Rwanda: Umuryango wa Pastori NTAKIRUTIMANA Elizaphan uzatabarwa na nde?

Elizaphan Ntakirutimana (on the left) with his son Gerard Ntakirutimana (on the right) are falsely accused at the ICTR, in Arusha.

Umuryango wa Pastori NTAKIRUTIMANA Elizaphan waguye mu nzara z’abicanyi n’abagambanyi ruharwa bafite inda nini yabasumbye! Ese uwo muryango uzatabarwa na nde?

Banyarwandakazi, banyarwanda; Iyo havuzwe ingaruka za jenoside ku muryango nyarwanda, abenshi bumva gusa akaga abatutsi barokotse bahura nako. Nyamara si bo bonyine bahanganye n’ingaruka za jenoside. Inzirakarengane ziri mu moko yose. Ubugome bukururwa n’inda nini, ugushaka ubutoni kuri FPR n’ubutindi bw’ivanguramoko, ni bimwe mu byabojeje imitima y’abanyarwanda. Nyuma y’intambara yo mu 1994 na mbere yayo, hari abahutu benshi bagiriwe nabi bikomeye, nk’uko hari abatutsi nabo bahohotewe ubu batagira kivugira. Intambara imaze kurangira, hari abatutsi benshi bishimiye ku bahutu, bumva ko ingoma iriho ari iyabo, ko kandi ko igiye kubashyira heza, maze barahemuka bikabije:

Abo batutsi bafungisha ababi n’abeza, bishongora ku babi n’abeza, bicisha ababi n’abeza, mbese bereka umuhutu ko himye ingoma yo guhonyora abahutu bose. Abo batutsi bigabije iby’abahutu, bahemukira n’abababaniye neza ndetse bahemukira n’abo baturanye basukiranaga. Mu maso y’abahutu bamwe, babona abatutsi bitwaye muri ubwo buryo batukisha ikitwa umututsi cyose. Uroye abo batutsi bitwaye muri ubwo buryo bubi, bagereranywa n’abahutu bamwe bitwaye nabi mu gihe cya jenoside bagatukisha umuhutu wese. Ibyabaye bigaragaza ko inkozi z’ibibi zoretse u Rwanda zagiye zigaragara mu moko yose kandi zikaba zitihishira habe na gato. Izo nkozi z’ibibi, zatukishije amoko y’abanyarwanda, zinatukisha n’igihugu cyose.

Doct. Gérard Ntakirutimana, umuhungu wa Pastori Ntakirutimana Elizaphan

Tugarutse kuri ubwo buhemu bwo kwihimura ku bantu batacumuye no kugirira nabi umuhutu wese, dusanga hamwe mu hantu ubwo buhemu bwagaragaye cyane, n’ubwo bwabaye henshi, ari muri perefegitura ya Kibuye. Umwe mu miryango yibasiwe n’ubugone ndengakamere ku Kibuye, ni umuryango wa pasitoro Ntakirutimana Elizaphan; wahemukiwe bikomeye n’abashakaga kwigaragaza neza ku ngoma yari FPR, ndetse bifuzaga no kuwusahura. Icyo benshi mu batutsi bigaragaje nabi muri ubwo buhemu batari bazi, ni uko ingoma biratanaga nabo yari ibabikiye ibanga ry’agafuni n’ubuhotozi. Hari benshi mu batutsi bahemutse bishora mu bwicanyi n’ubugambanyi, nyuma birangira nabo iyo ingoma mpotozi ibivuganye. Aha twavuga nka Assiel Kabera, Mucyo Jean de Dieu, n’abandi benshi dusanga mu ntara zose z’igihugu.

Ku birebana na Kibuye, Assiel Kabera ari mu bazengereje umuryango wa Pastori Ntakirutimana, afatanyije n’abandi bigize inkozi z’ibibi nka Hozeya Niyibizi, Dr Kayijaho, Paul Muvunyi, umudamu witwa Kankindi wabohoje imwe mu mazu y’umuryango wa Pastori Ntakirutimana Elizaphan, Bandora, n’abandi. Ibibi byakorewe umuryango wa pastori Ntakirutimana Elizaphan ni byinshi. Habayeho guhimba ibyaha, bimwe basigaye bita gutekinika. Bahimbye dosiye y’ubwicanyi muri jenoside, maze n’abatari bari ku Kibuye nka Hozeya Niyibizi, bivugwa ko yari muri hoteli Mille Coline, barihandagaza bavuga ko babonye abo muri uyu muryango wa Pastori Ntakirutimana bakora jenoside ku Mugonero muri Kibuye, maze bakigira abatangabuhamya mu nkiko bo kuvuga ibinyoma.

Uwitwa Bandora, wari kuri za bariyeri, bikekwa ko yari afitanye isiri n’inkotanyi, n’ubwo yari afite indangamuntu yanditsemo ”hutu” yari yarafashijwe kubona mu buryo bw’amanyanga; aho kugirango uyu Bandora abazwe uruhare rwe mu bwicanyi, ahubwo nawe yagaragaye ashinja ibinyoma inzirakarengane, akaba yaribasiye cyane umuryango wa Pasitori Ntakirutimana Elizaphan, kuko azi ko yibeshye gato akavuga ukuri, FPR yamutanga ndetse ikanamwihakana n’ubwo yamukoresheje, dore ko ntawe utamuzi kuri bariyeri z’interahamwe. Ni benshi bakoreshejwe mu guhindanya no gusahura umuryango wa pasitori Ntakirutimana Elizaphan, babikoze babitewe n’ishyari n’ukwifuza ubutunzi bw’uyu muryango. Muri Kibuye habaye ubutindi bwinshi bwakozwe na bamwe mu batutsi bibonekeje cyane nk’abakamirwa ba FPR, n’ubwo nayo yagiye ibivugana urusorongo, abandi bagatorongera bagahunga, ariko na n’ubu bakaba bataricuza ubugome bakoze.

Assiel Kabera (ibumoso) na JD Mucyo (iburyo)

Umuryango wa Pastori Ntakirutimana Elizaphan urazira ubutunzi bwawo, ukanazira ko wabashije kuba inyangamugayo mu bihe by’ubwicanyi bwibasiye abanyarwanda, bwaba ubwa jenoside cyangwa se ubundi. Uyu muryango urazira ubugiraneza wakoze, ubugiraneza wagiriye abatutsi n’abahutu. Urazira kandi kwanga kwijandika mu mafuti y’ingoma ya FPR no gukomera ku bunyangamugayo bwawo. Kwanga kuyoboka ingoma iriho, ni kimwe mu byo uyu muryango wakomeje kuzizwa, kugeza n’aho imwe mu mitungo itimukanwa yawo yigarurirwa n’ishyaka riri ku butegetsi rya FPR ndetse n’abakamirwa baryo. Igihe kirageze ko abanyarwanda banga ikibi, bakavugiriza induru inkozi z’ibibi, bagahagurutswa no kwanga ko abazima mu banyarwanda b’amoko yose baba aribo bihimurwaho bagerekwaho amadosiye y’amahimbano, mu gihe izo nkozi z’ibibi ziba zigaramiye.

Ku bw’iyi mpamvu, abanyarwanda b’inyangamugayo bose, amashyirahamwe y’abanyarwanda aharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, n’abanyamahanga bakurikiranira hafi ibibera mu Rwanda, barahamagarirwa kwamagana ubugizi bwa nabi bwakorewe kandi n’ubu bugikorerwa uyu muryango wa Pastori Ntakirutimana Elizaphan, bakamagana ubugome bunyuzwa mu nkiko mpuzamahanga n’inkiko zo mu gihugu. Akarengane k’uyu muryango karakabije, mu gihe abajenosideri ba ruharwa bidegembya mu Rwanda imbere kuko bakingiwe ikibaba n’agatsiko kari ku butegetsi. Birababaje kubona abacamanza bo mu bihugu bikize kurusha ibindi ku isi bakoreshwa amakosa bagahohotera inzirakarengane hejuru y’inkuru mpimbano zidafite ishingiro n’ubugome bw’itekinika rya leta y’u Rwanda.

Niduhagurukira rimwe twese mu kwamagana ubutekamutwe n’ibinyoma bigaragara mu manza zirebana na jenoside, bizadushoboza gutabara abanyarwanda benshi, no gushyira hanze ba sekibi bakomeje guhekura umuryango nyarwanda. Ntitukagire ubwoba bwo kurengera abarengana.

Umurerwa Felikula

Kampala, Uganda

S’abonner
Notifier de
guest
0 Commentaires
Inline Feedbacks
View all comments