Rwanda: Ni koko se FPR iri gushimuta Abanyarwanda ikabohereza muri Mozambique kugirango bicirweyo?

Kagame na Nyusi bambaye imyenda ya gisilikare mu gihe basuraga abaturage b'i Cabo Delgado

« Burya ngo uwububa abonwa n’uhagaze »! Amayeri Paul Kagame yakoresheje mu ntambara zinyuranye muri Zaïre/RDC yo kwigabaho ibitero niyo arimo gukoresha muri Mozambique ariko umenya ayo mayeri atazamuhira kuko muri cabo Delgado ishyamba si ryeru! Isosiyeti y’Abafaransa Total igomba gucukura umwuka wa Gaz mu ntara ya Cabo Delgado yanze kugarura abakozi bayo muri ako karere kuko isanga nta mutekano nyawo wari wahaboneka! Ese ikibazo kiri he?

Perezida wa Mozambique Filipe Nyusi na Paul Kagame bari mu ihurizo rikomeye cyane ryo kugarurira ikizere sosiyete y’Abafaransa ya TOTAL kugirango ishobore kugarura abakozi bayo mu ntara ya Cabo Delgado muri gahunda yo gukomeza imirimo yo gucura Gaz y’icyo gihugu, uwo mushinga ukaba ubarirwa muri miliyari 20 z’amafaranga y’ama Euros akoreshwa ku mugabane w’Uburayi.

Urubuga « upstreamonline.com » rwo mu gihugu cya Mozambique ruvugako Nyusi na Kagame bakoze ibishoboka byose barwanya imitwe irwanya ubutegetsi bwa Mozambique yari yarigaruriye intara ya « Cabo Delgado » kugira ngo TOTAL ikomeze imirimo yayo, ariko mu nama iyo sosiyete yakoze kuwa kabiri taliki 29/09/2021 yemeje ko nta kizere ifite cy’uko umutekano urambye wagarutse muri Cabo Delgado. Muri iyo nama umuyobozi wa TOTAL yagize ati:

« Ntabwo dushobora kwemera kugwa mu gihombo cyo kujyana abakozi muri iriya ntara nyuma tukongera kubavanayo huti huti kubera ikibazo cy’umutekano! Perezida Nyusi arimo atubwira ko umutekano wagarutse, ariko akongera kutubwira ko imirwano ikomeje muri iyo ntara! Ese niba umutekano waragarutse kuki baterekana aho abawuhungabanyaga baherereye? Ntabwo abo barwanyi bafashwe ngo tubabone, nta nubwo batwereka imirambo yabo ngo bigaragare ko bishwe, ahubwo bakatubwira ko bahungiye mu mamashyamba! Ni iki kigaragaza ko turamutse dusubiyeyo abo barwanyi batava muri ayo mashyamba bakongera guhungabanya umutekano? »

Abarwanyi b’intagorwa ba Cabo Delgado muri Mozambique

Muri iyo nama, TOTAL yavuze ko mu gihe imirwano muri Cabo Delgado yaba irangiye burundu mu ntangiriro z’umwaka w’2022, ishobora kuzasubukura imirimo yayo muri iyo ntara mu mwaka w’2026 ariko mu gihe iyo mirwano yaramuka irenze icyo gihe , TOTAL ikaba yasubukura ibikorwa byayo mu mwaka w’2027! Nyusi na Kagame bakaba bafite ihurizo ryo kwerekana abarwanyi bahungabanya umutekano mu ntara ya Cabo Delgado ari bazima cyangwa se ari imirambo, naho ibyo kuvuga ko bahunze ntabwo icyo gitanga ikizere!

Iyi gahunda ya TOTAL ntabwo yoroheye perezida NYUSI bitewe n’uko afite igitutu cy’abaturage b’igihugu cye bashaka kumenya ibikubiye mu masezerano y’ibanga yagiranye na Kagame yemeza ko Inkotanyi zizaguma i Cabo Delgado kugeza mu mwaka w’2024! Nyusi akaba shinjwa kugurisha igihugu cya Mozambique kuri Kagame mu ibanga kuko ayo masezerano bagiranye nta muntu numwe yagishije inama kandi akaba ahisha igihembo yasezeranyije Kagame!

Amakuru « Veritasinfo » ikesha RTV-UBUMWE agaragaza ko Paul Kagame arimo gushimuta Abanyarwanda akabohereza muri iriya ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique kugirango bazicirweyo bityo umubare w’imirambo TOTAL ishaka uboneke vuba. Birakekwa ko abagororwa barenga 250 bashimuswe muri gereza ya Cyangugu mu ijoro ryo ku cyumweru rishyira kuwa mbere taliki ya 27/09/2021 boherejwe muri Mozambique; hari n’abaturage benshi b’Abanyamulenge muri Congo bashimuswe n’inkotanyi bikaba bikekwako nabo boherejwe muri Mozambique.

RTV-UBUMWE kandi itanga amakuru y’uko umutwe w’abarwanyi bo muri Mozambique watojwe n’abasilikare b’Inkotanyi Kagame yoherejeyo akaba ari nabo bawuyobora! Kagame akaba yarihutiye kohereza ingabo muri Cabo Delgado mbere y’ingabo za SADC kugirango abone uko akingira ikibaba izo nkotanyi yohereje mu gutoza ibyo byihebe kugirango ingabo ze zitazafatwa na SADC!

Kanda kuri iyi nteruro usobanukirwe ku buryo burambuye ihurizo Kagame afite mu ntambara ya Mozambikwe!

Veritasinfo

 

1 Comment

Poster un Commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée.