Rwanda: Ubupfubyi bwo kubura Kagame butumye Intore – Inkotanyi zishimuta izina rya Faustin Twagiramungu!

Kimwe mu bintu bishimisha “Intore-Inkotanyi” ni ukubona zicaye imbere ya Kagame zimuteze amatwi arimo azibwira ko agiye kurimbura abanyarwanda bose batemera ubutegetsi bwe maze zikamuha amashyi y’urufaya! Kagame Paul akaba ari ruharwa mu bwicanyi no gukoresha imvugo y’iterabwoba ariko akaba  amaze amezi 6 atagaragara mu ruhame uretse ku mashusho gusa! Iryo zimira rye rikaba rihangayikishije intore -Inkotanyi zimufata nk’imana yazo!

Ubwo bupfubyi bwo kubura Kagame akaba aribwo buri gutuma intore -inkotanyi zitangiye kwiba imyirondoro y’abanyepolitiki batavuga rumwe n’inkotanyi kugirango zishobore kumvikanisha ibitekerezo byazo! Umwe mu banyepolitike intore- inkotanyi zatangiye kwiyitirira kugirango zishobora kumvikanisha ibyifuzo byazo ni Bwana Faustin Twagiramungu, perezida w’inshyaka rya RDI-Rwanda Rwiza  akaba n’umuvugizi wa MRCD-UBUMWE!

Nk’uko Bwana Faustin Twagiramungu yabisobanuye kuri radiyo BBC Gahuzamiryango kuri uyu wa gatanu taliki ya 9/10/2020, Intore-Inkotanyi zafunguye urubuga rwa twitter (compte) maze ziyita Faustin Twagiramungu ndetse zishyiraho n’ifoto ye, maze zitangira kwandika kuri iyo twitter ibitekerezo bizishimisha zerekana ko ari Faustin Twagiramungu  uri kuzivugira! Urwo rubuga rwa twitter zahimbye rusa neza n’urubuga nyarwo rwa Bwana Faustin Twagiramungu gusa bongeraho umubare 2 ku izina ryarwo kugirango rutandukane n’urubuga nyarwo rwa Twagiramungu, nyirubwite akaba yabibwiye BBC muri aya magambo :

Nubwo Twagiramungu avuga ko atazi abahimbye urwo rubuga rwa twitter mu izina rye, iyo urebye ibyo barwandikaho ubona ko ari ibyifuzo by’intore-inkotanyi. Nyuma y’uko Twagiramungu yari amaze kubeshyuza ibyerekeranye n’urwo rubuga bamwitiriye , dore uko intore-inkotanyi zahise zirwandikaho:

Ibi biragaragaza ko intore zitangiye kwiheba, zikaba zidashobora kumvikanisha ijwi ryazo kuko ntacyo zifite cyo kuvuga! Niba Kagame akomeje kuguma mu bwihisho amaherezo izi ntore zirahinduka impehe. Bwana Faustin Twagiramungu akurikiranwa n’abantu benshi cyane kuri twitter kuko aba afite icyo ababwira; bitewe ni uko Intore-inkotanyi nta kintu zifite zishobora kubwira abantu zigiriye inama yo kwiyita Twagiramungu ariko zibagirwa ko atari mu bwihisho nka Kagame ,none azitamaje kumugaragaro izuba riva. Twitter y’ukuri ya Faustin Twagiramungu ni “@Ftwagiramungu” nta mubare cyangwa se ikindi kintu cyose kiyongeraho.

Twifurije Intore-Inkotanyi kwihangana zikarwaza neza umubyeyi wazo Paul Kagame aho kwiha urwamenyo zisaba uwo zimye!

Veritasinfo

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments