Rwanda: ” Ndagirango mbiyame, ntimuzanshyire mu ngabo ntigeze nshyiraho”.(Faustin Twagiramungu).

Faustin TWAGIRAMUNGU Vice-Président akaba n'umuvugizi wa MRCD

Kuwa kane taliki ya 26/11/2020 ikinyamakuru cyabaye umuzindaro w’ubutegetsi bw’abicanyi b’ingoma y’i Kigali “igihe.com” cyanditse inkuru ivuga ko Bwana Faustin Twagiramungu, umuyobozi w’ishyaka rya RDI- Rwanda Rwiza akaba n’umuvugizi w’impuzamashyaka ya MRCD, ko ari mu bikorwa byo gucamo ibice ingabo z’umutwe wa FLN;  akaba ngo ari kwifatanya n’uwitwa Col Alex Rusanganwa bakunze kwita Guado witandukanyije na FLN. Mu kiganiro yagiranye na Radiyo Ubumwe kuri uyu wa gatanu taliki ya 04/12/2020, Bwana Faustin Twagiramungu yateye utwatsi iyo nkuru yanditswe n’ikinyamakuru gikorera mu kwaha kw’inkotanyi.

Muri icyo kiganiro, Bwana Faustin Twagiramungu yiyamye ku buryo bukomeye inkotanyi zimushyira mu ngabo atigeze ashyiraho cyangwa ngo azireme. Bwana Faustin Twagiramungu yabajijwe icyo atekereza ku mpamvu ibinyamakuru bya Kigali bikunze kumushyira mu majwi;  asobanura ko atekereza ko abo bamushyira mu majwi babikorera ku mukunda cyangwa se kumwanga. Yasobanuye ko kumwanga ntacyo bimutwaye kuko kuva cyera abantu bashatse kumwica kugeza nubu bakaba batarabishobora! Yavuze kandi ko yangirwa ko atarya amagambo. Faustin Twagiramungu yasobanuye ko ishyaka ayoboye rya RDI- Rwanda Rwiza ryinjiye mu mpuzamashyaka rifite umugambi wo gufatanya na CNRD, PDR na RRM kuko ayo mashyaka ahuje umugambi wo kunga abanyarwanda. Twagiramungu yasobanuyeko mu gihe Ishyaka RDI ryinjiraga mu mpuzamashyaka ya MRCD ryasanze FLN iyoborwa n’ishyaka CNRD kandi no mu gihe CNRD yavaga mu mpuzamashyaka ya MRCD ikaba yaragumanye FLN yose!  Bwana Faustin Twagiramungu avuga ko ingabo za RDI-PDR na RRM ari “ RUBANDA“.Muri macye dore uko Bwana Faustin Twagiramungu yasobanuye iki kibazo cy’ingabo (fungura amajwi hasi aha):

Twagiramungu kandi yavuze ku bindi bibazo biri mu gihugu, nk‘akarengane gakorerwa abaturage batuye muri Kangondo basenyewe amazu, yagize icyo avuga ku mvugo ya Bizimana JD uyobora CNLG wavuze ko nta muhutu FPR yishe ko ahubwo abahutu bapfuye bishwe na bene wabo b’abahutu! Kuri iki kibazo cya CNLG Bwana Faustin Twagiramungu yasubije ko Bizimana ari rutwitsi kandi ko avuga ibyo atazi. Twagiramungu yavuze ko bamwe mu bavandimwe be bo mu muryango wa Perezida Kayibanda bishwe n’inkotanyi muri Mata 1994, Twagiramungu kandi yavuze ko habaye amakosa yo kwibeshya ku nkotanyi bakazemerera kujya mu nzu ya CND aho zateguriye jenoside kuko hari ibimenyetso by’uko inkotanyi zagize uruhare rukomeye mu bwicanyi bwibasiye abahutu n’abatutsi kandi bwateguriwe muri iyo ngoro, Twagiramungu ati” twaguye mu mutego w’inkotanyi Perezida Habyarimana yahoraga atubwira”.

Ku buryo barambuye kumva ikiganiro cyose Bwana Faustin Twagiramungu yagiranye na radiyo Ubumwe kiri hasi y’iyi nyandiko.

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
NYONINYINSHI
NYONINYINSHI
7 December 2020 0 h 46 min

Ibyiza “FPR INYENZI INKOTANYI zavanye mu gihugu cy’ ” BUSAGYA” , ni: 1). KWICA, 2). KWIBA, 3). KUROGA, 4). KUBESHYA,’5). UBUSAMBANYI ndenga kamere. ” Nibyo twabonye bavanye mu “BUSAGYA”. kwa “Papa wabo “KAGUTA Yoweri M7”.