Rwanda: Umukuru w’igihugu yahawe urukingo rwo kwirinda Covid-19

Imbuga nkoranyambaga zerekanye ko perezida Habyarimana yakingiwe covid-19!

Igihugu cy’u Rwanda kiyobowe kuburyo bw’amayobera! Uwari umukuru w’igihugu Paul Kagame asigaye ayoboresha igihugu amashusho ye! Kuri iyi taliki ya 11/03/2021 inkuru y’ikingirwa rya Paul Kagame yasakaye mu kinyamakuru « igihe ». Mu mafoto yerekanywe , Kagame yari yitonze, yambaye amadarubindi adafashe ku matwi yombi , maze bamutera agashinge k’urukingo rwa Covid-19 kukaboko kabyibushye kurusha akandi!

Iyi nkuru y’ikingirwa rya Kagame ikimara gutangazwa, abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga bayigize urwenya, hari uwavuze ati :  » Ese burya n’ikuzimu batanga urukingo rwa covid-19?« . Abandi bantu banyuranye bibajije ukuntu Paul Kagame nk’umukuru w’igihugu yaherewe urukingo ku bitaro ba Faïsal i Kigali ariko ntihagire umuntu numwe umubonaho!  Ibibazo byabaye byinshi, bamwe bati:  Ese ni kuki igikorwa nk’iki cy’uko umukuru w’igihugu yakingiwe kidakorwa ku mugaragaro ngo bibe n’ikimenyetso n’urugero rwiza ku benegihugu?

Iyi ni ifoto ya Paul Kagame yerekanywe ari gukingirwa Covid-19

Kuba Kagame amaze umwaka wose atagaragara imbere y’abaturage, ni ikimenyetso gishimangira ko atagishoboye kuyobora igihugu kubera ikibazo cyo kurwara ndetse amakuru menshi akaba yemeza ko yashizemo umwuka cyera bikagirwa ibanga n’agatsiko gategeka mu mwanya we. Ako gatsiko kakaba kagizwe n’abasilikare bakuru bavuye i Burundi. Ikibazo aho gikomereye ni uko abasilikare bose b’inkotanyi badashaka ko Kagame yasimburwa n’umusivili, iyo noneho uwo musivili abaye umuhutu, kuri abo basilikare aba ari umwaku , niyo mpamvu Ngirenke na Iyamuremye batagetswe kwihisha kandi bakaba batagomba kugira icyo bavuga kuko ari  abahutu, Biruta w’umututsi akaba ariwe uri kuziba icyuho mu gihe abasilikare batarumvikana inkotanyi y’umusilikare izafata intebe ya Paul Kagame!

Ku mbuga nkoranyambaga bakaba berekanye ko Kagame bavuga ko yakingiwe uyu munsi ari ikinyoma, kuko bahise bafata ifoto ya Perezida Habyarimana Juvénal nawe bakamwerekana ari gukingirwa! Ko urujijo rwo kubura kwa Paul Kagame rukomeje kwiyongera ndetse rukaba runateye impungenge , ni nde uzahumuriza abanyarwanda? Ese igihugu kiri kugana he?  Icyakora nagira inama FPR kureka gukinisha Paul Kagame mu ikoranabuhanga kuko sibo barikoze, Paul Kagame niba akirimo umwuka , niyiyereke abaturage imbonankubone  aho gukomeza gukinisha amafoto ye sinema. Abakunda u Rwanda bagomba gutekereza ikigomba gukorwa kuko akajagari kagiye kumaraho Abanyarwanda!

Veritasinfo

4 Comments

  1. Ariko se ukeretse kuba icyondi ni gute umuntu yaba yaraphuye akaba yirirwa avugana nabayobozi batandukanye kwisi :
    -umukuru wa FIFA ,infantino
    -HR mcmaster US general warushinzwe umutekano .
    Nabandi benshi cyane…
    ,

  2. ABANTU MUGWANYA KAGAME AHUBWO NIMWE MUTAGIRAMWO UMWUKA MUZIMA MWONGERAHO UBUGOMA N’UBUJIJI
    URABONA IBI WANDIKA KO HARI UWOBIHA AGACIRO AFISE UBWENGE
    KIREKA MWEBWE MUTAKIROTA ICIZA
    ESE YAPFUYE WEWE BIGUFASHA IKI NI SO WAWE SE N’ UMUVANDIMWE SE MENYERA

    • « …ikimenyetso gishimangira ko atagishoboye kuyobora igihugu « 
      haaaaaaaaaa ntakintu nk ubugome bw abahutu bagwanya Kagame erga bataye umutwe
      none vaccin bayihaye uwaphuye ubugoryi weeeeee!

Poster un Commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée.