Rwanda: Umuhango wo kurahiza abasenateri bashya uracyemangwa!

Kagame werekanywe mu muhango wo kurahisa abasenateri bashya yabaye umusore kurusha uko yari asanzwe azwi!

Kuri uyu wa kane taliki ya 22/10/2020 itangazamakuru rya leta ya Kigali rigizwe na Radiyo na Televiziyo y’igihugu ryatunguye abantu benshi maze rihitisha umuhango wo kurahiza abasenateri 6 bashya baherutse gushyirwaho n’itangazo ryashyizweho umukono na Ministre w’Intebe Edouard Ngirente. Uwo muhango ukaba witabiriwe na Paul Kagame wavuzemo ijambo ryamaze iminota 13. Nyuma y’uwo muhango w’irahira ry’abo ba seanteri bashya, amakuru akomeje kugera kuri « Veritasinfo » aremeza ko nta muhango wo kurahira wabayeho, ko ahubwo icyabaye ari ikinamico rimeze nk’iryakozwe mu gihe bavugaga ko Paul Kagame yayoboye inama y’abanyamuryango bakuru ba FPR! 

Umuco mubi w’itekinika ukomeje kwanduza isura ya leta ya Kigali, iryo tekinika rikaba rirushijeho gutera impungenge kuko rimaze kuba umuco mubi ukoreshwa mu nzego zose z’igihugu; nta gaciro abanyarwanda bagiha gahunda zikorwa na leta kuko byose basigaye babyita itekinika! Amakuru agera kuri « Veritasinfo » kandi akomeje gushimangirwa n’inkuru ziri kunyura ku mbuga nkoranyambaga aremeza ko nta muhango wo kurahiza abasenateri wigeze uba uyu munsi taliki ya 22/10/2020. Ubuhamya bw’abantu banyuranye buri kutugeraho bwemezako mu gihe umuhango wo kurahiza abasenateri warimo unyura kuri televiziyo na radiyo Rwanda bamwe mu basenateri n’abadepite bavugwaga ko bari muri uwo mu hango bari bibereye iwabo mu rugo nabo bari kuwukurikirana kuri televiziyo zabo!

Nyuma yo kubona ayo makuru, twibajije umuhango wo kurahiza abasenateri uri kunyura kuri téléviziyo na Radiyo Rwanda ari bwoko ki, cyane ko abo basenateri barahiraga babasomeraga indahiro bakayisubiramo mu buryo bumeze nk’ubukoreshwa mu kurahiza abayoboke ba FPR! Twegereye umuhanga mu ikoranabuhanga, atubwirako gukora umuhango nkuriya mu mashini (Ordinateur) biba byoroshye cyane kuko bawukora nka filime. Bafata amafoto n’amajwi bakabibika mu byuma,  noneho bakaba bashobora kwerekana uwo muhango igihe bashakiye kandi bikagaragara ko umeze nk’uri kuba ako kanya! Niba ari uko bimeze , iri kinamico ryaba rigamije iki? Igisubizo turagihabwa na Thomas Nahimana mu kiganiro yanyujije kurubuga rwe rwa youtube rwitwa «  Isi n’ijuru« . Thomas Nahimana avuga ko iri kinamico ryateguwe kugirango abasenateri bashya bashobore kwinjira muri sena bityo hakorwe amatora yo kwirukana Iyamuremye Augustin ku mwanya wo kuba perezida wa Sena bityo bamusimbuze undi uzafata intebe ya perezida wa Repubulika w’inzibacyuho uzasimbura Paul Kagame!

Fungura Youtube iri hasi aha ukurikirane ku buryo burambuye ibisobanuro bya Thomas Nahimana:

10 Comments

  1. Le sénateur Twahirwa André est Français et contribuable en France. Il ne paye pas d’impôt au Rwanda et n’a contribué et ne contribue en rien au développement de notre pays. Il est retraité. Il est sénateur de quelle sa circonscription?

    • Il faut pas poser des questions idiotes, celui qui a les prérogatives de le désigner est mieux indiqué pour statuer sur tes banales questions

  2. Trois photos de Kagame, celle du 7 avril 2020, celle du 22 octobre 2020 et celle du 23 octobre 2020 anniversaire de Kagame. Quel est la photo du vrai Kagame à ces dates? Le 22 de ce mois, Kagame est plus jeune qu’au 07 avril 2020.

    • M César, pourquoi te concentrer sur l’état de santé de ton ennemi, il faut plutôt penser à tes cons parentés avec civilité archaïque comme toi

  3. Muzehe Twagiramungu rwose urongera urwe mumutego waguyemo ushyigikira inkotanyi. Kagame yarapfuye. Urabona uriya mujeune ari Kagame mu myaka 60.Aha.Ntawe yapfuye cyera.

    • Rukokoma nta munyapolitiki ukimurimo. Anyurwa manuma nka Bamporiki, Nduhungirehe, Evode, Rucagu, iyamuremye. Ko magician afata urushinge akitobora ururimi biba aribyo? Fora Ibi bigoryi byose bihuriye kuki? Barabituburira Kagonyori bikemera ko ariwe!

    • M Olivier, je ne connais ton niveau d’étude mais tu as peu de civilité.
      faire croire que Kagame est mort n’arrange en lieu ni toi ni quelqu’un de ton obédience ou pensée criminelle.
      respecter la vie des autres et se concentrer sur l’essentiels !

Poster un Commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée.