Rwanda – Taliki ya 5/07/1973: “Shungura ibyo ubwirwa, maze umenye aho ukuri guherereye” (Albert Bizindori)

Perezida John F. Kennedy w'Amerika (USA) yakira perezida wa repubulika y'u Rwanda Grégoire Kayibanda (hagati) taliki ya 19/09/1962

Ku italiki ya 5/07/2020 , “Veritasinfo” yatangaje  inyandiko iri mu rurimi rw’igifaransa igira iti “Le coup d’Etat du 5 Juillet 1973, faites-vous votre opinion”. Iyo nyandiko ikaba yaranditswe na Pie Kamoso na Albert Bizindori. Iyo nyandiko ikaba isesengura ku buryo bwimbitse uko igikorwa cyo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Grégoire Kayibanda mu ijoro ryo kuwa 4 rishyira kuwa 5 Nyakanga 1973 cyagenze.

Ku italiki ya 8/07/2020, “Radiyo Ubumwe” yagiranye ikiganiro kirambuye n’Albert Bizindori maze asobanura ibyerekeranye n’iyo nyandiko yasohoye mu binyamakuru ivuga ku irikwa ry’ubutegetsi bwa repubulika ya mbere ndetse asubiza n’ibindi bibazo byinshi yabajijwe n’umunyamakuru abantu banyuranye bibaza byerekeranye na kiriya gikorwa cyo guhirika ubutegetsi bwa Grégoire Kayibanda!

Inyandiko ya Pie n’Albert  igaragaza ko amateka y’u Rwanda yuzuyemo ubwicanyi buteye ubwoba kandi bugoye kuvuga! Nyuma y’imyaka 47 Repubulika ya mbere ihiritswe ntabwo abana b’impfubyi z’abanyepolitiki bishwe zari zahabwa umwanya wo kuririra ababyeyi babo no kubibuka. Ubutegetsi bwa Kagame buvuga ko abo banyepolitiki aribo babahejeje ishyanga naho ubutegetsi bwa Habyarimana bukavugako abo banyepolitiki bari bagiye gutura igihugu mu rwobo! Muri macye ubutegetsi bwa FPR buhuje imyumvire imwe na leta ya Habyarimana kuri icyo kibazo cy’abanyepolitiki bo muri 73 bishwe! Mu ncamake hasi aha Albert Bizindori aratugezaho bimwe mu bisobanuro biherekeza inyandiko ye:

Bizindori agaragaza ko impfubyi za 73 zikeneye ko abagize uruhare muri ubwo bwicanyi bakiriho babwemera, bakababwiza ukuri kw’aho bajugunye imirambo y’ababyeyi babo kandi bakabasaba imbabazi kandi bagatanga ubutumwa ku bakiri bato ko amahano nk’ayo bagomba kuyirinda kugirango atazagaruka mu gihugu cyacu. Bizindori avugako impamvu ababyeyi babo batibukwa biterwa n’uko nta nyungu muri politiki ababibuka baba babibonamo akaba asanga kandi abakiri bato bashobora gukundana kandi umuco wo kugirira nabi abana ngo bitewe n’uko ababyeyi babo bakoze nabi ukaba ugomba gucika mu Rwanda.

Fungura icyo kiganiro cyose cy’Albert Bizindore ugikurikire ku buryo burambuye: 

S’abonner
Notifier de
guest
3 Commentaires
le plus ancien
le plus récent le plus populaire
Inline Feedbacks
View all comments
Zac Biampa
Zac Biampa
10 juillet 2020 13 h 24 min

Abahutu muri ibigoryi koko!!! Murahugira mu matiku muhimbirana ibyaha, mugoreka amateka yanyu ngo ubwo murikimura…Hagati aho mugaha Umwana w’umututsi cyanzu ngo agaruke abasubize ku ngoyi ya Gihake. Mbese ibyo ko mwabigezeho muli 1991-1994 muza muz

Zac Biampa
Zac Biampa
10 juillet 2020 19 h 12 min

… (suite): muza muzihetse nèi Kigali ngo ba!!! ( Baza Rukokoma cg Rusisibiranya Gasana) nyuma zikabassubiza ku buja ibyo bigoryi bikaba bisaziye ishanga imyaka ikaba irenze 25, mwa bihutu mwe kandi mushaka guha iki kindi Inyenzi-Inkotanyi kiruta

Joe
Joe
2 août 2020 23 h 02 min
Reply to  Zac Biampa

Kugusubiza ni uguta igihe. Uri uwo gusuzugurwa.