
Banyarwanda, Banyarwandakazi, nk’uko bimenyerewe buri mwaka, kuri iyi tariki ya 08 Werurwe 2021, isi yose irizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe Abari n’Abategarugori. Ishyaka RDI-Rwanda Rwiza riboneyeho umwanya wo gutangaza ubutumwa bugenewe mbere na mbere Abanyarwandakazi aho bari hose, hagamijwe kubashishikariza gushiruka ubwoba, bagaharanira uburenganzira bwabo bakomeje kuvutswa n’Ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR-Inkotanyi.
Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore wo muri uyu mwaka w’2021, wizihijwe isi yose ihanganye n’icyorezo cya COVID 19, ari nayo mpamvu Umuryango w’Abibumbye (UN) wasabye ko hazirikanwa intego iteye itya mu rurimi rw’igifaransa : « Leadership Féminin: Pour un futur égalitaire dans le monde de la COVID-19 ». Tugenekereje, byavugwa bitya mu kinyarwanda : « Ubuyobozi bw’abagore nibutere imbere, butange icyizere cy’uko abantu bazanganya amahirwe mu bihe bizaza, ubwo isi yose izaba igihanganye na COVID 19 ».
Mu kuzuza iyi ntego, LONI yongeyeho interuro igira iti: « Participation pleine et effective des femmes dans la prise des décisions dans la sphère publique, élimination de la violence, réalisation de l’égalité des sexes et autonomisation de toutes les femmes et de toutes les filles ». Tugenekereje mu kinyarwanda, byavugwa bitya : « uruhare ruhamye kandi rugaragara rw’abagore mu gufata ibyemezo bireba ubuzima rusange bw’abayoborwa, kugira uruhare mu kurwanya ihonyorwa ry’uburenganzira bw’ikiremwa muntu, gushimangira uburinganire bw’abagore n’abagabo, no guharanira ukwigira kw’abagore n’abakobwa bose ».
Umuryango w’Abibumbye wishimiye ko mu bihugu bimwe na bimwe, nka Islande, Ethiopie, Allemagne Danemark, Finlande na Nouvelle Zelande, abagore bagaragaje uruhare rwabo mu gushakira ibisubizo ibibazo by’ingutu byatewe na COVID19. Bikaba bishimishije kumva ko abagore bagize amahirwe yo kuba abayobozi, bishingiye ku bushobozi n’impano bafite, bakagira uruhare mu gufata ibyemezo bihamye mu guhangana na COVID 19 mu buryo bujyanye n’imiterere ya buri gihugu babarizwamo, bataretse no kubahiriza uburenganzira bw’abo bayobora.
ESE MU RWANDA BYIFASHE BITE MURI IBI BIHE TURI MURI COVID-19?

Igihugu cyacu kiri mu bya mbere ku isi bifite abagore benshi mu nzego zifata ibyemezo: 40 % by’abari mu nzego z’ubuyobozi ni abagore, kandi inzego zishyira mu bikorwa ibyemezo bifatwa, nabwo hejuru ya 40% ni abagore kuva ku rwego rw’igihugu kugera kuri nyumbakumi. Mu nteko Nshinga Mategeko harimo za komisiyo ahanini zigiye zifite koko inshingano zijyanye n’ibirebana n’imikorere ya za minisiteri zitandukanye. Ibyo kandi iyo umanutse ukagera no ku turere uhasanga inama njyanama, zifite nazo za komisiyo. Mu mirenge urahasanga za serivisi zishyira mu bikorwa ibyaturutse hejuru.
Muri izo nzego zose haba mu bashyiraho amategeko, haba mu bafata ibyemezo, haba no mu babishyira mu bikorwa dusangamo abagore bahagije ugendeye kuri cya gipimo cya 40% twavuze haruguru. Abatazi ibibera mu Rwanda bibwira ko U Rwanda rwateye intambwe ikataje mu byerekeye leadership y’abagore, nyamara abasobanukiwe n’amanyanga ya FPR-Inkotanyi bo bazi neza ko abo bayobozi b’abagore ntacyo bamaze, ko bashyizwe mu nzego kugira ngo babe umurato wo kubeshya amahanga ko u Rwanda ruri mu bihugu bya mbere kw’isi bihesha agaciro abagore.
Dufatiye ku nteruro -ntego yatanzwe na LONI: « Leadership féminin: Pour un futur égalitaire dans le monde de la COVID-19 », ni ngombwa kumvikanisha ko uriya mubare wa 40% urata uruhare rw’abayobozi b’abagore mu nzego zinyuranye, NTACYO UMARIYE ABATURAGE. Mu by’ukuri, ni uburyo bwo gutesha abagore agaciro, kuko umuntu wese ukurikiranira hafi uburyo abo bagore b’ingirwa-bayobozi baruca bakarumira, kandi bagenzi babo batabarika bakomeje guhohoterwa, atabura kubagaya, dore ko bitumvikana ukuntu bakomeje guterera agati mu ryinyo, mu gihe abaturage bakomeje kuvutswa uburenganzira bwabo.
Kuva ibi bihe bya COVID-19 byatangira , nyuma, ndetse na mbere yaho, u Rwanda rwabaye indiri y’amarira n’imiborogo, bitewe cyane cyane n’abantu bicwa, ababurirwa irengero, abafungirwa ubusa, abasenyerwa amazu, abarandurirwa imyaka, n’andi mahano tutarondora. By’umwihariko, uyu munsi w’Abari n’Abategarugori uje usanga Madame Idamange Iryamugwiza Yvonne yaratawe muri yombi, azira ko yakomye akamo, agashyira ahagaragara uburyo abacitse ku icumu rya jenoside bakomeje gutotezwa, ndetse akavuga n’uburyo ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu rikomeje kuvuza ubuhuha.
Igitangaje ni uko kugeza ubu nta mugore n’umwe mu bicaye muri ziriya nzego z’ubuyobozi, wahagurutse ngo yamagane nibura urugomo rwakorewe uwo muyarwandakazi w’intwari, wagaragaje ko ahangayikishijwe n’ibibazo byugarije rubanda, ari nako asaba akomeje Ubuyobozi bw’igihugu kwihutira kubikemura. Banyarwandakazi muri mu buyobozi, cyane cyane mwebwe mukuriye za Ministeri, mukaba muri mubafata ibyemezo bireba ubuzima bw’abanyarwanda, koko mwumva nta soni bibateye, kubona ntacyo mumariye bene Kanyarwanda bakomeje kwicwa n’agahiri n’agahinda ?
Ese muri ibi bihe bikomereye isi yose bya COVID-19, ko ariho ubutabazi bwa nyabwo bwari bukwiye kwigaragaza, mwe muzabikora ryari? Ko abenshi muri mwe mwabyaye mugaheka, impuhwe za kibyeyi mwarazitakaje? Koko mukomeze mwinumire, mu gihe rubanda ikomeje kuvutswa uburenganzira bw’ibanze, nko kubaho no kuticwa n’inzara ? Kubona intwari Idamange avuga akamuri ku mutima kandi atabariza abaturage, Leta mubayemo ikamuhindura umusazi, mukaruca mukarumira ? Mwari mukwiye kwikubita agashyi, mugatunganya inshingano zanyu amazi atarenga inkombe. Mumenye kandi ko igihe kizagera, amateka akabibabaza.

Namwe abari mu Nteko Ishinga amategeko, kuki mudakoresha ububasha muhabwa n’Itegeko-nshinga, mugenzura kandi munacyaha inzego za Guverinoma igihe zikoze amakosa, murenganura abarengana, nko gusabira ingurane z’abasenyewe i Kangondo n’ahandi ? Nimusabeko amategeko akurikizwa kandi hakorwe za anketi zidafifitse ku bicwa, ku baburirwa irengero, no ku rugomo n’akarengane bikomeje kuyogoza igihugu mu buryo bunyuranye. Bitabaye ibyo, muzasiga umugani mu mateka y’u Rwanda, mujye mwibukwa nk’imburamumaro, zari ziganje ku bwinshi mu Nteko ishinga amategeko, nka bwa buro bwinshi butagira umusururu.
Bari, Bategarugoli b’u Rwanda, mu gusoza ubu butumwa bwari bubagenewe ku munsi wanyu, Ishyaka RDI Rwanda Rwiza ryongeye kubashishikariza guharanira impinduka binyuze mu mahoro, kugira ngo Abanyarwanda bunge ubumwe, baharanire icyateza imbere imibereho yabo n’iy’abana babo. Rwose Abari n’abategarugori musabwe kugira uruhare rugaragara muri urwo rugamba, mubitewemo inkunga n’ubutwari bwa bamwe muri bagenzi banyu, nka Madamu Idamange wagaragaje ko akunda igihugu n’abagituye, akaba akomeye kw’izima ry’ukuri n’ubwo yabifungiwe bwose.
Nimugaragaze ko Umunyarwandakazi afite ubushobozi bwo guhindura ibitagenda mu gihugu, afatanyije na basaza be banyotewe n’impinduka. Birasaba ariko kubanza gushiruka ubwoba no kwigobotora imitekerereze ya gicakara na politiki ya «humuriza nkuyobore» FPR-Inkotanyi yabacengejemo. Nimushyireho akarusho muri ibi bihe byo guhangana na COVID-19, maze nk’uko Umuryango w’Abibumbye wabyifuje, uruhare rw’umugore mu buyobozi ruzagaragare, kandi ruteze izindi ntambwe urugamba rwo guharanira u Rwanda Rwiza, u Rwanda tuzaturamo nka Bene Kanyarwanda twuje ubumwe n’ubwumvikane, ubundi twe n’abana bacu n’abazadukomokaho bose, tuzatunge dutunganirwe.
Harakabaho abari n’abategarugoli b’u Rwanda !!
Harakabaho ubumwe bw’Abanyarwanda !
Harakabaho ubwisanzure kuri bose !
Bikozwe kuwa 7/3/2021
Marie Mukamwiza
Komiseri w’iterambere ry’Abari n’Abategarugori
mu ishyaka RDI Rwanda Rwiza
Normally I don’t learn post on blogs, but I would like to say that
this write-up very forced me to try and do so! Your writing taste has been amazed me.
Thanks, very great post.
We are a group of volunteers and opening a new scheme in our community.
Your site offered us with valuable info to work on. You have done an impressive job and our entire community will be thankful to
you.
Your style is very unique compared to other folks I’ve read stuff from.
Thanks for posting when you’ve got the opportunity, Guess I will just book mark this site.
Everything composed was very logical. However, what about this?
what if you typed a catchier title? I mean, I don’t want to tell you how to run your blog, however what if you added a
title that makes people desire more? I mean Rwanda:Taliki ya 8/03/2021,
twizihize umunsi w’Abagore tuzirikana intwari Madame Yvonne
Idamange Iryamugwiza. – veritasInfo.fr is a little plain. You
could glance at Yahoo’s front page and see how they create news titles
to grab people to click. You might try adding a video or a related pic
or two to get people excited about what you’ve written. Just my opinion, it would make your posts a
little bit more interesting.
When someone writes an article he/she retains the thought of a user in his/her brain that how a user can understand it.
Thus that’s why this post is great. Thanks!
Greetings from California! I’m bored to tears at work so I decided to check out your website
on my iphone during lunch break. I really like the knowledge
you present here and can’t wait to take a look when I get home.
I’m surprised at how fast your blog loaded on my mobile ..
I’m not even using WIFI, just 3G .. Anyways, fantastic blog!
Howdy are using WordPress for your blog platform? I’m new to
the blog world but I’m trying to get started and set up
my own. Do you need any html coding knowledge to make your own blog?
Any help would be really appreciated!
Good day! I just wish to give you a huge thumbs up for
the great info you have got right here on this post.
I will be coming back to your site for more
soon.
Hi, I do think this is a great site. I stumbledupon it 😉 I’m going to
return once again since I bookmarked it. Money
and freedom is the best way to change, may you be rich and continue to guide others.
I don’t even know how I ended up here, but I thought this post was great.
I don’t know who you are but definitely you’re going to a famous
blogger if you aren’t already 😉 Cheers!
I think that is among the most important info for me. And
i’m glad reading your article. But wanna remark on few basic issues, The site style is perfect, the articles
is in reality great : D. Just right activity, cheers
Hi there to all, the contents present at this web site are truly amazing for people experience, well, keep up the nice
work fellows.
957962 81371never saw a site like this, relaly impressed. compared to other blogs with this write-up this was definatly the most effective site. will save. 480387
I was searching all over a blog article about that for quite a long time.
484979 367781Respect to site author , some great entropy. 410633
Uyu munsi Habyara yari kuba yujuje imyaka 84. Yavutse 8/3/1937.
Kagame, champion en matière de l’égalité homme-femme. Une mise en scène pour orner son image. On entend par femme, femme membre du FPR, Tutsi, ayant fait allégeance au FPR et donc obligée de Kagame. Ces trois éléments étant cumulatifs.
I