Rwanda : Paul Rusesabagina ntiyavuze byinshi ku byaha aregwa

Rusesabagina hamwe n'umwe mu bunganizi be yahawe na FPR yamushimuse

Iburanishwa rya Paul Rusesabagina, Umuyobozi wungirije w’impuzamashyaka ya MRCD-UBUMWE akaba n’umuyobozi wa PDR-Ihumure, ririmo ryereka amahanga ko abanyarwanda bayobowe n’umutwe w’iterabwoba witwa FPR. Ese ni ubuhe butabera Paul Rusesabagina yahabwa na FPR arwana nayo ? Iyo FPR niyo yamushimuse ikaba iri kumukorera iyicarubozo, FPR niyo iri kuburanisha Rusesabagina kandi arwana nayo, ikamushinja ko ayirwanya! Ese ushobora gushimuta umwanzi wawe noneho nyuma akaba ari wowe umurenganura? Ngiryo ihurizo ibyihebe byo muri FPR bigomba gusubiza.

Ibi byose nibyo bisobanura ko iburanishwa rya Rusesabagina ari ikinamico, bikaba bisobanura impamvu Rusesabagina  uri mu maboko y’umwanzi nta kintu kinini afite cyo kuvuga, akaba akomeje kuvuga amagambo macye imbere y’abo bashimusi be b’inkotanyi ! Ikibazo inkotanyi zifite ni ugusobanurira Amerika (USA) n’Ububiligi ndetse n’imiryango mpuzamahanga uburyo Rusesabagina yashimuswe akagera i Kigali ,  nyuma FPR ikagaragaza uburyo Rusesabagina ari ikihebe (terroriste) gishyigikiwe n’ibyo bihugu ndetse n’iyo miryango yose yamuhaye ibihembo!  Mu ncamake BBC ikaba itanga amakuru y’uru rubanza rwa Rusesabagina muri aya magambo:

«Ubushinjacyaha bwafashe umwanya munini busobanura uko Bwana Rusesabagina yakoze bimwe mu byaha 13 bumurega. Buvuga ko bufite ibimenyetso ko yavuganaga, yafashije gushakisha no koherereza amafaranga umutwe wa FLN kugira ngo ugabe ibitero ku Rwanda. Bwana Rusesabagina ahawe ijambo ntiyashatse kuvuga ku byaha aregwa, aka kanya. Yavuze ko yabivuzeho bihagije abazwa mu bushinjacyaha kandi byanditswe.

Yavuze ko ibyaha byakozwe na FLN bitari mu nshingano bari bahaye uwo mutwe. Ndetse ko yabisabiye imbabazi. Uruhande rwe rwasabye ko arekurwa by’agateganyo agakurikiranwa adafunzwe kuko arwaye kandi atacika ubutabera. Ubushinjacyaha busaba ko akomeza gufungwa kuko aregwa ibyaha bikomeye kandi abarwaye bafunzwe hari uburyo bavurwamo.

Urukiko rwavuze ko tariki 17 z’uku kwezi ari bwo ruzatangaza umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo. Uruhande rwa leta ruvuga ko Bwana Rusesabagina ubwe yihitiyemo abunganizi babiri: David Rugaza na Emeline Nyembo, bo mu rugaga rw’abunganizi mu nkiko mu Rwanda. Umuryango we wo uvuga ko washyizeho itsinda ry’abanyamategeko barindwi, barimo umwe wo mu Rwanda, bifuza ko bamwunganira ariko batarabyemererwa.

Bwana Rusesabagina ubwe ni we ushobora kugira icyo avuga kuri abo bunganizi b’impande zombi. Mu kiganiro na BBC mu cyumweru gishize, Bwana Rugaza yavuze ko Rusesabagina afite uburenganzira bwo guhitamo bamwe, cyangwa no kunganirwa n’abo bunganizi bose hamwe bafatanyije »

Iyi nkuru ku buryo burambuye ushobora kuyisanga aha : Paul Rusesabagina: Mu rukiko yemeye ko yahaye FLN inkunga y’ama-euro 20,000

S’abonner
Notifier de
guest
2 Commentaires
le plus ancien
le plus récent le plus populaire
Inline Feedbacks
View all comments
kalisa
kalisa
15 septembre 2020 16 h 00 min

Leta y’u Rwanda yari ikwiye gusobanura ukuntu Rusesabagina yageze mu Rwanda.Niba yarashimuswe Leta yamushimuse yakagombye kuregwa iterabwoba kandi ntibwaba ari ubwa mbere.

NYONINYINSHI
NYONINYINSHI
17 septembre 2020 2 h 36 min

Kuri “KALISA” iyi “COMMENT” yawe sinkumva neza! NgoLeta yu Rwanda! Sinemeranywa nawe imvugo y”IGITUTSI. Unyumve neza mu RWANDA nta Leta ihari. u Rwanda ruri mu gihirahiro, kuko nta Leta ihari. u Rwanda rufitwe n’AMABANDI Ruharwa yitwaje imbunda.