Rwanda: Padiri Nahimana Thomas na Singirankabo Freeman batumiwe mu nama ya FPR yayobowe na Paul Kagame!

Kuri uyu wa mbere taliki ya 28/09/2020 ikinyamakuru “Igihe” cyatangaje inkuru cyakuye ku rubuga rwa “twitter” ivuga ko Paul Kagame yayoboye uwo munsi inama ya Kominte Nyobozi yaguye ya FPR-Inkotanyi; iyo nama ikaba yarabereye ku kicaro gikuru cy’uwo muryango giherereye i Rusororo mu karere ka Gasabo. Ese iyo nama yabayeho koko?

Kuri uwo munsi, radiyo na Televiziyo bya leta ya Kigali byatugejejeho amashusho agaragaza ijambo Kagame yavugiye muri iyo nama, iryo jambo rikaba ryaravuze gusa kubyerekeranye no kwirinda icyorezo cya “COVID-19”. Ntacyo iyo nama ya FPR yavuze ku bibazo by’akarengane gakomeje gukorerwa abaturage gakozwe n’ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi, aha tukaba twavuga : Abaturage bakomeje gusenyerwa amazu bagashyirwa ku gasozi nk’amatungo, abaturage basenyewe amazu bo muri Bannyahe bakaba batarahabwa ingurane yayo no guhabwa amafaranga y’ubukode y’amazu barimo, abagore bakomeje gusambanywa ku ngufu n’abasilikare b’inkotanyi, abantu bari kunyerezwa imirambo igatoragurwa ku gasozi, ikibazo cy’inzara mu baturage giteye inkeke n’ibyemezo bikomeye byo kwirinda Covid-19 bikomeje gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga n’ibindi.

Nyuma y’uko iyo nama ya FPR itangajwe ko yabaye kandi ikayoborwa na Paul Kagame, “Veritasinfo” yagerageje kubaza mu gihugu cyose abantu bari muri iyo nama ariko ntiyabona n’umwe! Bamwe mu bayobozi bakuru bagombaga kujya muri iyo nama , buri wese ku giti cye yumvaga ko atayitumiwemo kubera impamvu atasobanuriwe ariko ikigaragara cyo ni uko iyo nama itabayeho; kandi abayobozi bagombaga kuyijyamo ntibashobora kubiganiraho hagati yabo kugirango badashinjwa icyaha cyo gukwiza ibihuha bivugako umukuru w’igihugu yapfuye! Abahanga mu ikoranabuhanga rigezweho bakaba bavugako iriya nama ya FPR bavuga ko yayobowe na Kagame itabayeho ko ahubwo bakoze icyo bita “Deepfake” bisobanura uburyo bwo guteranya amashusho bakayahuza n’amajwi maze bikabyara inkuru kandi itarabayeho!

Hasi aha murakurikirana amashusho yakozwe mu buryo bwa Deepfake yerekana ko Padiri Thomas Nahimana na Singirankabo Freeman nabo bari batumiwe mu nama ya komite nyobozi ya FPR kandi bicaye mu myanya y’icyubahiro!

S’abonner
Notifier de
guest
0 Commentaires
Inline Feedbacks
View all comments