Rwanda : « Ngenzurwa n’ubutegetsi amasaha 24 kuri 24, ubwo nahurira he n’ibyihebe ? » (Victoire Ingabire)

Abitwaje intwaro bari hanze y'igihugu bajya gushakirwa mu nzu kwa Ntaganda na Ingabire mu buhe buryo?

Kuwa gatandatu w’iki cyumweru gishize taliki ya 13/06/2020, urugo rwa madame Victoire Ingabire na Me Ntaganda Bernard zagabweho igitero n’urwego rw’ubugenzacyaha bwa Kagame rwitwa RIB ngo bagiye gushakayo ibyihebe birwanya leta ya Kagame !

Mu kiganiro Madame Victoire Ingabire yagiranye na radiyo mpuzamahanga y’abadage DW kubyerekeranye n’icyo gitero yagabweho, yavuze ko atazacika intege kubera iryo terabwoba akomeje gushyirwaho, Victoire Ingabire yagize ati :

«ntabwo nzacika intege na gato, nzakomeza urugamba ndiho kugeza igihe FPR izemerera ko muri iki gihugu habamo demokarasi… Ngenzurwa n’abashinzwe umutekano amasaha 24 kuri 24, ibyo byihebe birwanya ubutegetsi bw’igihugu kandi biri hanze yacyo mpurira nabyo he ? Ibyo ni ibikorwa byo kuntesha umutwe kuko natanze ikirego cyo kumenya aho Abayisenga yajyanywe ».

Madame Victoire Ingabire na Me Ntaganda Bernard bibasiwe cyane n’ubutegetsi bwa bicanyi bwa Kagame ngo kuko bubakekaho gushyigikira imitwe y’abanyarwanda ikoresha intwaro iri hanze y’igihugu iharanira gushaka impinduka mu Rwanda. Ku buryo bw’umwihariko Victoire Ingabire akaba yaragabweho igitero n’ubutegetsi ngo kuko hari umugabo bafitanye ubushuti witwa Gaston Munyabugingo wacyetsweho icyaha cyo gushaka gutoroka igihugu agiye kwifatanya n’imitwe irwanya umwicanyi Kagame !

Icyo cyaha cyo gushaka gutoroka igihugu nicyo Kagame yiciye Kizito Mihigo, none arashaka no kwica Ntaganda na Ingabire abahora kugirana ubushuti ngo n’abantu bashaka gutoroka igihugu bakajya kwifatanya n’abanzi b’ubutegetsi bw’agahotoro buri mu Rwanda ! Uretse ko « guhunga » ubwabyo atari icyaha kandi Imana ikaba ariyo ifite ububasha bwo kumenya icyo umuntu atekereza mu mutima we, abicanyi ba Kagame bitwa RIB nabo bafite ububasha nk’ubw’Imana, kuburyo bamenya umuntu ushaka gutoroka igihugu atarahunga !!

Kagame akaba amaze kwica abayoboke benshi b’ishyaka rya Victoire Ingabire DALFA Umurinzi n’irya Ntaganda Bernard ariryo PS Imberakuri ariko kugeza ubu ntabwo ubwoba bw’aya mashyaka bwari bwamushiramo kuburyo ashaka kuzika abantu bose kugirango yumve ashyize umutima mu gitereko ! Ese bizashoboka ? Umunyarwanda yaciye umugani ugira uti : « Ubamba isi ntakurura », Kagame ararushywa n’ubusa azava kuri iyi si abantu bakiriho !!

Hasi aha mu rumva ikiganiro Radiyo Ubumwe yateguye ku gitero cyagabwe kwa Ntaganda Bernard no kwa Victoire Ingabire.

Veritasinfo

S’abonner
Notifier de
guest
1 Commentaire
le plus ancien
le plus récent le plus populaire
Inline Feedbacks
View all comments
Zac Biampa
Zac Biampa
17 juin 2020 15 h 28 min

https://www.youtube.com/watch?v=ds8QXi6ydWk
 
Nyabuna ababishoboye batugereze ubu butumwa kuli Bwana F Tragiramungu twita Rukokoma!!