
Nubwo leta y’abicanyi ba FPR-Inkotanyi yashyize ahagaragara uyu munsi wo kuwa gatanu taliki ya 09/07/2021 itangazo rimenyesha ko yohereje abicanyi bayo b’inkotanyi mu gihugu cya Mozambike, amakuru « veritasinfo » ifite agaragaza ko inkotanyi zimaze amezi agera kuri 3 ziri muri Mozambike.
Leta ya Kigali yashyize ahagaragara itangazo ryemeza ko k’ubusabe bwa leta ya Mozambique, uyu munsi Kigali yohereje ingabo n’abapolisi bagera ku 1,000 mu ntara ya « Cabo Delgado » iri mu majyaruguru y’icyo gihugu. Iyi ntara ya Mozambique imaze igihe yarazahajwe n’ibikorwa by’iterabwoba n’umutekano mucye bikorwa n’umutwe w’inyeshyamba w’abahezanguni biyitirira idini ya Islamu, uwo mutwe ukaba uzwi muri ako gace ku izina rya «Al-Shababb».
Itangazo rya leta ya Kigali yasohoye kuwa kane taliki ya 08 Nyakanga 2021 rivuga ko ingabo n’abapolisi bayo yohereje mu ntara ya « Cabo Delgado » bazakorana bya hafi n’ingabo za Mozambique hamwe n’ingabo zizoherezwa n’umuryango wa SADC. Amakuru « veritasinfo » ikesha urubuga rwitwa « ligne de défense »yemeza ko u Rwanda rwohereje ingabo zarwo mu mezi yashize muri Mozambique, zikaba zaragaragaye mu gace kitwa Pemba aho zarimo zishinga ibirindiro.

Amakuru menshi yanyuze ku mbuga nkoranyambaga akaba yemeza ko aba bicanyi b’inkotanyi bari Pemba muri Mozambique ko aribo bashimuse umunyamakuru Cassien Ntamuhanga wari warahungiye muri icyo gihugu, ubu akaba nta muntu uzi irengero rye. Urubuga « ligne de défense» rwemeza ko umutwe uri kurwanya leta ya Mozambique atari intagondwa ziyitirira idini rya Islamu nk’uko bivugwa, ko ahubwo ari abaturage bo muri iyo ntara bivumbuye ku butegetsi bwa Mozambique.
Mu kurwanya abo baturage bivumbuye ku butegetsi muri Mozambique, SADC (umuryango wo gutabarana uhuza ibihugu byo mu majyepfo y’Afurika) wemeje ko ibihugu biwugize bizohereza ingabo zigera ku bihumbi 3 mu ntara ya « Cabo Delgado » mu kurwanya abo bivumbuye ku butegetsi, icyo gikorwa cyo kohereza ingabo kikaba kizatwara amafaranga agera kuri miliyoni 10 z’amayero(amafaranga akoreshwa mu burayi) kandi ayo mafaranga akazatangwa n’ibihugu bigize SADC.
Kubera ko ibihugu bigize SADC biri gutinda gutanga ayo mafaranga no kohereza ingabo vuba muri « Cabo Delgado », byabaye ngombwa ko perezida wa Mozambique yitabaza ibindi bihugu birimo u Rwanda, Ubufaransa na Politigali mu kurwanya umutwe wivumbuye ku butegetsi bwe. Abafaransa bakaba bafite inyungu nyinshi cyane muri icyo gikorwa cyo kurwanya umutwe wivumbuye kuri leta ya Mozambique bitewe n’uko abarwanyi bawo babujije isosiyete y’Ubufaransa yitwa « TOTAL » gucukuru umwuka wa Gazi wabonetse muri ako karere.
Urubuga rwa « BBC-Gahuzamiryango » rwemeza ko ingabo z’u Rwanda muri Mozambique zizakora « imirwano n’ibindi bikorwa byo kugarura umutekano » zishyizemo umuhate kugirango zongere gusubizaho ubutegetsi bwa Mozambique muri iyo ntara. Leta y’u Rwanda ivuga ko ingabo zayo zigiyeyo hakurikijwe « amasezerano menshi » ibihugu byombi bifitanye yasinywe mu 2018. Ibikorwa by’izo nyeshyamba muri Cabo Delgado bikaba bimaze guhitana abasivili babarirwa mu bihumbi n’abandi benshi bavuye mu byabo bagahunga.
BBC ivuga ko mu kwezi kwa kane Perezida Filipe Nyusi wa Mozambique yari i Kigali « kugisha inama Kagame ku kibazo cya « Cabo Delgado ». Twababwira ko ubushuti bwa Nyusi na Kagame buteye impungenge impunzi z’Abanyarwanda zahungiye mu bihugu by’Afurika y’amajyepfo kuko abicanyi b’inkotanyi babonye uburyo bwo kwica izo mpunzi nk’uko babikora mu gihugu cya RD Congo. Urugero twatanga ni uko kuva abo bicanyi b’inkotanyi bakoza ikirenge muri Mozambique bahise bashimuta umunyamakuru Cassien Ntamuhanga !
BBC ivuga ko Cassien Ntamuhanga, Umunyarwanda utavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda, yafashwe n’igipolisi cya Mozambique, bikaba byari byitezwe ko azoherezwa mu Rwanda ariko ibihugu byombi bikaba nta masezerano yo kohererezanya abakekwaho ibyaha bifitanye nk’uko umunyamategeko wa Ntamuhanga yabibwiye icyo kinyamakuru mu kwezi gushize. Kugeza ubu irengero rya Ntamuhanga ntirizwi. Abategetsi ba Mozambique bavuze ko hari gukorwa iperereza.
Kuba Inkotanyi zinjiye ku butaka bwa Mozambique mu ntara ya « Cabo Delgado » ihana umupaka n’igihugu cya Tanzaniya, biragaragara ko umutekano mucye uri muri iriya ntara ugiye gusakara mu karere kose, kuko abicanyi b’inkotanyi bagiye guhiga impunzi z’Abanyarwanda ziri muri ibyo bihugu, ibyo bikazateza impagarara mu karere kose kandi zitewe na perezida Nyusi wa Mozambique winjije ibirura by’inkotanyi mu karere kari gasanzwe karangwamo umutekano, none ubu kakaba kagiye kuwubura kubera inyungu bwite za Nyusi zo kuguma ku butegetsi.
Abanyarwanda bari mu bihugu by’Afurika y’amajyepfo bagomba kwimenya bakaba maso kandi bakunga ubumwe mu guhangana n’abo bicanyi bakomeje gutera imiborogo muri Afurika yose !
Veritasinfo
Fastidious response in return of this issue with genuine arguments and describing all regarding that.
After checking out a few of the blog articles on your website, I
really like your way of writing a blog. I book-marked it to my bookmark
site list and will be checking back in the near future. Please visit my web site
too and let me know what you think.
Great blog here! Also your site loads up fast! What host are you using?
Can I get your affiliate link to your host? I wish my
site loaded up as quickly as yours lol
I’m not sure exactly why but this website is loading incredibly slow
for me. Is anyone else having this problem or is it a problem
on my end? I’ll check back later and see if the problem still exists.
This is my first time go to see at here and i am truly
impressed to read all at single place.
I like it whenever people get together and share ideas.
Great blog, keep it up!
I really love your blog.. Excellent colors & theme.
Did you make this site yourself? Please reply back as I’m hoping to create my own personal website and would like to find out where you got this from or what the
theme is named. Cheers!
I like what you guys are usually up too. This sort of clever work and reporting!
Keep up the superb works guys I’ve included you guys to my blogroll.
Aw, this was an exceptionally nice post. Spending some time and actual effort to generate a very good article… but what can I say…
I put things off a lot and don’t seem to get anything done.
Pretty nice post. I just stumbled upon your blog and wanted to say that I have truly enjoyed surfing around your blog posts.
After all I’ll be subscribing to your rss feed and I
hope you write again soon!
I am not sure where you’re getting your information, but great topic.
I needs to spend some time learning more or understanding
more. Thanks for magnificent info I was looking for this info for
my mission.
I know this if off topic but I’m looking into starting my own weblog and was curious what all is required to get set up?
I’m assuming having a blog like yours would cost a pretty penny?
I’m not very web smart so I’m not 100% certain. Any tips or advice would
be greatly appreciated. Many thanks
I’m impressed, I have to admit. Rarely do I encounter a blog that’s
equally educative and entertaining, and let me tell you, you’ve hit the nail on the head.
The problem is something which not enough people are speaking
intelligently about. Now i’m very happy I found this during my
search for something relating to this.
Excellent! This was absolutely the thing I am searching for!
493104 160828I like you blog (dsol, je suis francais, je parle mal anglais) 872687
141023 23128Hey, you used to write fantastic, but the last few posts have been kinda boring I miss your tremendous writings. Past couple of posts are just just a little out of track! come on! 699317
hey there, your site is cheap. We do thank you for work