Rwanda-USA: Umwaku wa Paul Kagame ukomeje gukurikirana Madame Susan Rice!

Mu mwaka w'1998, Madame Susan Rice yakiranye urugwiro inyeshyamba Paul Kagame yari imaze gufata igihugu ku ruhembe rw'umuheto, ibyo bikaba bidasanzwe ku gihugu kirimo demokarasi nk'Amerika

Mu kwezi kwa Cumi na kumwe uyu mwaka w’2020, hateganyijwe kuba itora ry’umukuru w’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA). Bitewe ni uko Amerika aricyo gihugu cy’igihangange kurusha ibindi ku isi, bituma perezida wayo afatwa nka perezida w’isi cyane ko icyo gihugu gifite ijambo rikomeye mu muryango w’abibumbye ONU, bityo amatora aba muri icyo gihugu akaba akurikiranwa n’isi yose.

Amashyaka akomeye abiri akunze guhangana cyane mu matora yo muri Amerika ni : ishyaka ry’abademokarate n’ishyaka ry’abarepublikani. Umukandida w’abademokate Bwana Joe Badin wabaye kandi na visi perezi w’Amerika igihe Obama yayoboraga , yamaze  kwemeza umukandida uzamwungiriza muri ayo matora ariwe “Madame Kamala Harris“, uwo Mudame akaba ariwe ushobora kuzaba Visi Prezida mu gihe ishyaka ry’abademokarate ryaba rishoboye gutsinda amatora. Hashize iminsi havugwa ko Joe Badin yifuzaga ko kuri uwo mwanya wa Visi prezida yakamamazaho “Madame Susan Rice”, ariko abantu benshi bakaba baratunguwe nuko atari Madame Susan Rice watoranyijwe mu kwamamazwa kuri uwo mwanya. Ikinyamakuru “New York Times” kikaba cyanditse inkuru isobanura impamvu Madame Susan Rice atatoranyijwe kuri uwo mwanya ( Susan Rice was a Diplomatic Disaster).

New York Times ivuga ko mu gihe Madame Susan Rice yari mu mirimo y’ubuyobozi bw’Amerika, kuva kuri perezida Bill Clinton kugera kuri Barack Obama yakoze amakosa yo mu babanyi n’amahanga ateye isoni kuburyo kumushyira mu matora muri iki gihe byatuma ishyaka ry’abakeba rya Prezida Trump rizura ayo makosa yose bigatuma umukandida w’abademokarate Joe Badin atsindwa amatora! Amwe mu makosa akomeye cyane Susan Rice yakoze harimo ayerekeranye no gushyigikira abaperezida b’abanyagitugu bo ku mugabane w’Afurika ariko cyane cyane akaba ashinjwa kuba ari inshuti magara y’umwicanyi Paul Kagame! New York Times ivuga ko Madame Susana Rice yabujije perezida w’Amerika Bill Clinto gutabara mu Rwanda igihe jenoside yarimo iba mu 1994 uretse ko Susan Rice abihakana; Madame Rice kandi yashyigikiye Kagame na Museveni mu bitero bya gisilikare abo bagabo bombi bagabye ku gihugu cya RD Congo bigamije kwica impunzi z’abahutu zahungiyeyo no gusahura umutungo kamere w’icyo gihugu!

Abanyarwanda benshi bakomeje kwibaza aho Paul Kagame akura imbaraga zo gushyigikirwa n’ubutegetsi bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika  m’ubwicanyi bwe amaze imyaka irenga 26 akora, ikinyamakuru “New York Times” kikaba cyerekanye ko izo mbaraga Kagame yazihawe na Madame Susan Rice kuko ariwe wagiye amukingira ikibaba muri byose, aha bavuga ko Madame Rice ariwe wahishe raporo mapping ivuga ubwicanyi Kagame yakoreye impunzi z’abahutu muri Congo kandi ubwo bwicanyi nabwo bukaba bushobora kuzitwa jenoside! Madame Rice kandi yatindije gutanga ku bushake mu mwaka w’2003 raporo yashinjaga u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23 warwanaga muri Congo! Muri macye Madame Susan Rice yijanditse cyane mu byaha byakozwe na Kagame kuburyo agiye mu matora yahita atsindwa rugikubita!

Twakunze kuvuga kenshi ko Paul Kagame atera umwaku abantu bakabigira urwenya ariko ikigaragara cyo ni uko nta muntu numwe Kagame yashyigikiye mu matora wigeze uyatsinda! Abademokarate bo muri Amerika nabo bamaze kubona ko Kagame atera umwaku koko, kuburyo uwo mwaku we bawikuye bakawushyira ku gatwe ka  Madame Susan Rice dore ko ari nawe wawubazaniye! Kuba ishyaka ry’abademokarate ritangiye kwitandukanya n’abayoboke baryo bakoze mu biganza by’umwicanyi Paul Kagame, biratuma iryo shyaka ryinjira mu matora rifite umucyo!

Madame Susan Rice yihangane kandi abere ikitegererezo abantu bose bakorana na sekibi Paul Kagame!

Veritasinfo

S’abonner
Notifier de
guest
1 Commentaire
le plus ancien
le plus récent le plus populaire
Inline Feedbacks
View all comments
kalisa
kalisa
13 août 2020 14 h 48 min

Umwaku wa Kagame muzawubaze Hillary Clinton wari wizeye gutsinda Trump akumirwa. Gusa Trump yemeye kuvanaho Mugabe,Museveni,Kagame. Umwe niwe witahiye abandi baraganje.