Rwanda: Ni nde ushobora guhagarika intambara iri hagati ya Gén . Jean Bosco Kazura na Gén. James Kabarebe?

Urwango Kazura na Kabarebe bafitanye kimwe n'udutsiko tubashyigikikiye ruroreka igihugu!

Paul Kagame aheruka kugaragara ku mugaragaro kandi ku buryo budashidikanywaho ku italiki ya 16/02/2020 mu muhango wo gufungura umwiherero wa 17 w’abayobozi bakuru b’igihugu wabereye i Gabiro. Nyuma y’aho ku italiki ya 17/02/2020 nibwo inkuru mbi yasesekaye ku isi yose y’uko Kizito Mihigo yishwe na RIB! Umuvugizi wa RIB  Madame Marie Michelle Umuhoza akaba yaratangaje ikinyoma cy’uko Kizito Mihigo yiyahuye akoresheje ishuka yiyorosaga mu kasho yari afungiyemo!  Kuva urupfu rwa Kizito rwatangazwa, ari Paul Kagame, ari na Madame Marie Michelle Umuhoza warutangaje, bombi baburiwe irengero, amakuru dufite muri aka kanya twandika iyi nkuru ni uko  ari Kagame, ari na Madame Umuhoza bari mu bihugu by’amahanga aho bagiye kwivuza uburwayi bukomeye bafite mu Rwanda badashobora kuvura!

Nyuma y’italiki ya 16/02/2020, itangazamakuru ry’agatsiko kabohoje u Rwanda ryakomeje kutugezaho amakuru ya Kagame, iryo tangazamakuru rikaba ryaragiye rimwerekana mu mashusho n’amafoto ndetse akanerekanwa yakoresheje ibiganiro n’abanyamakuru; bikozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga kubera icyorezo cya Covid-19 gihangayikishije isi yose. Kugeza ubu nubwo abantu bashoboye kuva mu nzu bagakora imirimo yabo bambaye udupfukamunwa, nta muntu numwe wari wabona Kagame n’amasoye uretse amashusho gusa yerekanwamo! Uko iminsi ishira indi igataha, niko byagiye bigaragara ko Kagame atari mu gihugu ko ahubwo hakoreshwa ikoranabuhanga ry’amashusho kugirango agatsiko kabeshye abanyarwanda ko Kagame ahari.

Hari ibihe bikomeye byahise Kagame yagombaga kubonekamo ariko akaba atarashoboye kwigaragaza, aha twavuga nk’ikibazo cy’urupfu rwa Perezida w’Uburundi Nyakubahwa Petero Nkurunziza, ntacyo Kagame yaruvuzeho uretse Ministre Biruta watanze ubutumwa! Ku Italiki ya 4 Nyakanga inkotanyi zita iyo kwibohoza nta jambo na rimwe Kagame yavuze…. kugeza ubwo Padiri Nahimana Thomas agaragarije isi yose ko ubuzima bwa Paul Kagame buri hagati y’urupfu n’umupfumu! Bwana Freeman Singirankabo akaba yarerekanye kuburyo bw’ikoranabuhanga ko Paul Kagame yerekwa abanyarwanda nk’umuntu uri mu gihugu kandi adahari!

Nyuma y’aho bigaragariye ko Paul Kagame atari mu gihugu, akajagari katangiye kwigaragaza mu gihugu kuko nta buyobozi buri mu gihugu. Kagame yubatse ubutegetsi bumushingiyeho wenyine none kubura kwe kugiye kujyana igihugu cy’u Rwanda mu icuraburindi. Igihugu ubu kiri mu maboko y’udutsiko 2 tw’abasilikare ba FPR-Inkotanyi. Agatsiko kamwe kayobowe n’umugaba mukuru w’ingabo za RPF Gén. Jean Bosco Kazura akaba ashyigikiwe n’abasilikare b’inkotanyi bavuye i Burundi ndetse n’umuryango wa Paul Kagame (Jeannette Kagame n’umukobwa we Ange Kagame). Akandi gatsiko k’abasilikare ba RDF kayobowe na Gén. Kabarebe, akaba ashyigikiwe n’abasilikare bakuru ba RDF bavuye muri Uganda barimo Gén. Nyamvumba.

Utu dutsiko twombi tw’abasilikare b’inkotanyi turahanganye bikomeye kuburyo isaha iyo ariyo yose dushobora kurasana kandi ntidushobora kwiyunga kuko dupfa ibintu bikomeye birimo ubwicanyi bwakorewe inkotanyi zavuye i Burundi mu gihi FPR yari mu ishyamba! Utu dutsiko twombi tukaba dushaka ko Kagame asimburwa n’umusilikare, agatsiko kamwe kakaba gashaka ko Kazura ariwe wafata uwo mwanya, akandi gatsiko kakaba gashaka ko Kabarebe ariwe waba umukuru w’igihugu! Kubera iryo hangana rikomeye hagati y’utwo dutsiko twombi abayobozi b’abasivili bose bagiye mu bwihisho kuko batazi agatsiko bashobora kubogamiraho, bigaragaza gusa iyo bahamagawe na kamwe muri kariya gatsiko.

Buri gatsiko k’abasilikare kari gufata ibyemezo byako, akandi gatsiko k’abasilikare nako kagafata ibyemezo  bivuguruza ibyafashwe n’akandi gatsiko! Buri gatsiko gategeka abayobozi b’abasivilire kubahiriza kandi bagatangaza ibyemezo kafashe! Abaturage nabo bakaba batangiye gufata ibyemezo byo kwirengera kuko nta buyobozi bafite, abaturage bafashe iya mbere akaba ari abasenyewe amazu bo muri Bannyahe! Mu gihe Kabarebe arimo yiyegereza itangazamakuru kugirango agaragare nk’umuntu wasimbura Kagame ndetse akaba ari kwegeranya abasilikare bamushyigikiye, Jean Bosco Kazura nawe yafashe indege ya Jeannette Kagame ajya mu Burusiya kugura intwaro zo kurasa agatsiko ka Kabarebe gashaka kumwigomekaho!

Abasenyewe amazu bo muri Bannyahe biyemeje kujya kuba mu bibanza byabo

Abanyepolitiki batavuga rumwe na FPR bari imbere mu gihugu n’abari hanze y’igihugu barabona amaraso agiye kongera kumeneka mu Rwanda ku buryo bukomeye kuko ijambo rigiye guhabwa abitwaje imbunda aho kwitabaza amategeko. Kazura yasubije abasilikare b’inkotanyi bari mu rugerero (démobilisés) muri gisilikare cya RDF ndetse akaba yanongereye imishahara y’abasilikare kugirango bamufashe kwirukana inkotanyi ziri inyuma ya Kabarebe. Kugirango abaturage batajya mu mihanda, Kazura yafashe ibyemezo nk’ibyo mu ntambara byo gufungira abaturage mu ngo zabo hakoreshejwe umukwabu muri gahunda yo kuvuga ko bari kurwanya icyorezo cya Coronavirus ngo kiri kwiyongera.

Kugirango utu dutsiko twombi dushobore gushyira ubwenge ku gihe ni uko haboneka undi mutwe wa gisilikare ugomba kuturwanya twombi, ese uwo mutwe wava he? Hasi aha murumva ikiganiro cyo kuri radiyo Ubumwe gisesengura neza uko ibintu byifashe mu gihugu!

Veritasinfo

S’abonner
Notifier de
guest
1 Commentaire
le plus ancien
le plus récent le plus populaire
Inline Feedbacks
View all comments
Binegobyakajumba cya
Binegobyakajumba cya
30 août 2020 15 h 32 min

Apfuye nkimbwa neza neza pe .mbega urupfu !!!!!!!?
Izuba ryongere rivire urwanda.ndabivuze ndi cyamatere binego byakajumba. Niba mbeshye ba uwambere kuntera ibuye.myfastransport01@gmail.com or at kefandal@gmail.com