Rwanda -Pegasus: « Umuhutu ni umunyamahane, umukora ku rutugu akagutera ikofe mu jisho »!

Urubuga rwa « Mediapart » rwo mu gihugu cy’Ubufaransa rwanditse inkuru ndende isobanura neza impamvu Paul Kagame n’inkotanyi bifashisha ikorabuganga rya « pegasus » rikabafasha kwinjira mu matelefoni y’Abanyarwanda bari imbere mu gihugu n’abari hanze y’igihugu banenga ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi kugirango bubagirire nabi. Kagame n’inkotanyi kandi bifashisha iryo koranabuhanga bakaneka abayobozi b’ibihugu by’Afurika bahereye ku bayobozi b’ibihugu bihana imbibi n’u Rwanda, nyuma inkotanyi zikifashisha ikoranabunga rya Pegasus zikinjira muri telefoni z’ abanyamakuru, abaharanira uburenganzira bwa muntu bari mu miryango inyuranye ikorera imbere mu gihugu no hanze yacyo. Abanyamakuru benshi bakomeje gutotezwa mu Rwanda n’ubutegetsi bwa FPR- Inkotanyi kimwe n’abanyerejwe bagiye batoranywa hakurikijwe amakuru baba bakuye muri telefoni zabo.

Urubuga « Mediapart » ruvuga ko rwegereye ikigo cya « Consortium Forbidden Stories » n’ikigo cya Security Labd’s Amnesty International » byakoze ubushakashatsi bwagaragaje ibihugu bikoresha iryo koranabuhanga rya pegasus n’u Rwanda rurimo basanga kuva mu mwaka w’2016 u Rwanda rwarinjiye mu amtelefoini y’abantu barenga 3500. Ikigaragara cyo ni uko abantu inkotanyi zanyereje , bamwe zikabica, abagize amahirwe zikabashyira mu ikinamico ry’ubutabera aho ziba zibashinja ko zabonye amakuru zakuye muri telefone zabo, abo bantu bose zibatoranya zifashishije ikoranabuhanga rya « pegasus »! Inkotanyi zinjiza muri telefone y’uwo zishaka kugirira nabi iryo koranabuhanga rya « pegasus » nyirayo atabizi maze zigashobora kubona amakuru yose zishaka kuri uwo muntu ndetse zikabona n’aho aherereye.

Iryo koranabuhanga rya « pegasus » niryo abicanyi b’inkotanyi bakoresheje mugushimuta: Kizito Mihigo, Niyomugabo, abayobozi bo muri FDLR na FLN, Paul Rusesabagina, Cassien Ntamuhanga, Ben Rutabana n’abandi benshi baburiwe irengero. Isosiyete y’Abayisiraheli yitwa « NSO » yakoze iri koranabuhanga, ivuga ko iri koranabuhanga irigurisha za leta zifite ibibazo by’umutekano mucye bitewe n’imitwe y’ibyihebe, ariko za leta zifite irikoranabuhanga rya « pegasus » zikaba ziryifashisha mu kurwanya no kugirira nabi abatavuga rumwe n’ubutegetsi buriho. Ubu ikibazo cyafashe indi ntera kuko izo leta zifashisha « pegasus » mu kuneka abayobozi b’ibindi bihugu! Urugero rutangwa ni u Rwanda runeka abayobozi b’ibihugu by’Afurika kimwe n’igihugu cya Maroc kinjiye muri telefoni ya Emmanuel Macron perezida w’igihugu cy’Ubufaransa!

Isosiyete ya « NSO » ivugako igiciro cyo kwinjira muri telefoni y’umuntu umwe mu gihe cy’ukwezi kumwe isaba amafaranga angana n’ibihumbi 100 by’amadolari y’amerika, ni ukuvuga miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda ku muntu umwe gusa mu gihe cy’ukwezi kumwe! Iyi mibare ikaba yerekana neza ko Kagame na FPR batanze amafaranga arenga miliyoni 350 z’amadolari y’Amerika kugirango bashobore kwinjira muri telefoni z’abantu 3500 mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa! Aya mafaranga aramutse ashowe mu mishinga y’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda , inzara ya « Nzaramba » yahita icika mu gihugu burundu! Bwana Vincent Biruta wafashe intebe ya Paul Kagame mu ibanga, yabwiye « Mediapart » ko u Rwanda rudakoresha ririya koranabuhanga rya « pegasus » ngo bitewe n’uko rihenze cyane kandi ngo bakaba badafite abahanga bashobora kurikoresha.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa kane taliki 29 Nyakanga 2021, Biruta yongeye gushimangira ko u Rwanda rudakoresha Pegasus, ahubwo avuga ko abarushinja kurikoresha ari abantu n’imiryango inyuranye ishyigikiye Paul Rusesabagina rwashimuse! Igihugu cya Maroc nacyo cyateye hejuru kivuga ko kidakoresha ririya koranabuhanga rya « pegasus » ndetse gitanga n’ikirego mu nkiko z’Ubufaransa  kibasira imiryango mpuzamahanga yagaragaje yifashisha « pegasus » mu kuneka abayobozi b’ibindi bihugu harimo n’Ubufaransa! Ministre w’ingabo wo mu gihugu cya Israyeli yihutiye kujya mu Bufaransa gusobanura ibyerekeranye n’ikoreshwa rya « pegasus », agaragaza urutonde rw’ibihugu bagurishije iryo koranabuhanga rya pegasus. Leta y’Ubufaransa kandi nayo yakoresheje isuzuma ryimbitse yemeza ko telefoni ya perezida w’ubufaransa nayo yinjijwemo iryo koranabuhanga rya pegasus!

Nta buryo rero Biruta yahakana ko inkotanyi zidakoresha « pegasus » mu gihe igihugu cya Israyeli cyarikoze kandi kirigurisha za leta zinyuranye cyaratanze urutonde rw’amazina y’ibihugu barihaye! Niba inkotanyi ntacyo zishinja nazo nizitinyuke zitange ikirego mu nkiko mpuzamahanga zirege imiryango mpuzamahanga n’itangazamakuru ryagaragaje ko zikoresha « pegasus » bityo zibe zihumurije ibihugu by’abaturanyi zineka buri munsi! Mu kiganiro n’abanyamakuru Biruta yavuze ko u Rwanda rufite uburenganzira bwo kuneka abanzi barwo nk’uko n’ibindi bihugu bibikora; bityo aba ashimangiye amakuru y’uko u Rwanda runeka abayobozi b’ibihugu by’abaturanyi barwo kuko ari abanzi!

Ubuhamya bunyuranye « Mediapart » yahawe n’imiryango mpuzamahanga kimwe n’impuguke zikurikirana politiki yo mu karere k’ibiyaga bigari, bose bemeza ko u Rwanda rukoresha « pegasus  » kugirango rushobore gukurikiranira hafi abanyamakuru no kubatera ubwoba kimwe no guhiga abanyepolitiki banenga leta ya FPR.  Bwana Lewis Mudge uyobora umuryango wa HRW yabwiye « Mediapart » ko FPR yacecekesheje itangazamakuru mu Rwanda kimwe n’undi muntu wese uri imbere mu gihugu kugirango hatagira umuntu utinyuka kuvuga ubwicanyi inkotanyi zakoze mu Rwanda kuva mu mwaka w’1990 ubwo zateraga u Rwanda kugeza ubu! Bwana Benjamin Chemouni, umwarimu muri kaminuza ya Louvain mu Bubiligi akaba n’inzobere y’akarere k’ibiyaga bigari yabwiye agashya « Mediaprt », yasobanuye ko inkotanyi zikoresha pegasus kugirango zibone uko zigenzura Abahutu ngo kuko baziteye ubwoba, Bwana Benjamin Chemouni yagize ati:

« Leta y’u Rwanda ifite ingeso yayokamye yo kuneka, aho yibasira  cyane cyane abanyepolitiki batavuga rumwe nayo. Kagame ubwe yari umusilikare mu kuru mu ngabo za Uganda ashinzwe ubutasi, uwo muco wo kuneka akaba ariwo mwuga ukomeye yatoje ingabo z’inkotanyi. Leta ya FPR isobanura ko uwo muco wo kuneka iwukomeyeho kuko ihorana ubwoba bw’uko jenoside ishobora kongera kuba. Nabibutsa ko abategetsi b’u Rwanda muri iki gihe bavuye hanze, bakaba barinjiye mu Rwanda barwana, babonye imirambo hirya no hino y’Abatutsi bishwe n’Abahutu, bazi neza ko umujinya w’Abahutu ari umuranduranzuzi; Inkotanyi zivuga ko [Umuhutu umukora ku rutugu agahita agutera ikofe mu jisho!] Iyo akaba ariyo mpamvu Inkotanyi zigomba kwitabaza ubutasi buhambaye harimo n’ikoranabuhanga rya pegasus kugirango zikumire Abahutu batazasubira ku butegetsi »!

Nubwo Inkotanyi zibeshya abazungu ko zikoresha pegasus kugirango zineke Abahutu, iryo koranabuhanga rya pegasus inkotanyi ririkoresha mu kwica Abahutu ariko zitaretse n’Abatutsi banze kuba ikomamashyi! Ikintu kizahagarika iki kinyoma cy’inkotanyi ni uko Abanyarwanda bashira ubwoba nka Aimable Karasira, Madame Idamange n’abandi batinyuka kuvugisha ukuri maze bakagaragaza ibitekerezo byabo ku mugaragaro ntibibe ngombwa ko inkotanyi zijya kureba mu matelefone yazo zikoresheje pegasus.  Ese Abanyarwanda bavugiye rimwe akababaro kabo inkotanyi zabafungira he? 

« Uwigize agatebo ayora ivu », Abanyarwanda nibakomeza gutega ijosi, inkotanyi zizaritema nta nkomyi!

veritasinfo.

Soyez le premier à commenter

Poster un Commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée.