Rwanda-RDC: Amashyaka 2 y’Abacongomani yareze Paul Kagame mu rukiko rw’i Paris mu Bufaransa

Abayobozi b'ishyaka ry'APARECO na CCDP bari kumwe n'umunyamategeko ubunganira nyuma yo gutanga ikirengo kuri Paul Kagame

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 27/04/2021, saa yine za mugitondo,  ishyaka ry’APARECO (Alliance des Patriotes pour la Refondation du Congo) rifatanyije n’ishyaka rya CCDP ( Convention des Congolais pour la Démocratie et la Paix); batanze ikirego mu Bushinjacyaha  buherereye mu mujyi wa Paris  mu Bufaransa aho bareze Paul Kagame perezida w’u Rwanda hamwe n’abicanyi bari muri leta ye ibyaha bya jenoside bakomeje gukorera abaturage b’abacongomani.

Madame Candide OKEKE uyobora ishyaka ry’APARECO ari kumwe na Bwana Odon MBO umuyobozi w’ishyaka rya CCDP bari kumwe n’umwunganizi wabo mu by’amategeko, bashyikirije Ubushinjacyaha buri mu mujyi wa Paris dosiye irimo ibirego bikomeye barega Paul Kagame na bamwe mu bafatanyabyaha bari muri leta ye ibyaha byibasiye inyoko muntu birimo jenoside bakomeje gukorera abacongomani, gusambanya abagore ku ngufu, gushyira abana mu gisilikare, gusahura umutungo wa Congo n’ibindi byaha byinshi kandi bikomeye bihanwa n’amategeko mpuzamahanga bakomeje gukorera ku butaka bwa Congo.

Abayobozi b’ayo mashyaka yombi yo muri Congo, bagaragarije ubushinjacyaha bw’Ubufaransa ko Paul Kagame n’inkotanyi ze bamaze kwica abaturage ba Congo barenga miliyoni 6 nk’uko Umuryango w’Abibumbye ONU ubigaragaza; abagore benshi b’abacongomani bakaba barasambanyijwe ku ngufu , abaturage benshi bakuwe mu byabo n’ibindi byaha byinshi kandi ibyo byaha Kagame akaba akomeje kubikora muri Congo kugeza ubu. Abayobozi b’ayo mashyaka basanze kwigaragambya cyangwa kwitabaza abanyepolitiki ntacyo bitanga, akaba ariyo mpamvu bageze igihe cyo kwitabaza Ubutabera!

Abayobozi b’ayo mashyaka yombi babona kuba perezida w’icyo gihugu Félix Tshisekedi yarananiwe kugarura umutekano mu burasirazuba bwa Congo bigomba gufata nk’ubugambanyi akorera abaturage ba Congo kuko akomeje kugirana umubano n’abicanyi babo. Nyuma yo kwakira ikirego ku byaha bya Paul Kagame n’inkotanyi, Ubushinjacyaha bw’i Paris bwatangaje ko icyo kirego cyashyikirijwe ishami ry’ubushinjacyaha rishinzwe kurwanya iterabwoba ku isi.

Mu biganiro Tshikedi yagiranye na Perezida w’Ubufaransa i Paris kuri uyu wa kabiri taliki ya 27/04/2021, ntacyo bigeze batangaza kuri iki kibazo cy’ubwicanyi bwa Kagame muri Congo ahubwo bivugiye ibibazo bya Cade gusa. Amashyaka APARECO na CCDP akaba ariyo abaye aya mbere mu kwitabaza ubutabera ku bwicanyi bwinshi Paul Kagame n’inkotanyi bakomeje gukorera muri Congo!

Ese ubutabera nabwo buzakomeza gufunga amaso buvuge ko butazi ko abacongomani bari kwicwa nk’ibisimba na Kagame?  Ni ukubitega amaso!

Source:apareco.fr

2 Comments

  1. Iryo ni ikangata ry’Abakongomani, pour gagner des sous.
    Ejo nibabaha sa euro, c’est fini, terminé !
    C’est dommage.

    Vous ne publierez pas ceci, mais vous l’aurez lu.

    Peuple magouilleur, corruptible…et tout dans la tête, nta bikorwa.

  2. C’est ce qu’auraient déjà fait les associations des Rwandais opérant en France et assoiffées de la Justice et de la Vérité. Les bourreaux sont notoirement connus. Parler c’est bon mais agir c’est encore mieux. Aidez-vous, Dieu vous aidera ensuite.

Poster un Commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée.