Rwanda: Ubushinjabyaha bwa Paul Kagame bwatinye kuburanisha Idamange ku mugaragaro!

Ntibisanzwe! Leta ya FPR-Inkotanyi ikomeje kwiha amenyo y’abasetsi! Nyuma y’aho ubushinjacyaha bwa politiki ya FPR buvuzeko busabiye Paul Rusesabagina igihano cyo gufungwa burundu kubera ibyaha bwasanze muri telefone ye ariko bukaba butaragaragaje ibyo byaha, abo bashinjabinyoma bongeye gusetsa imikara ubwo kuri uyu wa kabiri taliki ya 22/06/2021 basabye ko ikinamico ry’urubanza rwa Yvonne Idamange  Iryamugwiza rigomba kubera mu muhezo! Ese ibyo babisabye kubera iyi he mpamvu?

Abashinjabinyoma ba FPR (parquet) bageze imbere y’ingirwa bacamanza ba FPR maze bagira bati: “Ubushinjacyaha bufite impungenge ko iburanisha ry’uru rubanza riramutse ribereye  mu ruhame ryabera Iryamugwiza Idamange yvonne urubuga rwo gukomeza ibikorwa bye byo gupfobya Jenoside, kwamamaza ibihuha ndetse no gukomeza icengezamatwara rye ryo kwangisha Leta abaturage ndetse n’ubuyobozi n’abayobozi.

Mu gusubiza aba bashinjabinyoma biyita abashinjacyaha, Yvonne Idamange Iryamugwiza yagize ati: ” Ndagirango mbamenyeshe ko ntiteguye kuburanira mu muhezo, ibyo umushinjacyaha avuga bigaragaza ubwoba afite bwo kuburanira mu ruhame! Ntabwo nshobora gusubira inyuma kubera ku ntera ubwoba, ndacyarwanira demokarasi kandi nizeye ko tuzayibona.

Kugira ngo urukiko rumpamagare mu ruhame kandi rukabigaragaza mu nyandiko ariko nagera mu rukiko umushinjacyaha agasaba ko mburanishwa mu muhezo ntabwo bibaho! Cyane cyane ko ibyaha muvuga ko nakoze bigaragara ko nabikoze mu ruhame kandi mwandeze mu ruhame. Ntabwo numva uburyo uyu munsi najya kuburana bakamburanishiriza mu muhezo. Ntabwo njye nakwemera kuburanishirizwa mu muhezo.

Nyuma yo kumva impande zombi, ingirwabacamanza ba FPR bateranye ngo bafate umwanzuro maze bemeza ko Yvonne Idamange aburanishirizwa mu muhezo! Icyo cyemezo kikimara gufatwa , Yvonne Idamange Iryamugwiza yahise yihana inteko imuburanisha ayishinja ko ibogamiye ku bushinjacyaha! Yvonne Idamange ntabwo ari umuyobozi mu kuru w’igihugu cyangwa se ngo abe umusilikare mu kuru kuburyo hari amabanga akomeye y’igihugu yibitseho ashobora gushyira ahagaragara!

Kuba ibisobanuro atanga byafatwa nk’icengezamatwara ryangisha abaturage ubuyobozi buriho ntabwo ari impamvu yatuma aburanishirizwa mu muhezo kuko ibyo bitekerezo bye bigize icyaha, ahubwo yagombye kuburanishirizwa ahagaragara ku karubanda nk’uko itegeko Nshinga ribiteganya, noneho abashinjabyaha bakerekana itegeko ryishwe bityo bigatanga n’isomo ku karubanda ry’uko abantu batagomba kwirinda ibyo bitekerezo bya Idamange!

Kuba Yvonne bashaka kumuburanishiriza mu muhezo, ni uburyo bwo kumurenganya kuko ari umwere no kubeshya rubanda ko hari ibyaha yakoze kandi ntabyo! Aho kugirango Yvonne Idamange aburanire mu muhezo, ibyiza ni uko nibyo kuburana yabireka kuko nta butabera ateze guhabwa ahubwo barashaka kumunigira aho abantu batabona!

Veritasinfo.

Veritas

Leave a Reply