Rwanda: Leta y’umwicanyi Paul Kagame iteye ubwoba abanyarwanda kurusha Coronavirus!

Kubera ibyemezo bibangamira igihugu cy’Uburusiya bikunze gufatwa n’ibihugu by’Iburayi n’Amerika, byatumye Perezida w’Uburusiya “Vladimir Putine” afata ingamba zikaze zo gucura intwaro zikomeye za kirimbuzi ndetse bituma yigarurira intara ya “Crimea” ayambuye igihugu cya Ukraine. Putine kandi yohereje ingabo muri Syria zo gushyigikira perezida Assad mu ntambara arwana n’ibyihebe by’intagondwa z’idini rya Islamu zishyigikiwe n’Amerika (USA) ndetse na bimwe mu bihugu by’abarabu by’inshuti zayo. Putine nabwo yohereje ingabo z’Uburusiya mu gihugu cya Ukraine zigiye gufasha urugamba inyeshyamba zivumbuye ku butegetsi bw’icyo gihugu bushyigikiwe n’ibihugu by’Uburayi. Ubwo umunyamakuru yabazaga Putine impamvu yahisemo inzira yo guhangana n’abanyaburayi; Perezida Vladimir Putine yamusubije muri aya magambo, yagize ati: “Iyo ukanze rasoro cyane ukayigeza hasi, ihita igusimbukana ikagutura hasi! Abanyaburayi baradukandagiye cyane batugeza kure cyane none ubu igihe cyo kubasimbukana kirageze”!

Uru ni urutonde rw’agatsiko kabicanyi bagiye kurimbura abanyarwanda! Umunsi umwe bazagezwa imbere y’ubutabera!

Iyi mvugo ya Putine ntabwo isobanura gusa agasuzuguro abanyaburayi n’Amerika (USA) bashyira ku gihugu cye, ahubwo ishobora no guha abanyarwanda isomo ry’uko bagomba kwitwara muri iki gihe cy’akarengane k’ibihekane bashyirwaho na FPR-Kagame, ubu igihe kirageze ngo abanyarwanda basimbukane abicanyi bakomeje kubica urubozo. Kuva ku italiki ya 1 Ukwakira 1990, ntabwo Kagame n’inkotanyi bigeze bahagarara n’umunsi n’umwe ngo bareke kwica abanyarwanda. Mbere y’umwaka w’1994, Leta ya Habyarimana Juvénal n’amashyaka ataravugaga rumwe nayo yari mu gihugu ntako batagize inkotanyi, bakazemerera imyanya myinshi y’ubutegetsi kugirango zihagarike ubwicanyi; ariko iyo ngeso yo kumena amaraso yazokamye zikaba zarananiwe kuyivaho; nibwo ku italiki ya 6/04/1994 ku itegeko rya Paul Kagame inkotanyi zishe Habyarimana maze zivanga n’interahamwe zica abatutsi benshi karahava kugirango zifate ubutegetsi bwose ntawe zibusangiye nawe! Ibyo zikaba zarabigezeho ku italiki ya 4/07/1994 ubwo zigaruriraga umujyi wa Kigali.

Abanyarwanda baribeshye cyane bibwira ko ubwo inkotanyi zifashe ubutegetsi bwose noneho zigiye kubaha agahenge zigahagarika ubwicanyi ariko baribeshye cyane kuko inkotanyi zakomeje kwica abanyarwanda bo mu moko yose ari nako zibateranya! Inkotanyi zicaga abatutsi zikavuga ko bishwe n’abahutu, maze abanyarwanda barashyamirana karahava, inzangano ziba nyinshi, ubu zikaba zarabyaye urwicyekwe rwageze mu gihugu cyose ndetse rukurikirana n’abanyarwanda mu mahanga! Nyuma y’aho Kagame akubitiye agafuni umuhanzi Kizito Mihigo nibwo abanyarwanda bose mumoko yabo abatandukanya bagiye babona ko Kagame azabamara kandi ko adashaka ubwiyunge bw’abanyarwanda! Urupfu rwa Kizito Mihigo rwakanguye abatutsi n’abanyamahanga benshi bakurikira Kagame buhumyi kandi ari Ikirura kizoreka u Rwanda!

Ikigo cya ‘APABENA’ cyafashaga abana batishoboye cyarasenywe!

Ubu Kagame yahawe akato n’abahutu, abatutsi n’abanyamahanga yabeshyaga ababwira ko ari umucunguzi w’abatutsi kandi ko ashakira ineza abanyarwanda bose! Kagame ubu yabaye rubebe, azi neza ko nta mpuhwe azagirirwa n’abanyarwanda uko byagenda kose! Amakuru agera kuri “Veritasinfo” yemeza ko uko ugushyirwa mu kato kwa Kagame muri iki gihe byatumye asigaye afata ibyemezo bimeze nk’iby’ikihebe! Buri munsi imirambo itoragurwa ku misozi mu Rwanda y’abantu bishwe n’intore z’umwicanyi Ruharwa Paul Kagame zibumbiye mucyo yise RIB! Kagame yafashe icyemezo cyo kwica umuntu wese ugaragaza ibintu bitagenda neza mu gihugu; amazina macye y’abantu bari gutegurirwa kwicwa ni aya akurikira: Barafinda Sekikubo Fred, Madame Victoire Ingabire, Ntaganda Bernard, Martin Ngoga, Prof. Christopher Kayumba na Aimable Karasira! Kagame yibwira ko mu gihe abanyarwanda bazaba bari kuririra ababo yishe bazibagirwa urupfu rwa Kizito Mihigo bityo n’iperereza mpuzamahanga kuri urwo rupfu rikomeje gusabwa rigahagarara!

Nubwo tuvuze abantu bagaragaje ibitekerezo byabo cyangwa se babitse amabanga y’ubwicanyi bwa Kagame akaba aribyo agomba kubaziza; abaturage basanzwe mu gihugu nabo ntiborohewe, gahunda yo gusenyera abaturage maze bakamburwa ubutaka bari batuyeho irakomeje! Muri iki gihe abaturage bari kunyagirirwa hanze nk’amatungo bitewe n’uko amazu yabo yasenywe n’ubutegetsi bw’abicanyi; ako gahangayiko kose kakiyongeraho inzara iri mu gihugu; kunyerezwa, kuraswa ku manywa yihangu, gufungwa nta mpamvu n’ibindi bibi byinshi birimo imisanzu itagira ingano! Kubera ako karengane abanyarwanda barimo, nta bwo batewe ubwoba na gato n’icyoreza cya Virus ya Coronavirus cyangwa se intambara ishobora kuba mu gihugu, ahubwo usanga abanyarwanda benshi bari mu gihugu bagaragaza ko batewe ubwoba n’ubutegetsi bw’umwicanyi Paul Kagame! Abanyarwanda bakaba biteguye gushyikira uburyo bwose bwakoreshwa ariko iyo ngoma ruvumwa ikavaho nubwo byahitana ubuzima bw’abantu benshi ariko abarokotse bakabaho mu mahoro!

Ibitekerezo n’imvugo z’abaturage bo mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali basenyewe ku manywa yihangu birerekana ko abanyarwanda batinya ingoma ya Kagame kurusha Coronavirus, bakaba bageze aho “umwana arira nyina ntiyumve” kuburyo bamwe muribo bifuza no gusubira mu buhungiro muri Congo! Gusenyerwa inzu uko yaba imeze kose n’igihombo gikabije ariko noneho bihinduka amahano iyo ubutegetsi butegetse nyiri iyo nzu kuyisenyera cyangwa se agahemba abamusenyeye! Niba atari amahano, iyi leta ya Kagame irimo yikungurira!!

Fungura amashusho ari hasi aha wiyumvire:

S’abonner
Notifier de
guest
0 Commentaires
Inline Feedbacks
View all comments