Rwanda:Abanyarwanda bizihije isabukuru y’imyaka 60 y’ubwigenge bafite amarira yuzuye intango batewe na FPR-Inkotanyi!

Abanyarwanda babayeho uko umwanzi ashaka kuburyo badashobora kuvuga ko bafite ubwigenge

Taliki ya 1 Nyakanga 1962- taliki ya 1 Nyakanga 2022, imyaka 60 irashize u Rwanda  ruvugako rwigenga, nyamara kuva taliki ya 5 Nyakanga 1973 kugeza ubu, ntabwo italiki ya 1 Nyakanga u Rwanda rwabonyeho ubwigenge yigeze yubahirizwa na rimwe mu Rwanda nk’umunsi mukuru w’ubwigenge! Taliki ya 5 Nyakanga 1973, Habyarimana Juvénal yakoze igikorwa cyo guhirika ubutegetsi bwa Grégoire Kayibanda! Kuva kuri iyo taliki ya 5 Nyakanga 1973 ubutegetsi bwa gisivile bwasezereye ingoma ya gihake ni iya gikolonize mu Rwanda bwavuyeho burundu maze busimburwa n’ubutegetsi bwa gisilikare  bushingiye ku ishyaka rimwe rukumbi, demokarasi igenda nka nyomberi mu Rwanda! Taliki ya 4 Nyakanga 1994, haza Inkotanyi maze zimika ubutegetsi bushingiye ku bwicanyi n’iterabwoba ritigeze ribaho mu Rwanda! Ukwezi kwa Nyakanga u Rwanda rwabonyeho Ubwigenge kwahindutse indahahiro ku Banyarwanda!

Guhera taliki ya 4 Nyakanga 1994, Paul Kagame wari  ufite ipeti rya Major yakuye mu ngabo za Uganda UPDF yabohoje ubutegetsi mu Rwanda amaze kwica Général- Major Habyarimana Juvénal.  Kagame yageze ku butegetsi akoresheje amayeri menshi, yabanje kwigira Visi- prezida, uwo mwanya ukaba nta hantu na hamwe wari uteganyijwe mu mategeko y’u Rwanda kandi akaba ariwe wawuhawe wenyine, aho Kagame amariye kwegeza Bizimungu ku ruhande , umwanya wa Visi-Perezida nawo wahise uvahoKagame akaba ayoboye u Rwanda mu gitugu n’ubwicanyi bitigeze bibaho mu Rwanda kuburyo Abanyarwanda benshi muri iki gihe bahahamutse! Nta Munyarwanda n’umwe muri iki gihe wemera ko u Rwanda ari igihugu cyigenga kuko nabo ubwabo badafite ubwigenge, ku ngoma ya Kagame u Rwanda rwasubiye inyuma cyane mu miyoborere ku buryo rufite ubutegetsi bwa Cyami bumeze nk’ubwo ku gihe cya Musinga-Kabare na Kanjogera!

Kagame yagize Abanyarwanda ibikange kuburyo badashobora kuvuga akababaro kabo ahubwo bagasaba ko abandi aribo bakabavugira! Ingero ni nyinshi: Mu mwaka w’2017 ubwo Kagame yiyongezaga manda ya gatatu, Abanyarwanda bumvikanye bavuga ko Kagame aramutse atabayoboye bahitamo kwiyahura! Muri iki gihe harangiye inama ya CHOGM mu Rwanda yahuje abayobozi b’ibihugu bivuga icyongereza, Abanyarwanda bararuciye bararumira , ntibashobora kugaragariza abo banyamahanga akababaro kabo. Abanyarwanda bahungiye hirya no ino mu bihugu by’amahanga, iyo bavuze ko Abanyarwanda bayobowe nabi, abo banyamahanga basubiza bavuga ko biviriye mu Rwanda ko ntakibazo basanze Abanyarwanda bafite, ko ahubwo batuje bakaba barateye imbere kurusha Amerika n’Uburayi bakurikije isuku babonye iri mu mujyi wa Kigali!

Aha ni perezida Grégoire Kayibanda ari kumwe na Musenyeri Perraudin ku munsi w’Ubwigenge.

Madame Victoire Ingabire na Me Ntaganda Bernard bashoboye kugaragariza abo banyamahanga baje muri CHOGM i Kigali ibibazo biri mu gihugu biterwa n’ubutegetsi bubi bwa Kagame, ariko ibibazo abo banyepolitiki bagaragarije abo banyamahanga byari kurushaho kugira imbaraga iyo Abanyarwanda bari imbere mu gihugu nabo bashobora kwereka abo banyamahanga ko ibyo abo banyepolitiki bavuga ari ukuri! Ni mutekereze namwe iyo haboneka nk’Abanyarwanda bageze ku bihumbi 10 bigaragambya i Kigali mu gihe inama ya CHOGM yarimo iba uko ibibazo byabo byari kumvikana! Ikibabaje ni uko muri iki gihe, nyuma y’iyo nama, Abanyarwanda bari gutabaza ngo babwire Abanyamerika n’Abafaransa babatabare ngo bitewe ni uko inzara ibamereye nabi!

None se ni uwuhe munyamahanga ushobora kubatega amatwi mu giye mu nama ya CHOGM yabereye mu Rwanda , Abanyarwanda baruciye bakarumira, ntibabagezeho ibyo bibazo by’inzara bafite? Ibi rero biragaragaza ko inzara ikomeye Abanyarwanda bafite iri mu mutwe mbere y’uko igaragara mu gifu! Abanyarwanda bagomba guhitamo kwicwa n’ubwoba baterwa na Kagame cyangwa se bakemera kwicwa n’inzara yabateje! Biragaragara ko Abanyarwanda babayeho mu buzima bubi nk’ubwo n’ubwoba budashira badashobora kuvuga ko igihugu cyabo gifite « Ubwigenge »! u Rwanda rwasubiye mu bukoloni bw’abazungu n’ubucakara bw’Inkotanyi ku buryo bisaba imbaraga zirenze izakoreshejwe n’impirimbanyi Grégoire Kayibanda nabo bari kumwe, mu gusubiza u Rwanda ubwigenge rwahoranye.

Harakabaho impirimbanyi zatuzaniye repubulika, harakabaho urubyiruko rw’ u Rwanda ruharanira impinduka!

Hasi aha ni mwumve ubuhamya bw’aho FPR-Inkotanyi igejeje Abanyarwanda bwanyuze kuri « Gisovu-Kibuye » (fungura amajwi ari munsi y’ifoto).

Veritasinfo