Rwanda: Maï Maï Yakutumba iremeza ko yishe Lt.Gén. Jean-Jacques Mupenzi

Lieutenant Général Jean-Jacques Mupenzi

Kuri uyu wa mbere taliki ya 27/04/2020 nibwo Paul Kagame yavuye mu bwihisho yari amazemo iminsi  yiyerekana mu kiganiro n’abanyamakuru hakoreshejjwe uburyo bw’ikoranabuhanga. Muri icyo kiganiro Kagame yongeye kubeshya nk’uko yabigize umwuga avuga ko nta musilikare n’umwe wo mu ngabo ze uri ku butaka bwa Congo! Abantu bose bumvise iyo ndahiro ya Kagame baguye mu kantu kuko yuzuye ikinyoma gusa; abantu bakaba bayigereranya nk’indahiro nyinshi Kagame yagiye akora mu myaka yashize ubwo yagendaga avuga ko ataziyamamariza  manda ya 3 mu mwaka w’2017.

Ubwo Kagame yarimo atangaza ko nta ngabo afite muri Congo, nibwo imirwanoimirwano ikomeye ihanganishije ingabo za Kagame RDF yohereje muri Congo yarimo iri kubera mu misozi ya Minembwe muri Kivu y’amajyepfo. Amakuru “veritasinfo” ikesha urubuga rwa facebook rw’abarwanyi ba “Maï Maï Yakutumba” bo muri Congo yemeza ko kuri uyu wa mbere taliki ya 27/04/2020, abo ba Maï Maï barwanye n’ingabo za Paul Kagame RDF,maze  Lieutenant Général Jacques Mupenzi uyoboye ingabo za Kagame muri Congo akahasiga ubuzima! Urwo rubuga rwa Maï Maï rugira ruti:

“Intumwa idasanzwe ya Paul Kagame, Lt.Gen. Jean-Jaques Mupenzi wari umuyobozi w’ingabo z’u Rwanda RDF mu bikorwa bya gisilikare muri Congo yitabye Imana. Lt.Gén.Jean Jacques Mupenzi yarasiwe mu mirwano yabereye ahitwa Mushika muri teritwari ya FIZI. Jean-jacques Mupenzi akaba yaroherejwe na Paul Kagame mu misozi ya Minembwe kugirango ahashinge ibirindiro bikuru by’ingabo z’u Rwanda RDF mu gikorwa cyo kwica impunzi z’abanyarwanda ziri muri Congo. Jean Jaques Mupenzi yishwe ubwo yari atangiye kugaba ibitero ku barwanyi b’umutwe wa Maï Maï uyoborwa na Général Amri Yakutumba uba muri ako karere”.

Aya makuru y’urupfu rwa Jean Jacques Mupenzi ashimangira amakuru yatanzwe na radiyo mpuzamahanga y’abafaransa RFi yemeza ko Paul Kagame yohereje ingabo muri Congo kugirango zijye gutera ingabo mu bitugu umutwe w’inyeshyamba za Red Tabara urwanya leta y’Uburundi uri mu karere ka Minembwe muri Congo. Mugushimangira ko nta musilikare n’umwe yohereje muri Congo, Kagame yavuze ko amakuru ahabwa n’intasi ze ( ntekereza ko nazo ziri muri Congo) yemeza ko ahubwo ingabo z’Uburundi arizo ziri muri Congo. Gusa rero Kagame yibagiwe ko umusilikare we mukuru  Gén.Mubarak Muganga yemereje mu namako ingabo za Kagame RDF ziri muri Congo yose zikaba zaragezeyo zifashishije indege ya RwandAir nk’uko ayo makuru yatangajwe na Radiyo “Ijwi ry’Amerika”.

Ubusanzwe Paul Kagame yakundaga kwigamba ko ingabo ze zizakurikirana umwanzi ahantu hose ari hashoboka, none ubu ari kurahira agatsemba avuga ko nta musilikare n’umwe afite muri Congo! Ese yaba atangiye kugaragaza intege nke zo gutsindwa mu rwego rwa gisilikare na politiki? Biratangaje kubona igihugu gifite leta imaze imyaka 26 ifite igisilikare gikora nk’inyeshyamba! Abasilikare ba Kagame RDF bari kwicirwa muri Congo ntibavugwe, bagapfa nk’inyeshyamba kandi bitwa ko ari abasilikare b’igihugu! Mu minsi iri imbere bazadutangariza ko LtGén. Jean Jaques Mupenzi yishwe n’impanuka cyangwa uburwayi! Abo basilikare b’inkotanyi bamaze imyaka 26 bahora bazererana imbunda ku rutugu, nta kigo cya gisilikare bagira ngo bashobore kukiruhukiramo nk’uko ingabo z’ibindi bihugu zikora kinyamwuga zibaho, twavuga ko ari ingabo z’igihugu bwoko ki? Ese imikorere nk’iyo abasilikare bakuru b’inkotanyi bize uko igisilikare cy’igihugu gikora bashobora kuyemera? Ibi akaba ari imwe mu mpamvu abasilikare nka Patrick Nyamvumba batangiye kurebana ayingwe na Kagame!

Mu gihe mu nkotanyi hazaboneka umusilikare wabigize umwuga kandi ukunda igihugu, azafata icyemezo yicaze Kagame maze igihugu kive mu marira n’imiborogo Kagame yagishyizemo!

Veritasinfo

S’abonner
Notifier de
guest
0 Commentaires
Inline Feedbacks
View all comments