Rwanda: Urupfu rwa Kizito Mihigo rutumye intagondwa z’abatutsi zikura Kagame ku izima ryo kwirukana Olivier Nduhungirehe muri guverinema!

Kagame yahambirije Nduhungirehe nk'uwirukana umuyaya wo mu rugo!

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane taliki ya 9/04/2020 nibwo umuteruzi w’ibibindi Ngirente yashyize ahagaragara itangazo ryirukana Nduhungirehe Olivier muri guverinema ya FPR-KAGAME! Mubyukuri inkuru si uko Nduhungirehe yirukanywe muri leta y’umwicanyi Kagame, ahubwo inkuru ni uburyo yirukanywemo n’impamvu zavuzwe zatumye Kagame yitandukanya n’umuzindaro we  yakoreshaga mu gutukana, guharabika no kwandagaza abantu bose banenga ubutegetsi bwe bubi!

Kuva Kizito Mihigo yakubitwa agafuni na RIB ku mabwiriza yatanzwe na Pilato Kagame, ntabwo impamvu n’ibisobanuro byatanzwe ku rupfu rwe byigeze byemerwa n’umuntu uwo ariwe wese uretse Kagame na RIB ye babyemera bonyine! Imiryango mpuzamahanga yita ku burenganzira bw’ikiremwamuntu n’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kagame, bikaba bikomeje gusaba ko habaho iperereza mpuzamahanga ryigenga rigomba kugaragaza uburyo Kizito Mihigo yishwemo kandi abagize uruhare mu rupfu rwe bakagezwa imbere y’ubutabera. Icyo gitutu cy’imiryango mpuzamahanga n’abanyepolitiki banyuranye bahanganye n’ubutegetsi bwa Kagame bikaba bikomeje guhangayikisha cyane Paul Kagame n’agatsiko k’abicanyi kamugaragiye.

Kubera iyo mpamvu, “veritasinfo” ikaba ifite amakuru y’uko Kagame ari gutegura ibyitso bye kugirango bishobore gushyikirana n’iyo miryango irengera uburenganzira bwa muntu muri gahunda yo kureba uburyo iyo miryango yagabanya igitutu ikomeje guhyira ku leta ye kubyerekeranye no guhohotera uburenganzira bw’ikiremwa muntu; kwirukana Nduhungirehe akaba ari ubundi buryo  Kagame abonye bwo kwicira ijisho iyo miryango mpuzamahanga kuko yinubiraga cyane ibitutsi Nduhungirehe yahoraga ayituka! Abatutsi b’imbere mu gihugu nabo babajwe cyane n’urupfu rwa Kizito Mihigo, cyane ko urwo rupfu rwaje rushimangira ibaruwa Diane Rwigara yandikiye Kagame amumenyeshako agomba guhagarika ibikorwa byo gukomeza kwica abacikacumu, aho kugirango Kagame yikosore ahubwo yakajije umurego wo kwica abacikacumu yabeshye ko yaje kurokora.

Aba bose bishwe na Rukarabankaba Paul Kagame!

Abatutsi bacitse ku icumu bari imbere mu gihugu babajwe cyane no kwicwa kwa  Niyomugabo Gerard (Umututsi) nawe wishwe na Kagame, kimwe na Kizito, abo bombi akaba yarabahoye ibitekerezo byiza bari bafite byo kunga umuryango nyarwanda; mu by’ukuri  kuri Kagame, gushaka ubwiyunge hagati y’abahutu n’abatutsi bisobanura guhirika ubutegetsi bwe! Abatutsi kandi ntabwo bibagiwe  ko Kagame yafunze Nsabimana Callixte Sankara (umututsi) kubera ibitekerezo bye byo guhamagarira urubyiruko rw’abahutu n’abatutsi guhuza imbaraga bagakuraho umunyagitugu w’umwicanyi Paul Kagame wigize umwami rukarabankaba! Barafinda Sekikubo Fred (umututsi) nawe Kagame yafungiye mu bitaro by’abasazi i Ndera bitewe ni uko yari atangiye kwamagana akarengane k’ibihekane ingoma ya Kagame iri gukorera abanyarwanda nta gutoranya umuhutu cyangwa umututsi!

Kagame ntiyagarukiye aho kuko Déo Mushayidi (umututsi) nawe amaze igihe kirekire yaramushyize mu gihome akaba yarategetse ko azarangirizamo ubuzima bwe bwose kuko yatinyutse kuvuga ko ubutegetsi bwe ari igitugu kandi akabikora afatanyije n’abahutu! Kagame akaba yaramaze kwishyira mu mutwe we ko azicwa n’abatutsi, bityo ikizere abafitiye kikaba cyarayoyotse, iyo Kagame abonye umututsi aje amwegera atamuzi ahita ahahamuka (paranoïa) agatangira gukorakora aho yashyize imbunda ya masotera nk’uwiteguye guhita amurasa! Abatutsi nabo bacitse ku icumu bari imbere mu gihugu batangiye kujya bagwa igihumura iyo babonye Kagame  cyangwa intore ze z’abahutu kuko arizo yahaye ubutumwa bwo kuneka abatutsi batamukunda!   Kugirango uwo mwuka w’ubwishishane hagati ye n’abacikacumu worohe, byabaye ngombwa ko Kagame atangaho igitambo Nduhungirehe kugirango agaragarize abatutsi bacitse ku icumu bari imbere mu gihugu ko akibakunda kandi yereke n’abahutu ko agifite imbaraga zo gukomeza kubakanda! Ariko aribeshya baramumenye!

Mu gutekinika impamvu yo kwirukana Nduhungirehe, agatsiko k’abahezanguni b’abatutsi baturutse hanze y’igihugu, kifashishije amwe mu magambo ari mu ndirimbo ya Kizito Mihigo yasohowe nyuma y’uko yicwa ku italiki ya 07 Mata uyu mwaka, barayagoreka; ibyo bikaba byarakozwe gutyo kugirango Kagame arusheho kugira umujinya mwinshi! Iyo ndirimbo ya Kizito akaba yarayise : “Namaganye abantemera amababi ” .Muri iyo ndirimbo hari aho Kizito agira ati : “…uyu munsi ngiye kwamagana abapfobya imbabazi n’ubwiyunge bagamije inyungu zabo..”! Amakuru agera kuri “veritasinfo” aturuka mu muri FPR akaba yemeza ko umutego mutindi w’amagambo watezwe Nduhungirehe watezwe  n’umugabo witwa Tom Ndahiro alias Peter Mahirwe afatanyije na Bizimana Jean Damascène umuyobozi wa CNLG, maze ayo magambo bayashyikiriza DMI. Bitewe n’uko Nduhungirehe yumvaga yisanga kuri Kagame kandi akaba yari ameze nka “wa mwana uvuna umuheha bakamwongeza undi“, yivuyemo nk’inopfu maze avuga icyo atekereza mu “kwibuka” ntiyamenya ko ari umutego yatezwe, uretse ko mu kurangiza ikiganiro cye n’umu DMI yumvikanishije ko ari guterwa ubwoba!

“Niyamye abantemera amababi” by Kizito Mihigo

Bitewe ni uko DMI yari isanzwe izi neza ko Nduhungirehe akorera akazi ke ku mbuga nkoranyambaga, kuwa kabiri taliki ya 7/04/2020 ku isaha ya saa yine n’iminota 13, maneko wa DMI wiyise izina rya “Lozen Rugira” yasanze Nduhungirehe kuri twitter atangira ku mutera amagambo yo kumushinja gupfobya jenoside y’abatutsi (Kizito we akaba yaravuze gupfobya imbabazi n’ubwiyunge) bitewe n’uko Nduhungirehe we yari amaze kugaragaza ko ari kwibuka abanyepolitiki bishwe mu 1994 kandi abo batari muri gahunda y’abagomba kwibukwa! Dore muri macye ikiganiro Nduhungirehe yagiranye n’umu DMI mu rurimi rw’icyongereza, tukaba twaragihinduye mu kinyarwanda:

Lozen Rugira agira ati: “ariko impamvu zawe bwite ntabwo zakoreshwa mu kubangamira kwibuka rusange.”

Olivier Nduhungirehe nawe aramusubiza ati: “kwibuka nyine ku muntu bitangirira kubyamubayeho we bwite, ibyo kwibuka muri rusange biza byiyongera ku kwibuka k’umuntu ku giti cye. Umunyarwanda wese yibuka abe ni nacyo kwibuka bishingiyeho. Nta muntu ufite uburenganzira bwo kubwira abandi igihe n’uburyobagomba kwibuka ababo”.

Lozen Rugira yasubije Nduhungirehe agira ati: “Hari umudamu (Victoire Ingabire) wavuye mu mahanga avugira ku rwibutso rwa jenoside ibijya kumera nk’ibi, ngo yashakaga ko buri wese agira amahirwe yo kuririra abe. Reka mpagarikire aha, ibyari byo byose ubu hari icyo tumenye.

Nduhungirehe yamusubije agira ati:ntako utagize, reka nkubwire ntacyo uzi. Iki ni igihe cyo kuririra abacu si icyo kujya mu bintu biciriritse by’impaka no gutera abantu ubwoba. Urabeho”.

Nyuma y’umunsi umwe gusa Nduhungirehe aguye mu mutego wo  gushinjwa kwibuka abo mu muryango we bishwe muri Mata 1994 kandi atari abatutsi, itangazo ryo ku mwirukana muri leta ya Kagame ryahise rishyirwa ahagaragara n’umuteruzi w’ibibindi Ngirente, muri iryo tangazo hakaba havugwamo impamvu zatumye yirukanwa zihuye n’amagambo yavuzwe n’uriya maneko Lozen Rugira baganiraga kuri twitter! Iryo tangazo rigira riti: “… kubera imikorere yakunze ku muranga yo gushyira imbere imyumvire ye aho gushingira kuri politiki za leta…” Muri uyu mukino wa DMI, ijambo rimwe ryakuwe mu ndirimbo ya Kizito Mihigo yari yashyizwe ahagaragara uwo munsi  ni “inyungu zawe bwite“, umu DMI Lozen we yakoresheje “impamvu zawe bwite” naho Umuteruzi w’ibindi Ngirente akoresha “gushyira imbere imyumvire ye“, bityo ibyaha byatumye Kizito akubitwa agafuni biba bihujwe n’ibyaha bishinjwa Olivier Nduhungirehe!

 

Isomo ku rubyiruko!

“Kora ndebe iruta vuga numve”, mu gihe umuhezanguni Kabarebe yavugaga ko abana b’abatutsi bagomba kwitegura gukora jenoside y’abana b’abahutu bari mu mahanga n’imbere mu gihugu, Nduhungirehe yumvaga ibyo Kabarebe avuga bitamureba, kandi koko nibyo, kuko ntacyo Nduhungirehe atakoze ngo ashimije Kagame kuburyo ibyo yakoze nta mututsi ushobora gukora nk’ibyo! Ibyo byose byakozwe na Nduhungirehe urubyiruko rwarabirebaga! Kugirango Kagame ashobore kurimburana n’imizi umuntu aba amaze gukamuramo imbaraga ze zose kunyungu ze,  abanza kumuca ku muryango we n’inshuti n’abavandimwe be, nyuma akamuteranya na rubanda ndetse n’amahanga, kugirango umunsi wo kukumena umutwe n’ugera, ntihazagire umuntu n’umwe umuririra kandi nabwo yaba ashoboye kumucika ntazabone umuntu n’umwe umusukira amazi! Olivier Nduhungirehe akaba ari urugero rwiza ruzandikwa mu mateka y’ubutegetsi bwa Kagame rugaragaza uko ahemba abamukoreye neza! Nduhungirehe yagizwe ikigarasha gicitse mu kanya nk’ako guhumbya kandi impamvu ivugwa ko yirukaniwe igaragaza ko atazigera ahabwa akazi muri repubilika ya Kagame kuko afite imyumvire y’abanzi b’igihugu!

Mbere gato yo gusohora itangazo rimwirukana, Olivier Nduhungirehe yabanje kwamburwa urupapuro rw’inzira rwo kujya mu mahanga ( passeport diplomatique) kuburyo no gusohoka muri gereza ifunguye y’u Rwanda bizamugora cyane ndetse ku bw’ibyago bikaba byarangira anyujijwe inzira banyujijemo Kizito Mihigo! Bwana Olivier Nduhungirehe yeguriye umutima we Kagame maze yibagirwa ababyeyi be n’umuvandimwe we wishwe n’inkotanyi, Olivier Nduhungirehe yitwaye nk’inkotanyi kurusha Paul Kagame ashyiraho n’akarusho ko kumenya gusuzugura, gutukana no kwandarika abanyepolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa shebuja harimo na Faustin Twagiramungu  yafashije gushaka inkunga mu Bubiligi mu matora yo mu mwaka w’2003! Nduhungirehe yandagaje abanyamahanga atitaye ku ngaruka byamugiraho, yikomye : Michaëlle Jean wabaye umuyobozi w’umuryango w’ibihugu bivuga ururimi rw’igifaransa OIF. Nduhungirehe yatutse Madame Lindiwe Sizulu wari ministre w’ububanyi n’amahanga w’igihugu cy’Afurika y’epfo , amubwira ko ari indaya ya Kayumba Nyamwasa.

Kagame yakomeje gushimishwa n’imyitwarire ya Nduhungirehe mu gihe yibasiraga abayobozi bakurikira : Alain Juppé wari umuyobozi w’umujyi wa Bordeaux mu Bufaransa; Willy Nyamitwe, umujyanama wa perezida w’Uburundi;  Philemon Mateke  ministre muri leta ya Uganda; Tibor Nagy umukozi ushinzwe Afurika muri ministeri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika (USA) ; Kaguta Museveni Perezida wa Uganda na Kenneth Roth, umuyobozi ku isi yose wa HRW! Iyi myitwarire ya Nduhungirehe niyo yatumye abanyarwanda bavugako ayoboye ministeri y’ubushwanyi n’amahanga! None Kagame yirukanye Nduhungirehe nk’uwirukana umuyaya kandi amakuru aturuka i Kigali akaba avuga ko RIB yamuhamagaje ku italiki ya 14/04/2020 kugirango yisobanure ku cyaha cyo gupfobya jenoside yakorewe abatutsi acyekwaho!

Nibarize urubyiruko rwa’abatutsi b’indobanure rwakurikiye inama z’umuhezanguni Kabarebe:

1.Ese murimwe hari uwashobora gukorera Kagame kurusha Olivier Nduhungirehe? Ndatekerezako hari abashobora kumbwira ko ibyabaye kuri Nduhungirehe bidashobora kubabaho kuko ari abatutsi, ariko se,

2.Mu rimwe hari uwarusha Kizito Mihigo kuririmba no kurata ibyiza by’ingoma ya Kagame, harya yahembwe iki?

Aha mvuze abantu 2 bakoreye Kagame ibintu byiza mu nzira zitandukanye  (Nduhungirehe na Kizito Mihigo) ariko igihembo yabahaye ni kimwe, ni ukubandagaza, akabatesha agaciro ahasigaye akabica urupfu rubi! Umutima nama wanyu abe ariwo uzabamurikira mbere yo kwishyira mu menyo ya Rubamba kandi ntimuzagire uwo mwitakana ngo ntimwabwiwe ukuri! Amaso yanyu ni abihere!

Veritasinfo

S’abonner
Notifier de
guest
0 Commentaires
Inline Feedbacks
View all comments