Rwanda: Uruzinduko rwa Paul Kagame mu Bufaransa rurimo urujijo!

«Veritasinfo» yagerageje gushakisha mu murwa mukuru wa Paris , amakuru yemeza ko Paul Kagame yageze mu Bufansa; ariko kugeza ubu nta nkuru nimwe yashoboye kubona yemezako Kagame yageze mu Bufaransa kuwa gatandatu taliki ya 15/05/2021 nk’uko byemezwa na Présidence y’u Rwanda. Twabibutsako perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yatumije abakuru b’ibihugu by’Afurika mu nama izabera mu Bufaransa kuwa kabiri taliki ya 18/05/2021 izasuzuma ikibazo cyo kuzahura ubukungu bw’ibihugu by’Afurika bwazahajwe n’icyorezo cya Covid-19, Paul Kagame nawe akaba yaratumiwe muri iyo nama.

«Veritasinfo» yagerageje gushaka amakuru avugwa kuri Kagame n’aho yaba aherereye, isanga kuwa gatandatu taliki ya 15/05/2021, umunsi ikinyamakuru « igihe » kivugako aribwo Kagame yari yageze mu Bufaransa, cyaratangaje inkuru ivugako Paul Kagame yagejeje ijambo ku bayobozi b’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika CAF bateraniye mu nama yabo i Kigali mu Rwanda.

Kuri iki cyumweru taliki ya 16/05/2021, ikinyamakuru igihe kandi cyatangaje inkuru ivugako Paul Kagame yagiranye ikiganiro n’umunyamakuru Philippe Le Gars w’ikinyamakuru Equipe cyo mu Bufaransa, icyo kiganiro n’umunyamakuru wa Equipe kikaba cyaberege i Kigali imbonankubone , Paul Kagame ari kumwe n’uwo munyamakuru bakaba barafotowe ifoto y’urwibutso!

Paul Kagame n’umunyamakuru Philippe Le Gars i Kigali

Ntabwo tugomba gusesengura cyane ibyerekeranye n’uruzinduko rwa Kagame i Paris kuko urwo ruzinduko ntabwo ari inkuru y’akataraboneka; ahubwo ikidutangaza kandi giteye impungenge ni uburyo Inkotanyi zibeshya nkana ku buzima n’imibereho ya Kagame muri iki gihe! Intera iri hagati y’Ubufaransa n’u Rwanda hakoreshejwe umurambararo wo mu kirere ingana na kilometero 6247,33 kandi urwo rugendo indege yihuta irukora mu masaha  7 n’iminota 50 idahagaze.

Buri wese atekereze gato, yibaze kandi anisubize niba umuntu ufite umubiri w’abantu bazima ashobora kuba ari i Kigali, akayobora amanama i Kigali noneho mu gihe kimwe akaba ari i Paris mu Bufaransa ku ntera ingana kuriya kandi naho akagaragazwa ari mu nama ndetse ari kuvirana imibonano n’abantu banyuranye! Ese birashoboka? Niba Kagame ashobora gukora ibyo,ni ukuvugako atagifite umubiri w’abantu, akaba afite ububasha bw’abantu batakiri muri uyu mubiri! Niba kandi izo nkuru zivugako Kagame yayoboye amanama mu Rwanda kandi ari mu Bufaransa, abantu bashobora kwibaza niba ba Kagame basigaye ari benshi kuburyo bagabana imirimo kandi bose bakaba bafite isura imwe!

Iyi mikorere ya Kagame iteye impungenge, kuba yarananiwe gusura abarwayi ba Covid-19 mu bitaro binyuranye biri mu mujyi wa Kigali atuyemo ariko akabona imbaraga zo kugera i Paris mu Bufaransa nabyo biteye urujijo rukomeye rwo kumenya niba koko uwo Kagame uraba ari mu Bufaransa ari Kagame nyawe Abanyarwanda basanzwe bazi!

Amaherezo ukuri kuzamenyekana uretseko Abanyarwanda nibakomeza guceceka, uyu Kagame wabaye kibonumwe ibye bizamenyekana bamaze kwicwa ari benshi!

Veritasinfo

Veritas

One Comment

  1. Najye ndahareba nkabura umuntu keretse niba igihe kirusha France 24 na rfi gukorera I Paris naho ubundi nabonye abo muranana rwiteme bemejeko ahari yahageze bo babaye abavugizi bigihugu reka tubitege amaso

Leave a Reply