Rwanda: Niba RIB ifunze Aimable Karasira kuko ari umusazi, yiteguye gufunga igihugu cyose ?

Aimable Karasira na Kizito Mihigo ni abacikacumu FPR yiyemeje kurimbura batabyaye
Aimable Karasira ntabwo yibona mu batutsi kandi nta nubwo yibona mu bahutu

Ntibisanzwe, mu Rwanda batangiye gufunga abarwayi bo mu mutwe! Kuri uyu wa gatatu taliki ya 07/07/2021, Bwana Aimable Karasira wamenyekanye cyane kubera ibitekerezo bye yanyuzaga ku rubuga rwe rwa « YouTube », yagejejwe imbere y’urukiko rwa Kagame ashinjwa ibyaha birimo guha agaciro jenoside, gukurura amacakubiri no kudasobanura inkomoko y’umutungo afite. Urubanza rwa Aimable Karasira ku ifungwa n’ifungurwa rye rukaba rwahise rusubikwa bitewe nuko urukiko rutegereje raporo y’abaganga b’indwara zo mu mutwe bavura Aimable Karasira!

Urubanza rwa Aimable Karasira wabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda akaza kwirukanwa kuri uwo mwanya kubera ibitekerezo bye, rwabaye hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga mu itumanaho rya interneti kubera ibihe isi yose irimo byo kwirinda icyerezo cya Covid-19. Nubwo covid-19 ariyo mpamvu yatanzwe yo kuburanisha Karasira mu buryo bw’ikoranabuhanga, bisanzwe bizwi ko ubucamanza bwa Kagame butoranya uburyo buburanishamo Abanyarwanda bukurikije inyungu za politiki bushaka kurengera; urugero twatanga ni uko urubanza ruregwamo Rusesabagina n’abantu 20 bari kumwe, rubera mu ruhame kandi rugakurikirwa n’isi yose kugirango bemeze Abazungu ko batanga ubutabera bwuzuye uretse ko abo bazungu banze kubyemera! Ubwo buryo baburanishamo Rusesabagina n’abo bari kumwe banze kubukoresha mu rubanza rwa Madame Yvonne Idamange Iryamugwiza kimwe na Aimable Karasira kubera gutinya ukuri bashobora gushyira ahagaragara ku miyoborere mibi ya FPR! Ubutabera nyakuri ntabwo busumbanya abantu ariko ubu butabera bwa FPR bwo ni agahomamunwa mu kuvangura!

Urubanza rwa Karasira rugitangira uyu munsi , abamwunganira bahise bagaragaza ko umukiriya wabo atagomba kuburana kuko afite uburwayi bwo mu mutwe amaranye imyaka 5 abuvurwa n’abaganga bo mu bitaro bya CHUK. Abunganizi ba Karasira bagejeje ku rukiko rwa Kagame ko RIB yamufunze ariyo yagejeje Karasira imbereye y’abaganga bavura indwara zo mu mutwe kugirango bamufate ibizamini bigomba gukorerwa isuzuma rigaragaza ubwo burwayi bwe ! Abunganira Karasira bakaba basanga adashobora kuburana mu gihe iyo raporo y’abaganga itaraboneka kuko bitumvikana uburyo umuntu ufite uburwayi bwo mu mutwe aburanishwa! Karasira nawe yahawe ijambo, avugako umwirondoro w’aho atuye atariwo; Karasira yavuze ko adatuye mu Biryogo nk’uko RIB yabyanditse; Karasira avugako aho mu Biryogo yari ahafite inzu yakodeshaga kandi kuva yafungwa banyirayo bakaba barahise bayisubirana. Bwana Aimable Karasira yavuze ko muri iki gihe atuye muri « Sitasiyo ya polisi ya Kicukiro »! Karasira yabwiye urukiko ko yivuza uburwayi bwo mu mutwe guhera mu mwaka w’2003 kandi akaba yifuzako agomba kugumana abaganga be bari basanzwe bamuvura.

Hejuru y’ibyaha bikomeye biregwa leta y’abicanyi ba FPR birimo : gukora jenoside, gushimuta  abantu mu bihugu by’amahanga n’imbere mu gihugu, kurasa abantu ku manywa yihangu, gusenya amazu y’abaturage, kurandura imyaka y’abaturage, gufungira abantu ubusa, kwambura abaturage imitungo yabo, kwicisha Abanyarwanda inzara n’ibindi byaha byinshi, hagiye kwiyongeraho « icyaha cyo gufunga no gutoteza abarwayi bo mu mutwe »!  Iyi nkuru y’uburwayi bwa Karasira ikimara kugera ku mbuga nkoranyambaga, abantu benshi bayivuzeho byinshi, umwe muri abo bantu yagize ati:  » niba ari uko bimeze, ikibazo cya Karasira kiroroshye, nibamufungure agume yisarire ntibamufashe kwivuza kuko ibisazi bye bifasha benshi! »

Abahanga mu buvuzi bemezako kuva FPR-Inkotanyi yabohoza igihugu mu mwaka w’1994, imiyoborere yayo mibi yo guhoza Abanyarwanda ku nkeke hiyongereyeho ingaruko za jenoside yagizemo uruhare, byatumye uburwayi bwo mu mutwe n’indwara z’umutima byiyongera cyane mu Banyarwanda; niba FPR-Inkotanyi yiyemeje gufunga Abarwayi nk’uko iri kubikora kuri Karasira, niyitegure gufunga igihugu cyose kuko Abanyarwanda bose yarangije kubagira abasazi!

Veritasinfo

Soyez le premier à commenter

Poster un Commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée.