Rwanda: Umunsi w’ibirori byo kwibohoza ku nshuro ya 28 usize urujijo rukomeye mu Banyarwanda!

Mu birori byo kwiboza , abaturage ba Nyaruguru bahamagariwe kuza gusuhuza ifoto y'umukuru w'igihugu

Bisaba kuba uri umukirisitu gatolika kugirango ushobore gusobanukirwa neza uko umunsi ukomeye cyane wo kwibohoza wahimbajwe ku rwego w’igihugu muri Nyaruguru ku Gikongoro wagenze! Muri kiliziya gatolika Yezu Christu agaragara mu kiliziya ari ku musaraba munini uba uri kuri aritali (aho bakorera igitambo cya Misa). Abakristu bose baba bareba uwo musaraba kandi bakawuramya! Kuri uyu wa mbere taliki ya 4 Nyakanga 2022, ibirori byo kwizihiza umunsi mukuru wo kwibohoza mu rwego rw’igihugu byabereye i Nyaruguru ku Gikongoro. Muri ibyo birori umushyitsi mukuru yari ifoto ya Paul Kagame nk’umukuru w’igihugu yashyizwe ku ntebe nini iri mu cyumba gisukuye neza, maze bahamagara abanyacyubahiro baje muri ibyo birori barimo na Musenyeri wa Diyosezi ya Gikongoro kujya kuramya iyo foto ya Paul Kagame (nk’uko mu bibona ku ifoto iri ku mutwe w’iyi nkuru)! 

Bitewe n’imyaka 2 ishize ibirori byo kwizihiza umunsi wo kwibohora bitaba kubera icyorezo cya Covid-19; Abanyarwanda benshi bari biteze ko ibirori byo kwibohora muri uyu mwaka w’2022 bizaba birimo akarusho kadasanzwe kurusha indi myaka byakozwemo dore ko ibyo birori biba ku italiki ya 4 Nyakanga ya buri mwaka, aribyo birori bikuru bihimbazwa mu gihugu cyose kurusha ibindi! Ibirori byo kwibohora bikaba bikubiyemo gahunda 3 zikomeye arizo : a) gusoza icyunamo cy’iminsi 100 génocide yabayemo; b) kwizihiza umunsi w’ubwigenge u Rwanda rwabonye taliki ya 1 Nyakanga 1962 ; c) guhimbaza intsinzi ya FPR yo kubohoza igihugu cy’u Rwanda, ubwo Inkotanyi zafataga umujyi wa Kigali.  Ibirori byo kwibohora biba ku rwego rw’igihugu kandi umushyitsi mukuru akaba ari perezida wa Repubulika. Muri ibyo birori , leta y’u Rwanda itumira abakuru b’ibihugu by’inshuti kandi abambasaderi bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda bakabitumirwamo. Ibyo birori birangwa n’akarasisi k’ingabo z’igihugu n’ibindi birori bigasozwa n’ijambo ry’umukuru w’igihugu.

Ubusanzwe ni uku ibirori byo kuya 4 Nyakanga bikorwa, umukuru w’igihugu asuhuza ingabo mbere y’uko zitangira akarasisi, kuki uyu munsi wateshejwe agaciro?

Uyu mwaka w’2022, ibirori byo kwibohora byabereye i Nyaruguru iwabo wa Kizito Mihigo ku Gikongoro. Kubera ko umukuru w’igihugu yagombaga kuza muri ibyo birori nk’uko bisanzwe bigenda, abaturage baturiye aho byagombaga kubera basabwe gukora isuku ihambaye no gusiga amarangi ku mazu yabo. Kuri uyu wa mbere taliki ya 4 Nyakanga 2022 abaturage ba Nyaruguru bitabiriye ibirori byo kwibohora kandi bakaba bari bakereye kwakira umukuru w’igihugu. Abo baturage babwiwe ko umushyitsi mukuru ari ministre w’intebe Ngirente Edouard kandi ko ariwe uravuga ijambo rikuru ry’uwo munsi, abo baturage kandi bamenyeshejwe ko ku isaha ya saa sita z’amanywa bari kuburikire ijambo umukuru w’igihugu aravugira kuri radiyo na televiziyo by’igihugu. Gahunda zose zakorwaga ku munsi wo kwibohora harimo n’akarasisi k’abasilikare ntabwo zabaye. Isaha ya saa sita yarageze maze abaturage ba Nyaruguru babazanira ifoto y’umukuru w’igihugu Paul Kagame, bayitereka ku ntebe nini imbere yabo ngo bayisuhuze! Abaturage bamwe barumiwe maze bifata ku munwa, maze ibyari ibirori bihinduka icyunamo! Ko ifoto itavuga, abaturage ba Nyaruguru babasabye gusuhuza ifoto ya Kagame ngo bitange iki?

Mu gihe abaturage b’i Nyaruguru berekwagwa ifoto ya Kagame, Abanyarwanda bandi nabo berekwagwa amashusho ya Kagame ari kugirana ikiganiro n’abanyamakuru kuri televiziyo na radiyo by’igihugu, icyo kiganiro cyari kiyobowe n’umunyamakuru Barore ari nawe wenyine ufite uburenganzira bwo kugirana ikiganiro na Kagame! Bigaragara neza ko amashusho y’icyo kiganiro ari amashusho y’ikiganiro cyabaye mu mwaka w’2020 ariko bakaba barahinduye amagambo yakivugiwemo bakayasimbuza andi mashya! Ikiganiro cy’uyu mwaka w’2022 cyakozwe ahanini mu rurimi rw’icyongereza nk’aho urwo rurimi Abanyarwanda bose barwumva ! Aho kuvuga ku bibazo by’u Rwanda no kuvuga ku kamaro k’italiki ya 4 Nyakanga, uwo Kagame berekanaga akora ikiganiro,  yivugiye gusa ibibazo bimuhangaykishije bya Congo! Abanyarwanda benshi bibajije impamvu umukuru w’igihugu atashoboye kujya  i Nyaruguru wenda n’ibyo bibazo yagombaga kuganiraho n’abanyamakuru akaba ariho abivugira mu ijambo nyamukuru ry’uwo munsi. Ikirushijeho gutera urujijo Abanyarwanda benshi ni uko amakuru  » veritasinfo »ifite yakuye muri bamwe mu bayobozi bakuru ba FPR, yemeza ko mu gihe icyo kiganiro cya Kagame cyanyuraga kuri televiziyo, Kagame yari yiryamiye mu ndaki iri mu kigo cya gisilikare cya « Gako » mu Bugesera!

Twibaze impamvu

David Ndahiro ari kumwe na Paul Kagame

Kuri uyu wa gatatu taliki ya 6 Nyakanga 2022, Paul Kagame arafata urugendo rumugeza muri Angola aho ari bubonane na perezida wa Congo Félix Antoine Tshisekedi mu biganiro byo gusaba Kagame gukura ingabo ze ziri muri Congo mu izina rya M23, niba Kagame afite imbaraga zimugeza muri Angola ni iki cyamubujije kugera i Nyaruguru ku Gikongoro mu kubahiriza ibirori by’umunsi ukomeye yo kwibohoza? Niba se umukuru w’igihugu atarashoboye kuboneka muri ibyo birori, ni iyihe mpamvu ituma bahamagara abaturage kuza kubereka ifoto y’umukuru w’igihugu, kandi nyirubwite ari kuvugira kuri radiyo n’amashusho ye akaba yarimo agaragara kuri televiziyo? Kuki umukuru w’igihugu agira ubutwari n’ubushake byo kubonana no kwiyereka abanyamahanga ariko akihisha Abanyarwanda? Ku mbuga nkoranyambaga hakunze kunyuraho ubuhamya bwinshi bwemezako David Ndahiro ariwe ubonana n’abanyamahanga mu mwanya wa Kagame, ariko bitewe n’uko uwo David aramutse ageze imbere y’Abanyarwanda bahita bamumenya bakabona ko atari Kagame, akaba ariyo mpamvu yanga kwiyereka Abanyarwanda! None ko David Ndahiro yaburiwe irengero na Kagame akaba ataboneka, iki kibazo cy’aba bagabo bombi badashaka kwiyereka Abanyarwanda kizakemuka gite?

Leta ya FPR igomba gukura urujijo mu Banyarwanda ikagaragaza aho David Ndahiro na Paul Kagame baherereye, niba bitaba ibyo, Abanyarwanda bagomba guhaguruka bakabaza leta ya Ngirente gusubiza iki kibazo! Niba iki kibazo kitabonewe umuti mu maguru mashya, bizandikwa mu mateka ko Abanyarwanda babayeho mu mu bujiji bukomeye ku buryo bayobowe n’ifoto imyaka myinshi batarasobanukirwa! Umuhanzi Kizito Mihigo yaririmbye indirimbo yo kwibohoza agira ati : « U Rwanda rwarapfuye rurazuka, none ntirugipfuye« , ariko njye nakongeraho umugani wa kinyarwanda ugira uti « Urwishe ya nka ruracyayirimo! »

Imana ihe Abanyarwanda imbaraga zo kwibohora bya nyabyo naho ubundi « inzira iracyari ndende! »

Veritasinfo