Rwanda: Perezida Kagame yigambye ko yashatse « guhambira » abahutu bakoranaga muri guverinoma.

Nyuma y’ijambo Perezida Paul Kagame yavugiye muri Unity Club tariki ya 12 ugushyingo 2022 agambiriye kugoreka amateka no kugereka amacakubiri n’ubugambanyi kubo bafatanije muri guverinoma ya mbere yashyizweho nyuma y’insinzi ya FPR muri Nyakanga 1994, Ikigo kitiriwe Nyakwigendera Seth Sendashonga (Institut Seth Sendashonga pour la citoyenneté démocratique, Iscid asbl mu mvugo ihinnye) kirageza ku Banyarwanda no ku nshuti z’u Rwanda ibi bikurikira :

1.Inama ya guverinoma yabereye mu cyahoze ari Hoteli y’uwa gatanu nyakanga ikavugirwamo ku buryo bwihariye ibibazo by’umutekano ari nayo Paul Kagame wari visi perezida w’igihugu na ministiri w’ingabo yagiriyemo uburakari akayisohokamo itarangiye yabaye ku itariki ya 25 Kanama 1995. Naho ijambo Paul Kagame yavugiye ku Kibuye yiyama abacengezi baturukaga mu nkambi z’impunzi zari mu burasirazuba bwa Kongo ryo ryavuzwe mu w’1996 harimo gutegurwa intambara ya mbere ya Kongo yabimburiwe n’ibitero byo gusenya izo nkambi bikaba byarakurikiwe n’ubwicanyi ndengakamere bwahitanye impunzi nyinshi ndetse n’abaturage ba Kongo. Aha twakwibutsa ko iyo ntambara ya Kongo yatangiye hashize umwaka n’amezi abiri Faustin Twagiramungu na Seth Sendashonga barasezeye muri guverinoma ndetse barageze mu buhungiro.

Birakwiye rero ko abantu basobanukirwa neza ko ubwicanyi bwavugwaga mu nama ya guverinoma yo kuri 25 Kanama 1995 ntaho buhuriye n’intambara y’abacengezi kuko ataribyo bibazo byariho icyo gihe. Muri iyo nama uwari ministiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Nyakwigendera Seth Sendashonga yasobanuye mu buryo burambuye ibijyanye n’ukuntu hirya no hino mu gihugu abaturage benshi bicwaga, abandi bakanyerezwa n’ingabo zahoze ari iza FPR ari nazo zari ingabo za leta nshya. Yerekanye uburyo abaturage benshi baziraga amazu yabo cyangwa imitungo yabo, asobanura uburyo abantu barimo kurundwa mu magereza nta buhumekero bafite kandi nta n’amadosiye bafite.

Seth Sendashonga yasobanuye ko ibibazo byariho by’umutekano bitari bishingiye ku burakari n’umujinya by’abantu ku giti cyabo bapfushije imiryango yabo muri jenoside, ko we yagenzuye akabona byari umugambi wa politiki yari ishyigikiwe n’abayoboraga ingabo z’igihugu. Ikimenyetso gikomeye yatanze muri iyo nama nuko ku mabarwa asaga 760 yagiye yandikira uwari ministiri w’ingabo (Paul Kagame) nta n’imwe yigeze asubiza. Ibyo byarakaje cyane Kagame kuko bwaribwo bwa mbere mu nama nk’iyo havuzwe uruhare rwe mu bibazo by’umutekano byari byarazengereje abaturage. Biriya yavugiye muri Unity Club ko ngo yaramaze icyumweru azenguruka igihugu kugirango agarure umutekano ntabyo yavugiye muri iyo nama. Ahubwo yabwiye Perezida wa Repuburika wari Pasiteri Bizimungu guhitamo hagati ye na Seth Sendashonga, ahita ahaguruka aragenda.

2.Bubaye ubwa mbere Perezida Kagame avuga ku mugaragaro ko yagize igitekerezo cyo kwica abaministiri b’abahutu bari kumwe muri guverinoma yitwaga iy’ubwiyunge. Ku bamenyereye imvugo ya Paul Kagame « guhambira » akoresha bisobanura kwica kuko hari ubwicanyi FPR ikora ibanje guhambira umuntu amaboko mu mugongo, agatuza kagatunukayo kugeza igihe abura umwuka agapfa. Mu mwiherero wabereye i Gabiro muri 2019 Perezida Kagame yari yigambye ko ariwe wishe Seth Sendashonga ngo kuko yari yarenze umurongo utukura. Ubu noneho umuntu wese ushishoza ashobora kumva ko umugambi yawufashe mu nama ya guverinoma yavugirwagamo ibibazo by’umutekano w’abaturage.

Muri urwo rwego birakwiye kwibutsa ko n’uwari ministiri w’ubutabera, Nkubito Alphonse Marie, yaje gupfa mu ijoro ry’uwa 13 Gashyantare 1997 azize urupfu rutunguranye. Nyuma y’ariya magambo Kagame yamuvuzeho ntawashidikanya ko «bamuhambiriye». Kuba Perezida Kagame avugira ku mugaragaro ko yashatse « guhambira » bagenzi be bari hamwe muri guverinoma ni ibintu ubwabyo biteye inkeke. Umukuru w’igihugu yahinduye ubwicanyi nk’indangagaciro yacengeza mu baturage ashinzwe kuyobora. Ibi ni nko gusinda amaraso. Perezida Kagame akwiye kumenya ko ibi byose yicara yigamba by’ubugome agirira abanyarwanda bishobora kuzaba ariwo murage izina rye rizasiga mu mateka.

3.Ntawabura kwibaza impamvu Perezida Kagame yavuze ikibazo cy’ishyaka lunari (UNAR) ryasabye kwandikwa nk’andi mashyaka yakoreraga mu gihugu nyuma y’intambara n’ubwicanyi byo mu w’1994. Iryo shyaka ryabikoze mu buryo bwari bwubahirije amategeko, rinyuze muri ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu y’icyo gihe. Ubusabe bwabo bwashoboraga kwemerwa cyangwa bukangwa. Ibi nibyo Seth Sendshonga yasobanuye mu nama ya guverinoma. Iki ntabwo ari ikibazo cyari gifite uburemere ku buryo cyateza umwuka mubi muri guverinoma. Ahubwo biratangaje kuba Kagame ubwe yarakiriye uwari umuyobozi w’iryo shyaka wamusabaga nawe kugira uruhare mu buyobozi bw’igihugu none ubu akaba abyita ko yamugabyeho igitero.

Ese ko lunari wumva yashakaga kuzana amacakubiri mu batutsi, ubu Kagame yahamya ko abatutsi bose bamuri inyuma ? Nonese muri iki gihe u Rwanda rwashoje intambara mu burasirazuba bwa Kongo rujyanywe ngo no kurengera uburenganzira bw’abatutsi baho (intambara bamwe bise « opération Rudahigwa») aho Kagame ntiyaba avuga lunari kugirango yumvikanishe ko ariwe uvugira abatutsi nk’uko lunari yabikoraga? Ese birakwiye kwitiranya amashyaka menshi no kugira amacakubiri ?

Ubuse abatutsi bahambiriwe ku butegetsi bwa Kagame iyo bahabwa amahirwe yo kuyoboka irindi shyaka cyangwa andi mashyaka byajyaga kuba bitwaye iki ? Abanyarwanda bakwiye kumva ko Paul Kagame yari muri guverinoma yitwaga iy’ubumwe n’ubwiyunge ariko nta bushake yarafite bwo kwunga abanyarwanda. Niyo mpamvu ibitekerezo abantu batangaga mu nama ya guverinoma yabyitaga amacakubiri cyangwa ubugambanyi igihe cyose byabaga bidahuye n’ibye. Imyaka 28 amaze ku butegetsi yaranzwe no kumva ko utari mu murongo w’ibitekerezo bye nta kindi kimukwiye uretse guhambirwa. Ayo niyo mahitamo ya Kagame kandi nta kindi agamije uretse gushaka ingufu zo gukomeza gushora igihugu mu ntambara zihoraho no mu bwicanyi butarangira.

Bikorewe i Buruseli, tariki ya 14/11/2022

Jean Claude Kabagema, Perezida wa ISCID asbl

Jean Baptiste Nkuliyingoma,Umuhuzabikorwa wa ISCID asbl

akaba yarabaye na ministiri w’itangazamakuru n’umuvugizi

wa guverinoma (01/08/1994-28/08/1995)