Rwanda: « Madame Yvonne Idamange yagombaga kwicwa dukurije uko yafashwe » (BM. Habyarimana Emmanuel)

Jenerali BM Emmanuel Habyarimana ni umunyepolitiki w’umunyarwanda ufite impyamyabumenyi y’ikirenga mu byerekeranye n’umutekano, akaba yarabaye ministre w’ingabo muri leta yiswe iy’ubumwe ubwo Paul Kagame na FPR bari bamaze kubohoza igihugu taliki ya 04/07/1994.

Mu kiganiro yagiranye na RTV-UBUMWE ya Madame Espérance Mukashema, Jenerali BM. Emmanuel Habyarimana yavuzeko akurikije ubumenyi afite mu byerekeranye n’igisilikare kandi akurikije uko abasilikare ba FPR Inkotanyi bakora, asanga igitero RIB yagabye ku rugo rwa Madame Yvonne Idamange kuwa kabiri taliki ya 16/02/2021, icyo gitero cyari gifite gahunda yo kumwica bikitirirwa ko yarwanyije inzego zishinzwe umutekano.

Jenerali Emmanuel Habyarimana asanga ikintu cyatumye Madame Idamange aticwa byaratewe n’uko igitero cyagabwe iwe abantu benshi bari ahantu hatandukanye bagikurikiraniraga hafi bakoresheje ikoranabuhanga mu itumanaho n’imbuga nkoranyambaga. Jenerali Emmanuel Habyarimana akaba yemeza ko iyo ariyo mpamvu yatumye RIB yihutira kuvuga ko Madame Idamange afite uburwayi bwo mu mutwe mu rwego rwo kwikura mu isoni zo kudashobora kwerekana impamvu ifatika yatumye bamugabaho igitero n’ijoro.

Jenerali BM Habyarimana yerekanye kandi imigambi mibisha FPR ifite yo kurimbura abatutsi yasanze mu gihugu bashaka kuvugisha ukuri kuko ibona ko abo batutsi nibakomeza kuvugako FPR na Kagame babarenganya bizatuma ikinyoma FPR yakwije mu mahanga ko yarokoye abatutsi kimenyekana.

Kanda kuri iyi nteruro wumve  ikiganiro cyose cya Jenerali BM Habyarimana yakoreye kuri RTV-UBUMWE usobanukirwe imigambi kirimbuzi  Kagame na FPR inkotanyi  bafitiye abanyarwanda.

https://youtu.be/BYcAtWBKzS4

2 Comments

  1. La caractère despotique et sanguinaire du régime Kagame est de notoriété publique. Kagame et les siens croient être des intouchables. Ils sont reçus par les prédicateurs des droits de homme. Le cas de cette jeune femme est sans effet pour Kagame.

Poster un Commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée.