Rwanda : Madame Espérance Mukashema yasezeweho bwa nyuma mu cyubahiro

[Ndlr : Kuri uyu wa gatanu taliki ya 06/08/2021 nibwo habaye umuhango mu gihugu cy’Ubuholandi wo gusezera bwa nyuma kuri Madame Espérance Mukashema witabye Imana kuwa 24/07/2021. Misa yo gusezera kuri Madame Espérance Mukashema ikaba yarakurikiwe n’Abanyarwanda n’Abaholandi bari hafi y’umuryango we barenga ijana kubera ibihe isi irimobyo kwirinda icyorezo cya Covid-19 naho abandi benshi bakaba barayikurikiye bifashishije uburyo bw’itumanaho rya interineti. Madame Claudine Mukashema wakoranye bya hafi na Madame Espérance Mukashema watabarutse, yagejeje kuri « veritasinfo » ubuhamya butubwira neza Espérance Mukashema uwo ariwe].

Ubuhamya kuri nyakwigendera Madame Mukashema Espérance watuvuyemo.

Madame Mukashema Espérance dusezeyeho uyu munsi yabaye umugore w‘intwari cyane. Ni umwe mu Banyarwandakazi barokotse amahano ya Jenoside yabaye mu Rwanda muri mata 1994 kandi akaba umwe mubagize ibyago byo kwicirwa n’impande zombi zari zihanganye mu ntambara yatangiye mu Rwanda taliki ya 01 Ukwakira 1990 ; karundura y’iyo ntambara ikaba yarabaye Jenoside yibasiye Abanyarwanda muri 1994 kimwe n’ubundi bwicanyi ndengakamere bwakomeje gukorerwa abana b’u Rwanda nyuma y’aho FPR-Inkotanyi ibohereje igihugu ndetse na n’ubu ubwo bwicanyi inkotanyi zatangije guhera taliki ya 01 Ukwakira 1990 bukaba bugikomeje.

Turetse n’uko kuva FPR –Inkotanyi yatera igihugu mu mwaka w’1990 kitongeye kugira amahoro, kugeza ubu u Rwanda ntirurongera kugira umutekano wuzuye kuri bose. Madame Mukashema Espérance akaba yarabaye intwari cyane kuko yashoboye kwakira ibyamubayeho byose, agaragaza umutima wo kubabarira abahekuye u Rwanda, baba Inkotanyi baba Interahamwe ; ariko cyane cyane akaba yarabaye intwari mu guhamagarira Abanyarwanda bose gutinyuka kuvuga, kumenya, kumenyekanisha no guharanira ukuri kutabogama kuri ayo mateka yose mabi yaranze u Rwanda guhera taliki ya 01 Ukwakira 1990 kugeza muri iki gihe.

By’umwihariko, Madame Mukashema Espérance akaba ari umwe mu batangabuhamya b’imena batazuyaje kwerekana uruhure rukomeye FPR Inkotanyi yagize mu mahano yose y’ubwicanyi bwa FPR yoretse u Rwanda guhera taliki ya 01 Ukwakira 1990: haba mu gihe cyo gushoza intambara ku Rwanda, guhembera urwango n’ubugizi bwa nabi mu gihugu, ari mu kwanga ko Amasezerano y’amahoro ya Arusha ashyirwa mu bikorwa, ari mu bwicanyi bwibasiye abanyepolitiki bukozwe na FPR Inkotanyi ikajya ibwitirira abandi kubera ikinyoma kiyiranga, ariko cyane cyane uruhare rwayo muri Jenoside yarimbuye imbaga y’Abanyarwanda muri 1994 ikanahitana umwana we wari ukiri muto «Sheja Richard » wicanwe n’abasenyeri n’abandi bihayimana i Gakurazo muri Kamena 1994.

Icyo gikorwa cy’ubutwari cyo gutinyuka akavugisha ukuri ku byamubayeho we n’abo bari kumwe i Gakurazo ndetse agafatanya n’abandi Banyarwanda baharanira ukuri kwerekena uruhare rwa buri ruhande mu barwaniraga ubutegetsi mu Rwanda ariko ntibite ku buzima bw’abaturage, byatumye Madame Mukashema Espérance ahunga ingoma mpotozi ya FPR- Inkotanyi, akaba yaratuvuyemo adashoboye kugaruka mu Rwanda yakundaga cyane. Nk‘uko Abanyarwanda babivuga ngo « aho kunigwa n’ukuri wakwemera kunigwa n’uwo ukubwiye », Madame Mukashema Espérance adusigiye umurage mwiza wo kumva ko ukuri ari ko kuzakiza Abanyarwanda kukabageza ku mutekano n’amahoro bigera kuri bose kandi biharaniwe na bose.

Ubuzima bwe butwigisha ko icyiza ari uguhunga umwicanyi aho gupfukirana amahano akora cyangwa kwemera kuyagiramo uruhare. Abanyarwanda twese tuzirikane ko urugendo rukiri rurerure ngo tugere ku mahoro y’Abanyarwanda bose Madame Mukashema Espérance yaharaniye kandi twibuke ko kumwibuka no kumukunda bijyana no gukomeza urwo rugendo yatangije afatanyije n’abandi Banyarwanda baharanira ukuri n’amahoro kuri bose. Dukomeze urwo rugendo duharanira ko « amaherezo ukuri gutsinda ikinyoma, ineza igatsinda inabi, amahoro agatsinda intambara, umubano ugatsinda inzangano z’irondakoko, irondakarere no kwikubira » byamunze u Rwanda.

Nitubikomeza kandi tukabiraga abana bacu n‘urubyiruko runyotewe amahoro na demokarasi,  tuzagera ku gihugu cy’u Rwanda cyiza koko twese turirimba ko twifuza kubamo kandi abenshi muri twe tukumva ko tugomba kukibanamo n’abandi Banyarwanda. Madame Mukashema Espérance Imana imuhe iruhuko ridashira.

 

 

 

 

 

 

Madame Claudine MUKASHEMA

Soyez le premier à commenter

Poster un Commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée.