Rwanda: Révolution yatangijwe na Madame Yvonne Idamange ntizahagarara (Faustin Twagiramungu)

Bwana Faustin Twagiramungu mu kiganiro ku Ikondera Libre

Kuri uyu wa mbere taliki ya 08/03/2021, Ikinyamakuru ” Ikondera Libre” cyatangaje ikiganiro cyakoranye mu buryo bw’amashusho na Bwana Faustin Twagiramungu inararibonye muri politiki y’u Rwanda. Icyo kiganiro cyibanze ku makuru yatangajwe n’ibinyamakuru byo mu Rwanda byavuze ko Paul Kagame yabwiye umushoramari w’Umwongereza witwa “Evgeny Lebedev” ko hari abahutu benshi binshwe mu mwaka w’1994 ariko urupfu rwabo rukaba rutaratewe nicyo baricyo!

Muri icyo kiganiro n’Ikondera Libre, Bwana Twagiramungu yavuze ko Kagame yemeye ko yishe abahutu bitinze , bityo akaba agomba kubisabira imbabazi kandi agatanga n’icyiru kubo yahemukiye barimo Madame Victoire Ingabire bavuze uko kuri akabibaziza. Twagiramungu avuga kandi ko Kagame agomba kuvuga uko kuri k’uko abahutu bapfuye yeruye atagombye kujya kubyongorera abazungu, ahubwo akabivugira kumugaragaro imbere y’abanyarwanda bo bafite agahinda ko kubura ababo bakundaga.

Twagiramungu yagize ati: “Kuba Kagame yarabibwiye umuzungu ntabwo yabibwiye umunyarwanda, ni ajye mu ruhame avuge ati, Banyarwanda, Banyarwandakazi, twakoze amarorerwa, twaricanye. Turagirango tube umunyarwanda umwe, abahutu barapfuye bapfa ku bwinshi n’abatutsi barapfuye bapfa ku bwinshi.  Twese rero twarababaye ni mureke dukore igihugu kimwe cy’umunyarwanda. Niba atavuze ayo magambo  azaba ari ibintu byo kwikiza gusa kugirango  igitutu abazungu bakomeje kumushyiraho  bamubwira ngo niyemere ko nabo hari abantu bishe cyahagarara. Nubwo yabivuze ariko ntabwo ibintu birangiriye aho ngaho, agomba kubivuga agahita yegura no kubutegetsi agaharira abakiri bato!” Twagiramungu yavuze kandi ko impinduramatwara (révolution) yatangijwe na Madame Yvonne Idamange Iryamugwiza itazahagarara, mu ncamake dore uko Twagiramungu yasubije ibibazo yabajijwe mu kiganiro yakoranye n’Ikongera Libre (fungura ijwi):

Umushoramari w’Umwongereza Evgeny Lebedev aganira na Paul Kagame

Twagiramungu yatsindagiye cyane ikibazo cy’uko Kagame agomba kujya imbere y’abanyarwanda akaba aribo abwira ko yishe abahutu kandi akabisabira imbabazi ari imbere yabo! Ibi bishimangira imikorere idahwitse imaze umwaka wose iranga Paul Kagame aho agaragara mu mashusho ari kuganira n’abazungu ndetse bakanatemberana ariko ntashobore kujya imbere y’abanyarwanda ayobora! Iyo myitwarire ya Paul Kagame ikaba irushaho gushimangira ukuri abantu benshi bavuga aho bemeza ko Kagame  yapfuye agatsiko k’inkotanyi kayobora igihugu mu mwanya we kakaba ariko kirirwa gatekinika amafoto ye kayereka Abanyarwanda mu buryo bwo kujijisha ko akiriho!

Mushobora gukanda kuri iyi nteruro mugafungura ikiganiro cyose Bwana Faustin Twagiramungu yagiranye n’Ikondera Libre.

Veritasinfo

Subscribe
Notify of
guest
3 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
kalsisa
kalsisa
9 March 2021 11 h 09 min

Evgeny Lebedev ni umurusiya wishakira inyungu nka ba Abramovitch uretse ko ari n’inshuti ya Boris na Putin.Rero kwemera ko n’abahutu bapfuye ntibivuye ku mutima wa Kagame kuko ngo no mu ndege ya Habyarimana nta kintu cyarimo!!!

karundi
karundi
15 March 2021 11 h 03 min

RUKOKOMA Nta révolution azabona saza neza

karundi
karundi
15 March 2021 11 h 05 min

RUKOKOMA yari yavuze ko FLN ariyo izahindura ibintu none ubu ahanze amaso umukecuru amokera kuri youtube
haaaaaaaaaaaa