Rwanda: Niba Paul Kagame avuga ko yahaye Abanyarwanda amahoro n’umutekano agomba kwegura agaharira abakiri bato ! (Faustin Twagiramungu)

Kuri uyu wa kane taliki ya 28/01/2021, Ishyaka RDI-Rwanda Rwiza ryagiranye ikiganiro n’abanyamakuru. Icyo kiganiro kikaba cyayobowe n’umuyobozi w’ishyaka RDI-Rwanda Rwiza Bwana Faustin Twagiramungu. Ishyaka RDI- Rwanda Rwiza ryagejeje kubanyamakuru itangazo rihamagarira abanyarwanda kugira uruhare mu mpinduka z’ubuyobozi bw’igihugu. Bwana Twagiramungu yavuzeko Paul Kagame arwaye ariko bikaba bitavugwa kugirango agatsiko kamugaragiye gakomeze kunyunyuza imitsi y’Abanyarwanda. Twagiramungu yavuze ko imbaraga za gisilikare zananiwe gukuraho ingoma ya Kagame, uruhare rusigaye akaba ari urw’Abanyarwanda bagomba guhaguruka bagahindura ibintu. Twagiramungu Faustin yagize ati:

Dore Itangazo RDI-Rwanda Rwiza yagejeje kubanyamakuru:

Banyarwandakazi, Banyarwanda, tubanje kubasuhuza kandi tubifuriza umwaka mushya muhire w’2021, n’Isabukuru nziza y’ishingwa rya Repubulika. Koko rero, hashize imyaka 60 u Rwanda rugengwa n’Ubutegetsi bushingiye kuri Repubulika, yatangarijwe i Gitarama tariki ya 28 Mutarama 1961, ikaza kwemezwa n’itora rya Kamarampaka ryo kuwa 25 Nzeri 1961, ryasezereye burundu Ingoma ya Cyami, rikoreshejwe n’Umumuryango w’Ababibumbye (LONI).

U Rwanda rumaze kubona Ubwigenge tariki ya 1 Nyakanga 1962, igihugu cyaciye mu bihe bikomeye by’imidugararo ; muri byo twavuga ibi bikurikira :

  1. Hari ibitero by’Inyenzi byabaye kuva mu mwaka w’1963 kugera mu mwaka w’1967 byari bigambiriye kugarura ingoma ya cyami ;
  2. Hari ihirikwa ry’Ubutegetsi bwa Kayibanda na Kudeta (itari ngombwa !) yo kuwa 5 Nyakanga 1973 yimitse Ubutegetsi bwa Habyarimana, bukamena amaraso y’inzirakarengane zirenga 60 zaguye muri Gereza, zishwe urw’agashinyaguro ; inyinshi muri izo mfungwa zikaba zari zigizwe n’Abanyapolitiki b’imena n’Abakozi bakuru ba Leta, bitangiye igihugu mu mirimo bakoraga.
  3. Hari kandi n’intambara yashojwe tariki ya 1 Ukwakira 1990 n’Umutwe wa FPR-Inkotanyi ubitewemo inkunga n’Igihugu cya Uganda, igakururira u Rwanda akaga gakomeye n’amarorerwa y’indengakamere. Mu mahano y’iyo ntambara, harimo iyicwa rya Prezida Habyarimana w’u Rwanda na Prezida Ntaryamira w’u Burundi tariki ya 6 Mata 1994; harimo kandi itsembabwoko n’itsembatsemba ryahitanye Abanyarwanda babarirwa mu Mamiliyoni, ari abaguye imbere mu gihugu bishwe n’Interahamwe n’Inkotanyi, ari n’abaguye mu nkambi no mu mashyamba ya Kongo, bahigwa bukware n’ingabo za Generali Kagame.
  4. Mu makuba akomeje kuranga u Rwanda, hari kandi n’iyicarubozo ritahwemye gukorerwa Abaturage kuva FPR-Inkotanyi ifashe Ubutegetsi tariki ya 4 Nyakanga 1994, rigaragazwa cyane cyane n’abantu batabarika bagiye banyerezwa, abafungirwa ubusa, abasenyerwa amazu, abarandurirwa imyaka, Abanyarwanda bashimutwa mu bihugu by’amahanga, n’abandi benshi bahohoterwa mu buryo bunyuranye.

Ikibabaje ni uko iyo witegereje neza, usanga muri ibi bihe rubanda isuzugurwa kandi igatotezwa birenze ibyo ku ngoma ya Cyami, bisa n’aho FPR-Inkotanyi ifite gahunda yo gusubiza imbaga mu bucakara. Ni yo mpamvu muri uyu mwaka dutangiye, ishyaka RDI-Rwanda Rwiza ritazahwema gukangurira abaturage guhaguruka, bagaharanira uburenganzira bwabo, ariko cyane cyane bagasezerera ingoma ngome ikomeje kubakandamiza, bityo u Rwanda rukayoborwa n’Ubutegetsi bw’inzibacyuho bwumvikanweho n’amashyaka n’intumwa za rubanda, bufite inshingano yo kugeza bidatinze, igihugu ku Butegetsi bwa demokarasi buvuye mu matora adafifitse.

Ishyaka RDI-Rwanda Rwiza riramagana byimazeyo, uburiganya n’igitugu Prezida Kagame n’agatsiko ke bakoresha mu kugundira ubutegetsi, bakaba baragaruye ku mayeri imitegekere nk’iya cyami.

Uretse kuba Kagame ari Perezida unyuranyije n’itegeko nshinga kubera manda ya 3 yiyongeje ku mayeri, u Rwanda rugiye kumara hafi umwaka wose rusa n’aho rutakigira Umukuru w’igihugu. Kuva ku italiki ya 16/02/2020, nyuma yo kwica umuhanzi Kizito Mihigo, Paul Kagame ntabwo yongeye kugaragara mu ruhame. Agomba kuba afite uburwayi bukomeye butuma atagishoboye kuyobora igihugu. Amategeko n’amabwiriza yo gukandamiza Abanyarwanda akaba ashyirwaho n’agatsiko k’abasilikare bagaragiye Kagame. Ako gatsiko kakaba karagize ibanga uburwayi bwe kugirango kabone umwanya wo gukomeza kunyunyuza imitsi y’abanyarwanda no gusahura umutungo w’igihugu, kakajya kuwubitsa mu ma banki yo mu mahanga.

Ako gatsiko kagize icyorezo cya Covid-19 intwaro ikomeye cyane, yo guhungabanya ubuzima bw’Abanyarwanda : kubicisha inzara babuzwa guhaha ; kubambura ibyabo mu kubaca amande y’umurengera ngo ntibambaye udupfukamunwa neza cyangwa se ngo ntibubahirije amabwiriza y’umukwabu wo kwirinda Covid-19 ; kuvangura urubyiruko rw’abana bemerewe kwiga n’abandi batagomba kwiga, bitwaje kurwanya Covid-19, n’ibindi bibi byinshi ako gatsiko gakomeje gukorera Abanyarwanda.

Igihe kirageze ngo abaturage bumve ko bagomba kwirengera uko bashoboye, bakigobotora ingoma mpotozi ya FPR-Kagame. Urubyiruko nirushiruke ubwoba, ruhagurukane isheja, ruharanire impinduka rubanda itegereje, bityo ruzatunge rutunganirwe mu Rwanda rurangwa n’ukwishyira ukizana, mu mudendezo n’ubundi burenganzira busesuye.

Kubera izo mpamvu zose, ishyaka RDI-Rwanda Rwiza, riramenyesha Abanyarwanda ibi bikurikira :

Ingingo ya 1 : RDI-Rwanda Rwiza irahamagarira abaturage bose muri rusange n’abarwanashyaka bayo by’umwihariko bari mu Rwanda, kutongera kubahiriza amabwiriza bahabwa n’abayobozi ba FPR-Kagame, cyane cyane ibyemezo bigambiriye kubangiriza imitungo no kubicisha inzara. Mu byihutirwa bigomba guhagarikwa, twavuga itangwa ry’imisanzu, amande, ndetse n’imisoro y’ubutaka bwabo gakondo.

Ingingo ya 2 RDI-Rwanda Rwiza irasaba abashinzwe umutekano bemera ko bakorera Abanyarwanda, kurinda koko umutekano w’abaturage, kandi bakirinda kwivanga muri politiki. Umusilikare, umupolisi cyangwa undi muntu wese uzifatanya n’abayobozi ba FPR-Inkotanyi, mu migambi mibisha yo guhohotera abaturage, akaba agomba gufatwa nk’umugizi wa nabi. Abaturage basabwe kandi gutinyuka no kwishyira hamwe, kugira ngo babone uburyo bwo kwirengera no kwamagana ababahohotera bose.

Ingingo ya 3: RDI-Rwanda Rwiza irahamagarira imitwe ya politiki iri mu Rwanda no hanze y’igihugu, gutekereza inzira yo gushyiraho Leta y’inzibacyuho yumvikanyweho, igomba guhumuriza Abanyarwanda no kubageza ku matora asesuye, anyuze mu mucyo kandi yubahirije demokarasi.

Ishyaka RDI-Rwanda Rwiza rirasaba rikomeje agatsiko gategeka mu mwanya wa Kagame, kuvuga ku mugaragaro uko ubuzima bwe buhagaze, kandi ako gatsiko kakemera kwakira impinduka yo gusimburana ku butegetsi mu Rwanda, binyuze mu nzira y’amahoro.

 

Bikorewe i Buruseli taliki ya 28/01/2021

Faustin Twagiramungu

Prezida wa RDI-Rwanda Rwiza.

Ikiganiro cy’a RDI-Rwanda Rwiza n’abanyamakuru

Veritas

9 Comments

  1. 1 – Selon les représentants autoproclamés des Tutsi, ceux-ci sont une race. Ils ont donc différents des Hutu qui, eux, ne constituent pas une race. Aucun Tutsi n’a condamné ces inepties. Les Hutu sont infondés à traiter les Tutsi de frères.

  2. 2- Le mot race Tutsi au Rwanda a été porté à la connaissance du public rwandais par la Procureure de Paris dans l’Affaire Ibuka- SOS Racisme c/Pierre Péan. Ce mot est clairement mentionné dans l’arrêt de la Cour d’Appel de Paris sur cette Affaire.

  3. 3- Les Hutu ont toujours considéré les Tutsi comme des frères, que les Hutu, les Tutsi et les Twa = un seul Peuple, le Peuple Rwandais. Les représentants autoproclamés des Tutsi ont dénié aux Hutu le lien de fraternité avec eux. Que peuvent les Hutu?

  4. 4- Depuis des années, les représentants autoproclamés des Tutsi parcourent le monde aux fins de porter à la connaissance de la terre entière la singularité Tutsi. Force est de constater qu’aucun Tutsi n’a dénoncé les agissements de ces premiers.

  5. Question: Pourquoi les Tutsi qui considèrent que les Hutu et les Twa sont issus d’un seul Peuple qui vient du fond des âges, le Peuple Rwandais ne condamnent-ils pas les méfaits de leurs prétendus représentants: dirigeants d’Ibuka, Kagame et autres

  6. Question: Pourquoi les Tutsi qui considèrent que les Hutu, les Tutsi et les Twa sont issus d’un seul, le Peuple Rwandais, ne condamnent-ils pas les méfaits, lourds de conséquences, de leurs représentants: dirigeants d’Ibuka, Kagame et autres?

  7. Twagiramungu icyo abanyarwanda bamucyeneyeho ubu si ukubaha ubutegeko bwe ahubwo icyo bamucyeneyeho ni ukwishyikiriza ubutabera bw’u Rwanda kugirango abantu bo muri Nyaruguru bishwe n’inyeshyamba ze bahabwe ubutabera.

    • Kagome we wishe benshi azabanze yegure kubutegetsi yihaye hanyuma azimanike mu kagozi naho kuvuga ko Twagiramungu afite umutwe w’inyeshyamba ni uguca umugani ku manywa! Muzumirwa!!!!

    • Hanyuma abishwe n’inkotanyi kuva mu myaka 30 ishize kugeza ubu zikibica bo si abantu!? Ko udasabira ubutabera abo zatsinze Byumba na Ruhengeri, Nyacyonga, Kibeho, Kabutare, Congo, n’ahandi henshi?

Leave a Reply