Rwanda: Paul Rusesabagina yareze leta ya Kigali mu rukiko rwa EAC ruri Arusha!

« Indyarya ihimwa n’indyamirizi koko! » Leta ya Kigali yanze ko abanyamategeko ba Paul Rusesabagina bari mu mahanga bakandagiza ikirenge mu Rwanda kugirango bashobore kumwunganira  mu nkiko za leta ya Kagame. Leta y’inkotanyi yatinye ko abo banyamategeko bashobora kuyikoza isoni imbere y’ingirwabacamanza bayo kubera itekinika ry’ibyaha barimo bahimbira Rusesabagina no kugirango bahishe icyaha gikomeye cyo kumushimuta bakoze. Kwima uburenganzira abanyamategeko baburanira Rusesabagina bwo kujya mu Rwanda bitumye  icyaha cy’iterabwoba leta ya Kigali yakoze cyo kumushimuta kigezwa mu rukiko rw’umuryango w’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba EAC kandi urwo rukiko nirwo ruri hejuru y’inkiko z’ibihugu bigize uwo muryango; ibi bikaba bisobanuye ko amanyanga yose inkotanyi zakoze mu ishimuta rya Rusesabagina agiye kujya kukarubanda kandi ibyemezo bizafatwa n’urukiko rwa EAC akaba aribyo bizaba bifite uburemere kurusha ibyemezo bizafatwa n’inkiko za leta y’i Kigali!

Nkuko byatangarijwe mu mujyi wa Chicago wo mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA); kuri uyu wa kabiri taliki ya 27/10/2020, abunganizi (avocats) mu by’amategeko ba Bwana Paul Rusesabagina babujijwe gukandagiza ikirenge mu Rwanda, bagejeje ku itangazamakuru ko bashyikirije ikirego urukiko rw’umuryango w’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba (EACJ) ruri Arusha mu gihugu cya Tanzaniya. Abo banyamategeko bavuga ko bareze leta ya Kigali icyaha cy’iterabwoba cyo gushimuta Bwana Paul Rusesabagina. Abanyamategeko bunganira Paul Rusesabagina nabo basanze inzira nziza ari uko bashyikiriza ikirego cy’uwo bunganira urukiko rwa EAC .

Abo banyamategeko bakaba bavuga ko mu kirego batanze baregamo leta ya Kigali icyaha cy’iterabwoba cyo gushimuta Bwana Rusesabagina, kujyanwa mu Rwanda ku buryo bunyuranyije n’amategeko no gufungwa ku buryo bunyuranyije n’amategeko kimwe n’ibindi birego binyuranye bijyanye no guhungabanya uburenganzira bwa Paul Rusesabagina birimo no kwimwa ubutabera butabogamye. Ibyo Byose bikaba byerekana ko Rusesabagina adashobora guhabwa ubutabera na leta yamushimuse« . Abo banyamategeko baragira bati: «  Bwana Paul Rusesabagina arasaba urukiko rw’ibihugu bigize umuryango wa EAC gutegeka abayobozi ba leta y’u Rwanda guhita bamufungura kandi urwo rukiko rugahagarika burundu igikorwa cyo kumuburanishiriza mu Rwanda ».

Twabibutsa ko umuryango w’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba EAC ugizwe n’ibihugu 6 aribyo : Uburundi, u Rwanda, Uganda, Tanzaniya, Kenya na Sudani y’epfo. Urukiko rw’ibihugu by’umuryango w’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba EAC rwashyizweho n’amasezerano agenga uwo muryango mubyerekeranye n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu mwaka w’1999 kandi u Rwanda rukaba rwarashyize umukono kuri ayo masezerano. Urwo rukiko rushobora kwifashisha amasezerano ibihugu biwugize byashyizeho umukono yo kubahiriza uburenganzira bwa muntu mu gukemura ibibazo biba bigaragaye muri kimwe mu bihugu bigize uwo muryango bibangamiye ubwo burenganzira.  Iyo akaba ari imwe mu mpamvu ikomeye cyane yatumye abanyamategeko bunganira Rusesabagina bashyikiriza ikirego urwo rukiko ku ihohoterwa ry’uburenganzira bwe.

Ese Ngoga kimwe n’abacamanza ba FPR bari murukiko rwa EAC bazacira urubanza FPR cyangwa bazasohorwa muri urwo rubanza?

Bwana Paul Rusesabagina yashimutiwe i Dubaï taliki ya 27/08/2020 ajyanwa mu Rwanda ku buryo bunyuranyije n’amategeko. Abanyamategeko bunganira Rusesabagina bakaba bavugako iryo shimuta ryakorewe Rusesabagina rinyuranyije n’amategeko mpuzamahanga kimwe n’amahame agenga umuryango wa EAC kandi rikaba ryerekana uburyo leta y’u Rwanda ikora ibishoboka byose ngo icecekeshe abatavuga rumwe nayo  kandi ari uburenganzira bahabwa n’amategeko mpuzamahanga agenga uburenganzira bw’ikiremwamuntu.  Abo banyamategeko bagira bati: « Niba koko leta ya Kigali ifite ibimenyetso by’uko Rusesabagina afite ibyaha ashinjwa, iyo leta igomba kubahiriza amategeko mpuzamahanga. Leta ya Kigali yagombaga gusaba igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika gufata Rusesabagina agashyikirizwa ubutabera bw’icyo gihugu akaba aribwo bufata icyemezo cyo kumwohereza mu Rwanda. Kuba leta ya Kigali yarahisemo inzira yo kumushimuta birerekana ko ibyaha imushinja gukora ntabihari ahubwo ikaba iri kumuhimbira ibyaha« .

Umwe mu banyamategeko bungangira Rusesabagina Me Philippe Larochelle yagize ati : « Kuba u Rwanda ari kimwe mu bihugu bigize umuryango wa EAC, bisobanurako leta y’u Rwanda igomba kubaha no kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ikagendera ku mategeko kandi igakorera mu mucyo. Kuba leta y’u Rwanda yarishoye mu gikorwa cyo gushimuta umuntu, ikamufungira ahantu hatazwi iminsi myinshi, ikamushyira muri gereza ku buryo bunyuranyije n’amategeko, ibyo byerekana ko yanyuranyije n’amahame agenga umuryango wa EAC. Umuryango w’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba EAC ufite inshingano zo kubuza ibihugu biwugize kunyuranya n’amahame awugenga; uwo muryango ukaba warashyizeho urukiko CAJC rugomba kuryoza abategetsi b’u Rwanda ibyaha bakora mu kubangamira amahanme agenga uwo muryango ajyanye n’uburenganizra bw’ikiremwamuntu« .

Abanyamategeko ba Bwana Paul Rusesabagina bakaba barasabye urukiko rwa EAC gusuzuma mu buryo bwihutirwa ikirego barushyikije.

Source: www.hrrfoundation.com

3 Comments

  1. Ibi kuri Kagame, huuu Inkiko, amategeko muri Africa! Bibagiwe caseIngabire? Ibyemezo bifatwa n’uru rukiko .no kubishyira mu ngiro ni ikindi kibazo. Barata umwanya wabo.Kibaye baregaga mu nkiko zo muri Amerika ho yenda bamufatira n’ibihano

  2. Leta y’u Rwanda ntiyemera urukiko rwa EAC kuko Ingabire Victoire Umuhoza yatsinze Leta y’u Rwanda na nubu ntiramuriha indishyi zategetswe n’urukiko.

  3. Leta ya Kajyunguri ni leta-ngegera-mayibobo. Nta hame na rimwe mpuzamahanga yubaha. Ruriya rukiko rwategetse Kagonyori kwishyura Ingabire Victoire M65 Frw.. na n’ubu nta na 1fr. Ikirego cya Rusesa nta kintu kizavamo. Tubitege Amaso..

Poster un Commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée.