Rwanda: Umunyamakuru Uwimana Nkusi Agnès yatawe muri yombi mu rubanza rwa Madame Yvonne Idamange.

Umunyamakuru Nkusi Uwimana Agnès

[Ndlr: Amarembera y’ingoma ya FPR -Inkotanyi akomeje kuba kirimbuzi! Abanyarwanda bagerageza kuvuga akarengane kari mu Rwanda barabangamiwe cyane kandi ubutabera buri mu Rwanda bumeze nk’ubw’inyamaswa! Mu gihe urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina washimuswe n’inkotanyi rukurikiranwa kuri interneti  n’isi yose nta kibazo kuko leta y’inkotanyi yabitegetswe n’abazungu bayishyizeho, urubanza rw’Intwari Madame Yvonne Idamange rukomeje kubera mu muhezo kugirango akomeze kurenganywa ; ibyo byatumye umunyamakuru Uwimana Nkusi Agnès atabwa muri yombi kuko yinjiye mu cyumba cy’urukiko afite telefone! Ingirwa mucamanza yahise ihinduka umupolisi maze imuta mu kagozi! Nyamara inkotanyi zagombye kumenya ko aho gutinya abazungu zagombye gutinya abanyarwanda! ]

Umunyamakuru Nkusi Uwimana Agnes w’Ikinyamakuru Umurabyo, yafunzwe ku itegeko ryatanzwe n’umucamanza wasomaga imyanzuro y’urubanza rwa Idamange Iryamugwiza Yvonne ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, azira kuba yafashe amajwi mu rubanza kandi urukiko rwabubijije. Kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Werurwe 2021, nibwo Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo ruherereye i Kibagabaga hasomwe imyanzo ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, mu rubanza ubushinjacyaha buregamo ibyaha bitandukanye Idamange Iryamugwiza Yvonne.

Urukiko rwategetse ko Idamange afungwa iminsi 30 mu gihe hagikorwa iperereza hanakusanywa ibimenyetso ku byaha akurikiranweho. Umucamanza yavuze ko hari impamvu zikomeje zituma uregwa akekwaho ibyaha ashinjwa kandi hakaba hari impungenge ko yatoroka ubutabera aramutse arekuwe. Muri uru rubanza imyanzuro yasomewe mu cyumba cy’Urukiko mu gihe Idamange n’umwunganira mu mategeko bari babikurikiranye mu buryo bw’ikoranabuhanga bari aho afungiye i Remera. Idamange yahise avuga ko ajuririye imyanzuro y’urukiko.

Mu gusoma iyi myanzuro kandi, ubwo yendaga kugera ku musozo, nibwo umunyamakuru Agnes Nkusi Uwimana yasabwe n’umucamanza ko amuhereza telefone ye kuko ngo yayifatishije amajwi, hanyuma umucamanza amusaba gukuramo ijambo banga (password) ngo arebe ibyo yafashe, nyuma ahita ahamagara umupolisi ngo amufunge aho yavuze ko asibye ibyo yari yafashe kandi yanabifashe bitemewe, umucamanza avuga ko azamwiregera akoresheje ububasha ahabwa n’amategeko hanyuma umunyamakuru bahita bamujyana kumufunga.

Source: Iyi nkuru iri ku kinyamakuru « Ukwezi »

1 Comment

Poster un Commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée.