Rwanda: Umugani ungana akariho, Bamporiki yanze kumvira nyina none ari kumvira ijeri!

Kuri uyu wa kane taliki ya 05/05/2022 nibwo inkuru y’ifungwa rya Edouard Bamporiki wari umunyamabanga wa Leta muri ministere y’urubyiruko n’umuco yashyizwe ahagaragara. Mu izina rya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda , ministre w’intebe Bwana Ngirente Edouard yashyize ahagaraga itangazo rihagarika Bamporiki Edouard muri guverinema ya FPR kubera ibyo agomba kubazwa akurikiranyweho. Bamporiki akurikiranyweho icyaha cya ruswa n’ibyaha bifitanye isano nayo nk’uko bitangazwa na RIB.

Bwana Bamporiki Edouard afungiye iwe mu rugo nk’uko byemezwa na RIB mu gihe iperereza rikomeje gukorwa ku byaha aregwa! Ni ubwa mbere RIB ivuze ku mugaragaro ko yafungiye umuntu mu rugo rwe! Ingo z’Abanyarwanda zahindutse gereza ku buryo bitakiri ngombwa kujyana umunyabyaha cyangwa se umuntu ubikekwaho muri gereza; muri macye Abanyarwanda bose barafunze!  Kugeza ubu Bamporiki niwe Munyarwanda  wenyine wahawe amahirwe yo gufungirwa iwe adashimuswe ngo afungirwe ahantu hatazwi! Amakuru « Veritasinfo » icyesha bamwe mu bayobozi bakuru ba FPR, yemeza ko Bwana Bamporiki akurikiranyweho icyaha cyo kwigwizaho umutungo udafite inkomoko (kuba atunze amafaranga arenga miliyari y’u Rwanda), kwaka ruswa y’ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda no kwaka ruswa y’igitsina.

Ifungwa rya Bamporiki nta gitangaza kirimo kuko umubyeyi we umubyara (nyina ) yarabimubwiye, aho kugirango Bamporiki yumve inama yamugiraga ahubwo yahisemo kumwandagaza ; iryamukuru riratinda ariko ntirihera , ibyo nyina yamubwiye bitangiye kumubaho. Ku mbuga nkoranyambaga naho abantu benshi bagize icyo bavuga kuri iri fungwa rya Bamporiki, hari uwagize ati :  » Bwana Bamporiki yagize uruhare mu rupfu rwa Kizito Mihigo, afungisha Idamanga Iryamugwiza ndetse agira n’uruhare mu inyerezwa ry’umusizi Bahati Innocent. Kuba nawe yashyirwa mu munyururu ntacyo byaba bitwaye! » Biteganyijwe ko umutungo Bamporiki yari amaze kugeraho wose azawamburwa ugasubizwa mu isanduku ya FPR nk’uko abacurabwenge bayo babyemeza!

Hasi aha , mushobora kumva umuvugo umusizi Bahati Innocent yatuye Bwana Edouard Bamporiki bikamuviramo kunyerezwa kugeza ubu akaba nta muntu uzi irengero rye!