Rwanda: « Twese twaribeshye cyane duhereye kubirukanye Inyenzi nyuma bakajya gukorana n’abana bazo biyise Inkotanyi » (Faustin Twagiramungu)

Mu kiganiro Bwana Faustin Twagiramungu yagiranye  n’Ikondera Libre, harimo amakuru menshi mashya Abanyarwanda benshi batashoboye kumenya kubyerekeranye n’impamvu zatumye FPR-Inkotanyi itsinda urugamba rw’amasasu mu mwaka w’1994. Iyo Twagiramungu avuga amakosa yakozwe n’abanyepolitiki bari imbere mu gihugu mbere y’umwaka w’1994, ugirango ni » filime mbarankuru » (film de fiction) arimo kuvuga! Inkotanyi zifashishije Amasezerano y’Arusha maze zikinga igihu mu maso y’abanyepolitiki, nyuma yaho zimaze gufata igihugu zibica bose zitaretse n’imbaga y’Abanyarwanda benshi bari mu mashyaka yari mu gihugu!

Twagiramungu avuga ko Inkotanyi zateye urujijo muri politiki y’u Rwanda kugeza aho zikoresha abanyepolitiki n’abasilikare bakomeye bakoranye na Habyarimana nka Kanyarengwe Alexis, Bizimungu Pasteur, Biseruka Stanislas, Théoneste Lizinde , Kajeguhakwa valens n’abandi,  akaba aribo zishyira imbere kandi abenshi muri bo aribo bagize uruhare mu kwirukana Inyenzi arizo zabyaye Inkotanyi!  Ubwo bufatanye  nibwo bwatumye abanyepolitiki bari imbere mu gihugu bibwira ko ibyo Inkotanyi zivuga ari ukuri! Twagiramungu ati « urabona nibura iyo Kanyarengwe atwongorera gato akatubwira ko izo Nkotanyi bari kumwe zifite imigambi mibisha yokuturimbura? Icyo gihe twari kumenya uko twirinda, kandi nta muntu numwe washoboraga kureba mu bwonko bw’Inkotanyi ngo amenye icyo zitekereza! » Mu ncamake dore uko Bwana Twagiramungu Faustin asobanura uko bibeshye ku Nkotanyi (fungura amajwi):

Mukiganiro kirambuye Bwana Faustin Twagirmungu yagiranye n’Ikondera Libre, yasobanuye ku buryo burambuye andi makosa akomeye yakozwe yo kwibeshya ku Nkotanyi. Ikosa rya mbere ryakozwe na perezida Juvénal Habyarimana wemeye ko u Rwanda rwatewe n’impunzi kandi yari azi neza ko Inkotanyi zari ziyobowe n’abakuru b’ingabo za Uganda kuko yagiye no mu muhango wo kubaha amapeti. Ikosa rya kabiri ni uko Abahutu aribo bashyikiranaga hagati yabo Arusha bigatuma Abanyarwanda bizerako ibikubiye muri ayo masezerano Inkotanyi zibyemera. Ayo masezerano yatumye abanyepolitiki birara kugera igihe Inkotanyi ziciye Habyarimana.

Ikosa rya gatatu ryakozwe ni uko ingabo z’Abafaransa zari mu Rwanda zirukanywe n’Abahutu 2 aribo Kanyarengwe na Nsengiyaremye ibyo bikaba byarakuruye ubwumvikane bucye hagati mu mashyaka no hagati ya leta y’u Rwanda n’Ubufaransa! Twagiramungu yasubije kandi ibibazo byinshi abantu bibaza ku ntambara ya FPR  n’uburyo abarwanashyaka ba MDR bishwe. Mu gusoza Tgiramungu yagize ati: »Amategeko ya Mungu si 10? Sinzi niba hari itegeko rivuga ngo [Ninibeshya… nzaba nkoze icyaha], hari aho babivuga? Kwibeshya ntabwo ari icyaha, twaribeshye , twibeshya turi benshi… »

Kanda aha wumve iki kiganiro cyose ku buryo burambuye Bwana Faustin Twagiramungu yagiranye n’Ikondera libre.

Veritasinfo

Soyez le premier à commenter

Poster un Commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée.