Rwanda : Tuzakomeza kwigisha ubumwe no gushimangira umubano mu Banyarwanda.

Kagame yashyingiwe ari umusilikare mukuru mu ngabo za Uganda kandi ntiyigeze asubiza amapeti yahawe nicyo gisilikare, ibi bikaba bivugako ari umugande wuzuye.

I.U Rwanda ni igihugu cy’Abanyarwanda twese.

Igihugu cyacu cy’u Rwanda tugifata nk’umurage karande twasigiwe na basokuruza bacu. Ibi bikaba bivuze ko u Rwanda ari «urwa Rubanda nyarwanda ». Ariko iyo witegereje uko ibintu bimeze muri iki gihe, ubona atariko bimeze. U Rwanda rwabaye umwihariko w’abasirikare b’ingabo zahoze ari inyeshyamba za Kaguta Museveni, zitwaga NRA (National Resistance Army), izo ngabo akaba arizo zaje guhinduka UPDF (Uganda People’s Defence Force). Ubu u Rwanda rusigaye rwarabaye urw’Abasirikare ba NRA baruteye muri 1990, babifashijwemo na Uganda. Muri abo basirikare, harimo babiri bibihangange: Général Major Gisa Rwigema na Major Kagame Paul ; bombi  bakaba bari bafite imyanya ikomeye mungabo za Uganda akaba ari nabo bayoboye ingabo zateye u Rwanda muri 1990.

Général Rwigema yapfuye nyuma y’iminsi ibiri gusa yaramaze k’urugamba.Rwigema yaje gusimburwa na Major Kagame Paul,bityo Inkotanyi zari zateye ziturutse mu Mutara zihindura umuvuno zijya kurwanira muri Byumba na Ruhengeri. Aho hose bahiciye abantu benshi, cyane abanyabyumba, abarokotse bari hafi miliyoni imwe, bakaba barahungiye hafi y’umujyi wa Kigali, ahitwa Nyacyonga.Iyi ntambara yo kwica rubanda aho kurwana n’ingabo, yaje guhagarikwa n’amasezerano yashyizweho umukono n’abari inyeshyamba za FPR/APR  na Leta y’u Rwanda tariki ya 04/08/1993, ahitwa Arusha ho muri Tanzaniya. Ingabo za FPR zemeye gutaha mu Rwanda, zemera ko nyuma yaho zizakurikirwa n’Abanyarwanda b’impunzi babaga mu bihugu by’amahanga cyane muri Uganda.

Kaguta Museveni ari kumwe na Rwigema mu mwambaro wa gisilikare w’ingabo za Uganda

Mu gihe Inkotanyi zari zimaze kugera i Kigali zihamaze amezi 5, zahisemo kongera guteza intambara yo kumara rubanda. Zitangiza iyo ntambara zica Umukuru w’igihugu, Perezida Yuvenali Habyarimana zirashe indege yarimo avuye mu nama i Dar-es-Salaam muri Tanzaniya, ari kumwe na Perezida wu Burundi Ntaryamira Cyprien,hamwe n’abari babaherekeje bose na ba dereva b’Abafaransa, bose bakaba barapfuye! Hari mu ijoro  ryo kuwa 06/04/1994 saa mbiri z’ijoro i Kigali,ubwo indege yururukaga igiye kugwa ku kibunga cy’indege i Kanombe, iki gikorwa kigayitse cyabaye imbarutso y’amahano y’ubwicanyi ndengakamere mu gihugu cyose. Tariki ya 4 Nyakanga, 1994, Inkotanyi niho zatangaje ko zafashe igihugu cy’u Rwanda rwose.

Kuva kuri iyo tariki, abarokotse twese twabaye nk’abarohowe munyanja y’amaraso yabo twapfushije bishwe n’Inkotanyi zarushanwaga n’Interahamwe kwica benshi. Ubwo twahereyeko tuba «ingaruzwamuheto».  Igihugu cyacu n’abarokotse twese tuba nk’ibihembo by’INKOTANYI zafashije Museveni kwirukana Perezida Obote k’ubuyobozi bwa Uganda, nawe akaba yarazihaye inyiturano yo gufata u Rwanda. Tukaba twarahindutse dutyo Ingaruzwamuheto za FPR /RPF. Abenshi muri abo bateye u Rwanda ni abakomoka ku Banyarwanda bahunze igihe cy’impinduramatwara yakuyeho Ubwami ikabusimbuza Repubulika, benshi muribo banze gutaha ngo badafata isuka bagahinga nk’abahutu bari abagaragu babo no gutegekwa nabo! Ndetse abenshi babigize umugani bagira bati : «aho wambariye inkindi, ntuhambarira incocero (incabura)»!

Muri abo bahunze,  abazwi cyane ni abahoze ari abatware n’abagaragu babo. Urugero twavuga ni nk’ababyeyi ba General Rwigema na Major Kagame, bari bakomeye mu ngabo za Uganda. Hari n’abandi ntarondoye amazina. Abo nibo batsinze ingabo za Uganda muri 1986, bamaze gukora jenoside ahitwa Luweero Triangle, bakayegeka ku ngabo za Perezida Obote,nyuma bakanazitsinda. Bityo Obote n’ingabo ze bava ku butegetsi, ndetse barahunga. Icyo Kaguta Museveni yahembye, abasirikare be, bakomoka mu Rwanda, ni uko yabafashije kurema ingabo ziswe INKOTANYI,  iryo akaba ari izina ryingabo zahoze ari izu mwami Rwabugiri, se w’umwami Rutarindwa wishwe n’abasekuruza ba Kagame aribo Kabale, Ruhinankiko na KANJOGERA, aba akaba aribo bajenosideri bambere u Rwanda rwagize kuko bishe bashaka gutsemba burundu abari bashyigikiye Rutarindwa bose.

Laurent Désiré Kabila yari agakingirizo ka Kabarebe

Izo NKOTANYI zikomoka kuri abo bakurambere bazo b’abajenosideri ni zo zaje gufata u Rwanda zivuye Uganda ubwo zari zimaze kwica Perezida Habyarimana no kwica rubanda (zirushanwa n’abitwaga Interahamwe). Inkotanyi zishe kandi zikomeje kwica abantu bose bari mu gihugu, naho Interahamwe zikaba zaricaga abatutsi n’abahutu biswe ibyitso. Perezida w’uRwanda amaze kwicwa ku mabwiriza ya Major Kagame, tariki ya 6.4.1994, Inkotanyi zahereyeko zirwana inkudura zica abantu benshi mu gihugu hose : bityo bafata u Rwanda rwose. Nyuma yaho Inkotanyi zateye Zaïre (Congo), Perezida Mobutu avaho, arahunga; igihugu cya Congo gisahurwa n’Inkotanyi karahava, hicwa na bantu basaga miliyoni 4 !

Mobutu yasimbuwe n’umuntu w’Umunyekongo Inkotanyi zaje zitwaje, witwa «Laurent Désiré Kabila». Uyu yagize ngo ayobore igihugu, nk’uko Abanyekongo babyifuzaga, Inkotanyi ziherako   zimwica. Zimusimbuza uwo zitaga umuhungu we, nawe witwa «Kabila Joseph»! Muri ako kavuyo kose, Inkotanyi yitwa «General James Kabarebe», wayoboye urugamba rwo kwica impunzi, ataretse n’Abanyekongo, niwe wari Umugaba mukuru w’ingabo za Congo mu gihe Laurent-Désiré Kabila yafataga ubutegetsi ! Bivuze ko FPR yari yafashe Congo (zaïre), Kabarebe akaba ari nkawe wari Perezida wa Congo nta soni afite !!! Kuva icyo gihe, kugeza n’ubu, Congo iracyaboshye. Ubukungu bwayo busa nkaho Kagame yabwigaruriye! Cyane ubukungu bwa zahabu, diamant na coltan : bisa nibyahariwe Perezida w’u Rwanda, usa nuwa kolonije icyiswe RDC /DRC! Uwo Kagame akaba adahisha ko ari Perezida akaba na Businessman.

Ibi byo gusahura Congo akaba ari ikindi cyaha gikomeye Kagame azabazwa, nafatwa agashyikirizwa urukiko rubifitiye ububasha.Uretseko ntanayandi maherezo ye, uretse gucirwa urubanza . Byaba ari ishyano ko umuntu yakwica Abanyarwanda barenga miliyoni imwe, baguye muri Congo, ugakubitiraho abo yiciye mu Rwanda, ntafatwe kandi ariwe watangije jenoside, igihe akubita imbarutso akica Perezida Habyarimana! Nonese abo yishe, abo yicishije, babazwa nde wundi, utari gashozantambara, umurwanyi ukomoka kwa  Serwega rwa Mututsi akaba umwega mwakagara akaba ahwanije ububisha n’abakurambere be bakoze  ishyano ku Rucunshu!  Ni ngombwa ko afatwa, akabihanirwa! Kubera ko ntakundi byagenda atabihaniwe ! Ese, muramwibuka yishimira ko Muammar Gaddafi yafashwe akicwa urwagashinyaguro ! Ubu akaba abeshya abatamuzi ko ari Panafricaniste!?

Kagame na FPR barimbuye Abahutu ariko n’Abatutsi bari mu gihugu batabaretse!

Aho bigeze, nidushake uburyo bwose turwanya aka gatsiko kabicanyi, bambuye abaturage uburenganzira ku gihugu cyabo, abandi bamburwa ubuzima bwabo : abasigaye barafatwa barafungwa, abandi turahunga, abandi bicwa urubozo, abandi bamburwa ibyabo barimo abatutsi batahunze igihugu muri 1959-1961, bafashwe nk’abagome  ubu bakaba basigaye bicwa amanywa n’ijoro bicwa n’inkotanyi zabeshye isi yose ko zabarokoye, byahe byo kajya! Warokora umuntu bugacya ariwowe umwica? Ubu twese abarokotse, twitwa Interahamwe , abatabyiswe bitwa ibipinga cyangwa ibigarasha bivuze ko ari abatemera FPR. Hari ukwamburwa ubumuntu kutari uko? Abariraga amarira barayihanaguye, ariko iteka baribuka!

Bivuze ko tutagomba kwibagirwa na rimwe ibitambo twatanze, abacu bishwe, twe tukarokoka! Kandi nibyo, birakwiye! N’ubu ariko nyuma yimyaka hafi 30, abacu baricwa, bagafungwa, cyangwa bakarigiswa, abandi bakamburwa amasambu yabo.Uyu munsi abana bacu bararaswa  n’abapolisi ndetse n’abasirikare ba Kagame nkuko yabyivugiye ko azajya abarasa kumanywa y’ihangu. birababaje. Birumvikana ko Abanyarwanda twese, aho turi mu gihugu, cyangwa mu mahanga, tugomba kugaruza igihugu cyacu! Ntikigomba kuba igihembo cyabashyize Kaguta Museveni ku butegetsi muri Uganda ! None se Banyarwanda ko mubona tugoswe n’urupfu, amaherezo yacu azaba ayahe ? Ni mubitekerezeho ! Uyu munsi nibanze ku mateka mabi y’igihugu cyacu twazaniwe n’Inkotanyi ; ubutaha nzavuga ku kintu mbona Abanyarwanda bagomba gukora kugirango basubirane u Rwanda rwobo rwa «Rubanda nyarwanda» !

Faustin Twagiramungu

Mu Bubiligi