Rwanda-RD Congo: Paul Kagame agiye kumvikana na Tshisekedi ngo bohereze ingabo za RDF-Inkotanyi muri Mozambike!

Hashize umwaka urenga Paul Kagame atarashobora kwiyereka Abanyarwanda ngo abegere agerageze gukemura ibibazo bibakomereye nk’uko yari asanzwe abikora; ibyo bibazo bikaba biterwa ahanini na Covid-19, imiyoborere mibi irangwa no: kwica, gushimuta, gufungira abantu ubusa, gusenyerwa amazu, kurandurirwa imyaka, ubukene bukabije, inzara ya Nzaramba ikomeje guca ibintu, gufunga imipaka y’igihugu kimwe n’ibindi bibazo bikomeye by’ubutabera bikomeje kumunga umuryango Nyarwanda.

Nubwo ibintu bimeze gutyo ariko, hashize iminsi micye Paul Kagame atangiye ibikorwa byo kwiyereka inshuti ze zirimo intore zikomeye kimwe n’abanyamahanga abonana nabo mu ibanga; uku kwiyerekana kwa Paul Kagame kukaba gukomeje gushidikanywaho n’Abanyarwanda batari bacye bibaza niba ari Kagame nyawe koko wafashe gahunda yo kujya yiyereka abakunzi be nk’uko Yezu Christu yagiye yiyereka intumwa ze nyuma y’izuka rye cyangwa se niba ari Paul Kagame w’umukorano! Amakuru agera kuri « Veritasinfo » avuye mu bayobozi bamwe ba RD Congo, aremeza ko uyu munsi kuwa gatanu taliki ya 25/06/2021, Paul Kagame arongera kwiyereka perezida wa Congo Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo (Gisekeramwanzi) uri muruzinduko mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru. Biteganyijwe ko Tshilombo Tshisekedi abonana na Kagame mu ibanga rikomeye ku mupaka uhuza u Rwanda na Congo aho bita « Grande barrière », ku mupaka uhuza Gisenyi na Goma.

Bimwe mu bibazo bikomereye Paul Kagame ashaka kumvikanaho na Tshisekedi harimo icyifuzo cy’uko Kagame ashaka kohereza Abasilikare b’inkotanyi muri Mozambike zikajya muri icyo gihugu zitwa ingabo za Congo FARDC! Mu cyumweru gishize Tshisekedi yari i Maputo mu ri Mozambike mu nama y’umuryango w’ibihugu bigize SADEC, muri iyo nama , ibihugu bigize uwo muryango bikaba byarafashe icyemezo cyo kohereza ingabo muri Mozambike mu karere ka « Cabo Delgado » karimo inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bw’icyo gihugu. Muri iyo nama ya SADEC, perezida wa Mozambike Bwana Filipe Nyusi yatonganyijwe bikomeye na bagenzi be bayoboye ibihugu bya SADEC kubera urugendo yakoreye i Kigali akabonana na Kagame agiye kumusaba inkunga yo kohereza abasilikare b’inkotanyi muri Mozambike kandi u Rwanda atari umunyamuryango wa SADEC!

Ibyo byatumye inama ya SADEC ifata icyemezo cy’uko ingabo zizoherezwa muri Mozambike zigomba kuba zivuye mu bihugu bigize umuryango wa SADEC! Ibihugu by’Ubufaransa na Leta zunze Ubumwe z’Amerika nabyo byandikiwe ibaruwa na SADEC ibimenyesha ko bitagomba kohereza ingabo zabyo muri Mozambike nk’uko byagaragaje icyo cyifuzo, ko ahubwo niba bishaka gufasha mu kugarura amahoro muri ako karere bishobora gutanga inkunga y’ibikoresho n’amafaranga! Kugirango ikiraka cyo gukorera amafaranga muri Mozambike kidacika Paul Kagame, akaba yiyemeje kujya gupfukamira Tshisekedi ngo Inkotanyi abe arizo zijya muri Mozambike mu izina ry’ingabo za Congo bityo bifashe Kagame kwica impunzi z’Abanyarwanda ziri muri icyo gihugu!

Mu mubonano w’uyu munsi, Kagame aringinga cyane Tshisekedi kugirango areke gahunda yo gushyiraho urukiko rwo kuburanishwe abakoze ibyaha by’ubugome birimo na jenoside bivugwa muri raporo Mapping ya ONU yasohotse ku italiki ya 01/10/2010 ku byaha by’ubugome byakozwe muri Congo hagati y’umwaka w’1993 n’2003. Ubwo mu kwezi kwa gatanu 2021 bari i Paris mu Bufaransa, uwavuze nka Paul Kagame yemeje ko nta cyaha na kimwe cyabereye ku butaka bwa Congo; Tshisekedi nawe yibutsa uwo Kagame ko byaba byiza ateye intambwe yo kwikiza abajenosideri bari mu ngabo z’inkotanyi kugirango nawe ashobore kugira amahoro! Imiryango mpuzamahanga ndetse n’ubuvugizi bwa Dr Denis Mukwege mu bihugu by’Uburayi biraganisha mu gushyiraho urukiko mpuzamahanga rwo kuburanisha abo bagome! Mu cyumweru gishize Tshekedi yabonanye na Museveni muri Kivu y’Amajyaruguru maze bumvikana ku mishinga ihuza ibihugu byombi mu byerekeranye ubuhahirane! Uwo mubano wa Museveni na Tshisekedi awe ukaba uhangayikishije Paul Kagame!

Igitutu cy’imiryango mpuzamahanga n’ubukene bikaba bikuye Paul Kagame mu ndaki akaba agiye kureba Tshisekedi!

Veritasinfo

Soyez le premier à commenter

Poster un Commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée.