Rwanda: “Ntabwo abanyarwanda ari imbeba za Kagame agomba gukoreraho igerageza ry’imiti” (Faustin Twagiramungu)

Kuri uyu wa mbere taliki ya 30/03/2020, ikinyamakuru “igihe” gikorera mu kwaha k’ubutegetsi bw’umwicanyi Paul Kagame, cyashyize ahagaragara inkuru ivugako ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda FDA, cyakiriye ubusabe bw’ikigo cya “LEAF Pharmaceuticals” cyashinzwe n’umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’Amerika Bwana Clet Niyikiza; icyo kigo kikaba gishaka” gukorera ubushakashatsi ku b’abanyarwanda bwo gushaka umuti wo kongera umwuka mu bihaha by’umuntu uba ufite ubwandu bwa Koronavirusi”! Iyo nkuru ikaba yarateye uburakari Bwana Faustin Twagiramungu, umuvugizi w’impuzamashyaka ya MRCD nk’uko yumvikanye kuri radiyo “Ubumwe” aho yamaganye bikomeye ubwo bushakashatsi!

Abanyarwanda bakomeje gutaka inzara koronavirusi nta bwoba ibateye!

Mu gihe ibihugu bikomeye by’i Burayi n’Amerika biri gukora uko bishoboka byose ngo birengere ubuzima bw’abaturage babyo bakomeje kwicwa na Coronavirus ku bwinshi, virusi y’ubutegetsi bubi iri mu Rwanda yo iri gukora ibishoboka byose ngo ishakishe ikintu cyose gishobora kwica abanyarwanda benshi! Kagame ntabwo yishimiye ko Coronavirus yafashe abantu 70 gusa kandi muribo akaba nta numwe uritaba Imana, kubwe iyo virusi yari kumushimisha iyaba yarimo kwica abanyarwanda benshi maze akabona icyo arisha ku bihugu by’amahanga! Yitwaje icyo cyorezo cya coronavirus, Kagame akomeje gufata ibyemezo bikomeye byo kwicisha abanyarwanda inzara, kugirango ibyo bishoke, intore ze zikaba zatangiye ibikorwa byo gukubita no gufungira mu bigo bishyirwamo inzererezi abantu bose bagaragaye hanze bagiye gushaka ibyo kurya; ayo akaba ari amakuru ababaje ari kuva mu karere ka Rubavu ku Gisenyi nkuko tuyagezwaho na radio Inkingi .

Rubavu ku Gisenyi abaturage bamerewe nabi bari gukubitwa na Dasso na polisi (radiyo Inkingi)

Kuri Kagame ibyo byemezo byo kwicisha abaturage inzara ntabwo bihagije, yitabaje umujyanama we witwa Clet Niyikiza kuza kumufasha gushaka uburyo umubare mu nini w’abanyarwanda ushobora gupfa mu gihe gito kandi urupfu rwabo rukamusigira akayabo k’amafaranga menshi. Uwo Clet Niyikiza akaba agiye gukora ubushakashatsi ku banyarwanda bwo gushaka umuti wo kuvura abazungu icyorezo cya Coronavirus! Ikigo kizakora ubwo bushakashatsi cya Clet Niyikiza kikaba cyarashyizwemo amafaranga menshi na Paul Kagame, bityo inyungu icyo kigo cyinjiza kikaba kiyigabana na Kagame! Nyuma yo gucuruza jenoside yakoreye abanyarwanda (abatutsi n’abahutu) no gusahura amabuye y’agaciro ya Congo, Kagame akaba afunguye indi butiki yo gucuruza ubuzima bw’abanyarwanda bose mu gikorwa cyo gukorerwaho ubushakashatsi bwo gushaka umuti wo kuvura abazungu “Coronavirus”!

Mu kiganiro Bwana Faustin Twagiramungu yakoreye kuri radiyo “Ubumwe” yiyamye Kagame , yibutsa abanyarwanda ko bagomba kwanga icyo gikorwa cyo guhindurwa imbeba (cobayes) zigomba gukorerwaho ubushakashatsi!

Kanda aha wumve uko Faustin Twagiramungu yabisobanuye!

S’abonner
Notifier de
guest
0 Commentaires
Inline Feedbacks
View all comments