Rwanda:Bwana Boniface Twagirimana afungiye i Gikongo kwa Gacinya, isura ye ikaba yarahindanye cyane kubera iyicarubozo yakorewe!

Boniface Twagirimana ari hagati y'abicanyi babiri bamushimuse

«Ntawe uhisha uwo ahishaho», Inkotanyi zimenyereye kwica Abanyarwanda urubozo maze zigahisha imirambo ku buryo bukomeye zibwira ko rubanda itazabimenya. Nyamara, Inkotanyi zigomba kumenya ko ibikorwa bibi byose zikora rubanda iba ibireba kuko n’abo zituma kwica nabo ari rubanda! Abanyarwanda bazi neza amazina y’Ikotanyi zinyereza rubanda n’uburyo zibica, umunsi umwe abo bicanyi bose bakaba bazagezwa imbere y’ubutabera,  baba ari bazima cyangwa se barapfuye. Ntabwo Inkotanyi zishobora guhisha ibikorwa byazo bibi Abanyarwanda kandi aribo zibikorera (guhisha uwo uhishaho); urugero ni amakuru yizewe neza zimwe mu ntasi za FPR zagejeje kuri «Veritasinfo» yerekeranye n’inyerezwa ndetse n’iyicarubozo ry’umunyepolitiki Boniface Twagirimana.Ayo makuru yatanzwe n’izo ntasi twarayasuzumye dusanga ari ukuri kuzuye!

Mu ijoro ryo ku italiki ya 7 rishyira iya 8/10/2018 niho abicanyi ba FPR-Inkotanyi bashimuse umunyepolitiki TWAGIRIMANA Boniface wari visi-perezida wa mbere w’ishyaka rya FDU-Inkingi. Bwana Twagirimana Boniface akaba yarashimutiwe muri gereza ya Muhanga, aho  yari amaze iminsi 5 gusa yimuriwe. Akimara kunyerezwa, Leta ya Kigali yahise ikwiza ahantu hose inkuru y’uko Twagirimana Boniface yatorotse gereza! Kugeza ubu nta muntu numwe wigeze yemera ibivugwa n’aba bicanyi ba FPR kuri iri toroka rya Twagirimana! Abanyarwanda ntibazibagirwa ko inkotanyi Muligande yigeze kuvuga ko Colonel CYIZA Augustin yahunze igihugu agasanga bene wabo b’Abahutu bari muri RD Congo!

Mbere y’uko Inkotanyi zishimuta Boniface Twagirimana, zari zimaze iminsi zimucengezamo umugambi wo kumutorokesha gereza, akajyanwa muri repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC); yamara kugerayo, Inkotanyi zikamufasha gushinga umutwe w’inyeshyamba zirwanya leta  ya Kigali. Inkotanyi zashoboye kumvisha Twagirimana ko azavuga ko uwo mutwe w’Inyeshyamba ariwe uwuyobora kandi ko mu ishingwa ryawo yafatanyije na Madame Victoire INGABIRE wari umuyobozi wa FDU-Inkingi muri icyo gihe. Inkotanyi zifuzaga kubona impamvu igaragara zigomba kwereka amahanga yo gushinja Madame Victoire Ingabire ibikorwa byo guhungabanya umutekano w’igihugu, bityo bikaba impamvu ndakuka yo kongera kumusubiza muri gereza! Bwana Boniface Twagirimana yanze iki cyifuzo cy’Inkotanyi ariko zikomeza kumutitiriza kugeza ubwo ananirwa maze arabyemera!

Mu ijoro ryo ku italiki ya 7 rishyira iya 8/10/2018, ahagana saa sita z’ijoro, nibwo zakuye Boniface Twagirimana muri gereza ya Muhanga, zimujyana i Kigali aho yagombaga gutegurwa neza muri uwo mugambi wo kujyanwa muri Congo no gushinga umutwe w’inyeshyamba amaze kugerayo. Inkotanyi zari zifite gahunda y’uko Twagirimana namara gushinga uwo mutwe azahamagarira abarwanyi bo mu yindi mitwe y’Abanyarwanda iri muri Congo ku musanga mu mutwe mushya yashinze, bityo Inkotanyi zikazabona uburyo bwo kubafata bose mu buryo bworoshye! Icyaje gutungurana ni uko Twagirimana Boniface akimara kugera i Kigali yahise ahindura ibitekerezo, yisubiraho kuri iyo gahunda yumvikanyeho n’Inkotanyi!

Twagirimana akimara kwisubiraho, Inkotanyi zamushyize mu nzu ifite umutuzo kugirango abitekerezeho neza,ariko  nyuma y’iminsi 3, Twagirimana yari atarashobora guhindura ibitekerezo bye ngo abe yakwisubiraho! Aho kumusubiza muri gereza zamukuyemo, Inkotanyi zafashe icyemezo cyo kumujyana mu kigo cya gisilikare cya Kami, aho yagombaga gukorerwa ibikorwa by’iyozabwonko bizeye ko ashobora kuzisubiraho akemera gukora ibyo yasabwaga! Indi mpamvu yatumye abo bicanyi batamusubiza muri gereza ya Muhanga cyangwa indi gereza iyo ariyo yose, ni uko leta  ya Kigali yari yaramaze gutangaza ku mugaragaro ko Twagirimana yatorotse gereza, byari kugorana gusobanura aho bamukuye!

Imyigaragambyo myinshi yakozwe mu Burayi isaba ko Twagirimana Boniface afungurwa ariko Inkotanyi zivunira ibiti mu matwi!

Twagirimana yamaze umwaka wose mu kigo cya gisilikare cya Kami, nyuma yaho, abo bicanyi barahamukuye bajya ku mufungira mu nzu yarwihishwa ifungirwamo abantu banyerejwe bita «selfhouse» iri i Kanombe, akaba yarayimazemo imyaka 2, nyuma barahamukura ajyanwa mu yindi nzu ya selfhouse iri i Gikondo, akaba ari imwe mu mazu yubatswe na Bank of Kigali (BK). Ubu twandika iyi nkuru Twagirimana Boniface akaba afungiye muri iyo nzu iri i Gikondo. Twagirimana akaba amerewe nabi cyane aha i Gikondo kuburyo umunota uwo ariwo wose ashobora kwicwa!

Twagirimana Boniface bakomeje kumurindiriza bitewe n’uko yabijeje ko ibyo asabwa gukora azabishyira mu bikorwa, gusa akaba yarabwiye abo bicanyi ko akeneye igihe kwitegura neza mu mutwe no kwigirira ikizere neza cy’uko yazabakorera neza ibyo bashaka ko akora! Kubera icyo kizere yabaziritseho byatumye abo bicanyi bakomeza kumurindiriza. Impungenge twe muri «veritasinfo» dufite,nuko Twagirimana ashobora kugira ingorane cyangwa se akagira amahirwe bitewe n’uko Intambara RDF iri kurwana muri Congo  mu izina rya M23 ishobora kurangira!

Niba Leta  ya Kigali yiyemeje kurwana na Congo, Twagirimana Boniface ashobora koherezwa muri Congo maze akaba ariwe witirirwa kuba umuyobozi w’inyeshyamba zirwanya leta ya Kigali ziri muri Congo ukorana n’ubutegetsi bwayo! Ariko u Rwanda niruva muri Congo nk’uko ruri kubisabwa na leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA), abarwanyi ba M23 bagasubira mu bigo byabo mu Rwanda, Twagirimana Boniface ashobora kurokoka ntiyoherezwe muri Congo, kuko u Rwanda rwaba rwiyemeje kureka ibikorwa by’ubushotoranyi kuri icyo gihugu!

«Veritasinfo» irashinganisha Bwana Twagirimana Boniface, ikaba isaba leta ya Kigali kumurekura akajya kwita ku muryango we kandi niba Twagirimana yishwe, abo bicanyi b’Inkotanyi bamenye ko amaraso ye azabahama kandi ko ijisho rya rubanda ribareba, ntaho bazacikira! Imiryango yita ku «burenganzira bwa muntu» igomba gutabara no gutabariza Bwana Twagirimana Boniface, bikiri mu maguru mashya kuko kwicecekera kwayo nabyo biha icyuho barukarabankaba mukurushaho kumena amaraso y’Abanyarwanda.

Imana ihe imbaraga Abanyarwanda zo gushira ubwoba maze basezerere burundu ubutegetsi bw’abicanyi bwa FPR-Inkotanyi.

Veritasinfo.