Rwanda : «Ntabwo twarindiriye ko umunyamakuru Nkusi Uwimana Agnès yicwa na FPR» (Matata Yozefu)

Jyewe Umuhuzabikorwa wa CLIIR nzakomeza gutabariza umunyarwanda wese UZAMBURWA UBURENGANZIRA bwo KWISHYIRA NO KWIZANA mu gihugu cye. Ntitugendera ku bihuha ahubwo dukora amatohoza tukiga ibimenyetso mu gihe inzirakarengane zahungabanyijwe mu mirimo yazo.  Ejo tariki ya 30 Ukwakira 2022, CLIIR yari yahawe inshingano zo gutangiza ICYICIRO cya KABIRI cyo GUTABARIZA umunyamakuru w’INTWARI Agnès. Twishimiye ko Agnès yongeye gutangaza aho yari yaranyarukiye n’imanza zari zaramuzinduye.

Ejo kuri Radio Urumuri abayobozi ba CLIIR (Ikigo kirwanya umuco wo kudahana no kurenganya mu Rwanda) n’Umuryango RIPRODHOR twatabarije Agnès Uwimana Nkusi TWIVUYE INYUMA kuko tuzi twese ko yari yagambaniwe n’abantu BASHINZWE gucecekesha ABATAVUGARUMWE NA LETA, abanyamakuru bigenga, abanyapolitiki, ABAHANZI n’abandi bantu benshi basanzwe bavugisha ukuri mu Rwanda.

Twari twateganije kuzamura UBUTABAZI bwa CLIIR na RIPRODHOR ku CYICIRO CYA GATATU iyo Agnès adatanga amakuru ye. None ubwo Agnès Uwimana Nkusi adusobanuriye muri iyi video ko ngo YAMAZE KUMVIKANA n’Abari bamutumije ku NGUFU za RIB mu biganiro bigamije gusuzuma imvugo ngo yo GUCISHA MAKE, tubaye DUCUMBIKISHIJE ubwo butabazi bwimbitse twari tumaze kunononsora.

Nk’imiryango irengera ikiremwamuntu turakomeza tugenzurire hafi akantu kose kahungabanya uburenganzira bw’abanyamakuru bigenga bahozwa ku NKEKE na bya bitangazamakuru byihaye gukora nka RTLM, bihabwa akazi ko KUBAMBISHA inzirakarengane (les Nouveaux Médias de la Haine zishyigikiwe n’abambari b’ingoma ya FPR-INKOTANYI kuko dufite urutonde rwazo).

Nkuko twabitangaje, kuva kuwa Kane tariki 27/10/2022 tukibura irengero rya Agnès, mu nyandiko zacu no mu biganiro byinshi twatanze DUTABARIZA Umunyamakuru Agnès, twese imiryango yacu yababajwe cyane n’URUPFU rwa Kizito Mihigo nawe WARI WARABURANYE asaba imbabazi n’ibyaha atakoze ATAKAMBIRA PEREZIDA Paul KAGAME ngo anasaba imbabazi abanyarwanda bamukundaga nk’IMPANO Imana yari yaduhaye. Ntabwo twarindiriye ko na Agnès yicwa muri bwa bufindo ingoma ya FPR imaze kutumenyereza.

Nkuko Agnès Uwimana Nkusi atubwiye ko agiye GUKOSORA bimwe mu mirongo y’uburyo yakoraga umwuga we, tubiteze amaso kuko turi inararibonye mu kurengera abarengana kuva ku butegetsi bwa Habyarimana kugeza uyu munsi. Ntawagira icyo atubeshya kuko tuzi ko ITERABWOBA, IYICARUBOZO, IKINYOMA na RUSWA aribyo moteri z’ubu butegetsi bwabujije amahwemo buri munyarwanda wese UGERAGEJE kuvugisha UKURI.

Ubwo rero ntituzasinzira na gato ngo ba Rushimusi, abicanyi, Abagome n’ababeshyi ngo bakomeze bihererane abanyarwanda babahondere mu kadeyi. Twizere ko abandi banyamakuru n’abanyapolitiki bafunze bazira ibitekerezo byabo cyangwa ubwigenge bagaragaje mu kazi kabo nabo BATAZATINDA GUFUNGURWA mu gihe kitarambiranye nkuko tubisaba buri gihe.

Mugire UMUTIMANAMA wo kwimakaza URUMURI rwo GUCA umuco wo KUDAHANA no KURENGANYA. Twiheshe uburenganzira bwo kwisanzura mu milimo yose aho buri muntu agomba kubahiriza uburenganzira bwa mugenzi we.

 

None kuwa Mbere tariki ya 31 Ukwakira 2022.

Matata Yozefu, Umuhuzabikorwa wa CLIIR.