Rwanda:Abanyamulenge bavuga ko FPR-Inkotanyi ari abahemu bakaba n’abagome!

Umukuru w’abicanyi kabuhariwe ba FPR-Inkotanyi Paul kagame amaze umwaka wose yaraburiwe irengero ndetse amakuru duhabwa na bamwe mu bamurinda akaba yemeza ko yashizemo umwuka. Bitewe nuko agatsiko k’abicanyi kamuagragiye kananiwe kumvikana ku nkotanyi y’umusilikare igomba kumusimbura nk’uko byagenze muri Cadi nyuma y’urupfu rwa Idriss Déby; abicanyi b’inkotanyi biyemeje gushyiraho Paul Kagame w’umucurano!
Uwo Kagame w’umucurano akaba ari umuntu ufite urutege rutoruto nk’urwa Kagame noneho akajya yambara masque (agakingirizo gafite isura ya Kagame akiri umusore) akaba ariwe uzajya yigaragaza mu ishusho rye! Ikindi gikorwa agatsiko kari gutegura, ni ukugaba igitero gikomeye cyane cya gisilikare muri Congo kugirango abasilikare b’inkotanyi bahugirwe muri iyo ntambara ntibabone uburyo bwo kwita ku kibazo cy’izimira rya Kagame! Nubwo bimeze gutyo ariko, Abanyamulenge biteguye gufata umuheto bakarwanya inkotanyi bakazisubiza i Kigali!

Mu kiganiro Pasteri w’i mulenge yagiranye n’itangazamakuru, yerekanye neza ko igihe kigeze cyo kurwanya inkotanyi bivuye inyuma bitewe nuko zabahemukiye kandi abanyamulenge barazifashije kubohoza u Rwanda. Umunyamulenge akaba yaragaragaje iingorane Inkotanyi zateje Abanyamulenge yagize ati:

« Dore uko gahunda yari imeze, abakada ba FPR bagendaga mu bihugu byo mukarere byose birimo abatutsi kubasaba umusada kugirango dufashe FPR -inkotanyi gukuraho Perezida Juvénal HABYARIMANA no gufata ubutegetsi bw’u Rwanda; natwe abanyamulenge FPR izadufashe iduhe umusada wo gukuraho MOBUTU no gufata ubutegetsi bwa Congo ! Twebwe abanyamulenge twarwanye intambara z’abandi zaduhekuye zitumaraho abacu, tumaze gufasha FPR gufata u Rwanda twakuyeho MOBUTU ariko James KABAREBE niwe washyizwe imbere ahabwa ubutegetsi kandi ari twebwe twarwanaga cyane kurusha FPR-inkotanyi !« 
Uwo munyamulenge yakomeje agira ati « FPR -inkotanyi ni abagome, ni abahemu twarabafashije cyane ngo bafate u Rwanda ariko nyuma batwishe umugenda batwicira abana, ubundi RDF -inkotanyi 12000 zoherezwa muri Congo kutwicira i Minembwe , twirwanaho turazica, izasubiye mu Rwanda zageraga muri 2000 gusa naho izindi uduhanga twazo nubu twanitse ku misozi!« 
Yakomeje agira ati : « Ntibyateye kabiri zirongera zishinga umutwe wa RED TABARA waje nawo kwica abanyamulenge! FPR inyenzi -Inkotanyi zibeshya ko zije muri Congo kurwanirira abatutsi b’abanyamulenge, zitwaza ko zije muri Congo kubera FDLR, ariko mubyukuri ziba zije gusahura amabuye y’agaciro ya Congo kuko ubutaka bw’ u Rwanda nta mabuye y’agaciro bugira!« 
Uyu munyamulenge yavuze ko igihe kigeze Abanyamulenge bakavugira ku mugaragaro ko FPR-Inkotanyi ari umwanzi w’Abanyamulenge isi yose ikabimenya! Aha rero hakaba hari ikibazo gikomeye: Niba abagande bafashije FPR kubohoza u Rwanda bakomeje kuvugako Paul Kagame n’inkotanyi bababeshye bakabaha abana babo bakagwa ku rugamba ndetse bagatanga n’imitungo yabo kugirango Inkotanyi zitsinde ariko ubu izo nkotanyi zikaba zaranze kubaha impozamarira, Abanyamulenge bafashije Inkotanyi urugamba bakaba bakomeje gutaka ko zibamaze, Abatutsi bacitse ku icumu ry’ubwicanyi bwatangijwe na FPR mu Rwanda bakaba bakomeje gutaka ko zibamaze, Abahutu bo zikaba zarabarimbuye burundu, aho abazungu bazifashe mu mugongo muri iki gihe sibo ejo bazavugako zababeshye ko Kagame akiriho kandi yarapfuye cyera?
Iminsi iri imbere iduhishiye udushya twishi! hasi aha murumva uko Pasteri w’Umunyamulenge asobanura ubugome bw’inkotanyi.

2 Comments

  1. ABANYAMURENGE bafashije inyenzi kurwanya

    KINANI bagera I Kigali! Habyarimana ntacyo yapfaga nabo! Ni iyihe

    mpamvu NYAMUKURU, yatumye ABANYAMURENGE, barwanya HABYARIMANA!  UKOZE ARAHEMBWA!

    Bagume hamwe, INYENZI INKOTANYI zibakomeshe.

     

  2.  

    ABANYAMURENGE bafashije inyenzi kurwanya

    KINANI bagera I Kigali! Habyarimana ntacyo yapfaga niabo! Ni iyihe

    mpamvu NYAMUKURU, yatumye ABANYAMURENGE, barwanya Habyarimana. UKOZE ARAHEMBWA!

    Bagume hamwe, INYENZI INKOTANYI zibakomeshe.

     

Poster un Commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée.