Rwanda : Ese wowe Kagame uzava ku butegetsi ryari ko ushaje nka twe ? (Faustin Twagiramungu).

Ejo Taliki 08/02/2022 ubwo Perezida Kagame yaramaze kwakira indahiro z’abayobozi, nkibisanzwe yafashe ijambo yivuga ibigwi. Avuga uburyo ingabo ze zagiye muri Repuburika yo muri Afurika yo hagati (RCA), no muri Mozambique aho zirwana gicanshuro. Birababaje kubona Ingabo z’uRwanda zicuruzwa! Ubwo tuzabwirwa aho ayo mafaranga abikwa!

Hanyuma ariko, Kagame aza no kwadukira abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe; harimo abo yafunze, nyuma ngo akaza kubafungura, ariko asa n’ubabaye bitewe n’uko bataguye muri Gereza, nkuko yiciyemo, Kizito_Mihigo ! Ntiyagarukiye aho, n’agasuzuguro kenshi yavuze ko ngo: « hari abamurwanya bari hanze ariko bashaje. Ibyo we yita ngo;  Gusaza_Bangara  ! Kandi ko bazagwa ishyanga! » Harya ntabandi azi baguye mubuhungiro, buriya nabo twavugako bari baragiye Kwangara ? Biratangaje!

Kuriwe abona ko abo basaza bamurwanya banjwa, batazapfa bayoboye u Rwanda! Yego, mu kinyarwanda baca umugani ugira uti: «bavuga ibigoramye imihoro ikarakara »! Ariko hari na bavuga bati: « Kurenga si Uguhinguka ». Harya Kagame nyuma yimyaka 65 amaze, arashaka kuzamara imyaka ingahe ku ngoma –y’umwakagara ngo abise umuhungu we Cyomoro ? Uretse ko bidashobora kubaho muri Repuburika, kandi akaba yaratangiye kotota abeshyako ngo hari urubyiruko rushakako yongera kwiyamamaza mu mwaka w’2024, nyamara se byahe, byokajya!

Abo avuga ko bashaje bakorera hanze:

Twagiramungu Faustin ahabwa igikombe mu gihugu cy’Ubutaliyani cyo kuba umunyepolitiki mwiza.

Harimo nanjye Muzehe Twagiramungu_Faustin watsinze amatora yo mu mwaka w’2003, Iyo ntore Kagame igahitamo kunyiba amajwi ! Nashatse kugaruka mu mwaka w’2013, umfungira amayira. Yewe ntabwo ari ukubera ubukuru gusa bwatumye umbuza gutaha, ahubwo ni ubwoba umfitiye! Kuko uretse kwica ashoboye, ubundi ntushobora guhanganisha ibitekerezo muri politiki! Harya Padiri_Nahimana wafungiye ku kibuga cy’indege i Nairobi mu mwaka w’2017, we yarafite ubuhe busembwa ko wumva twe dushaje? Nahimana ubwe  nabo bari kumwe, wowe Kagame ko ushaje kubaruta wangiye iki ko bataha?

Harya uzasimburwa umaze gupfa? Knadi ngo witwara nk’umwami! Cyakora gusaza si ikibazo! Na Perezida Biden wa USA ntacyo abaye.Yewe na Perezida Reagan nti yari umusore, yatowe ashaje arayobora. Naho gusazira mu mahanga, dufite igihugu, ni ikibazo pe! Wigeze kuvugako nta muntu ufitiye umwenda harya? None se izompunzi wifuriza kugwa ishyanga buriya ntamwenda uzigomba?  Amasezerano ya Arusha yari ayo gucyura IMPUNZI, aho kuzicyura wafashe ubutegetsi ku ngufu; wica abaperezida b’ibihugu bibiri ( u Rwanda n’ Uburundi), ukoma imabarutso ya génocide mu Rwanda, usahura u Rwanda, yewe usahura na ZAÏRE, ariyo RD -Congo numvise wigamba ko ushaka kongera gutezamo intambara!

Umwami Kigeli V Ndahindurwa yatabarutse ari mu gihugu cya USA

Harya umaze gufata u Rwanda ni kuki wowe Kagame utacyuye Mubyara wawe Kigeli V Ndahindurwa waguye ishyanga yangara, agacyurwa  mu Rwanda ari umugogo? Ukanga no kujya ku mushyingur ! Nawe se tuvugeko wamuhoye ko yari ashaje? Njye ndinkawe sinakwirirwa mvuga kukibazo cy’Impunzi, rwose! None ngo mwacyuye IMPUNZI ? Ntasoni! Mwaje kwifatira iminyago, izina ribakwiye ni ukwitwa « ABAGANDARWANDA », ibyo ntimwabihakana kuko mwavuye mu ngabo za Uganda UPDF kandi « Uburere buruta Ubuvuke »! Ubu u Rwanda murutegeka nka koloni. Ariko ayubusa TUZARUBOHOZA NK’ABANYARWANDA. Byanga bikunda !

 

Faustin TWAGIRAMUNGU

Umuyobozi wa RDI –Rwanda Rwiza.

157 Comments

  1. It’s perfect time to make some plans for the long run and it is time to
    be happy. I’ve learn this submit and if I may I desire to recommend you
    some fascinating things or tips. Perhaps you could write
    next articles regarding this article. I wish to learn more things
    about it!

  2. Greetings from Idaho! I’m bored to tears at work so
    I decided to check out your site on my iphone during
    lunch break. I love the information you present here and can’t wait to take a look when I
    get home. I’m shocked at how fast your blog loaded on my mobile ..
    I’m not even using WIFI, just 3G .. Anyways, excellent blog!

  3. Hmm is anyone else encountering problems with
    the images on this blog loading? I’m trying to figure out
    if its a problem on my end or if it’s the blog.
    Any responses would be greatly appreciated.

  4. Do you mind if I quote a few of your posts as long as I provide credit and sources back to your webpage?
    My blog is in the very same niche as yours and my users would truly benefit from a lot of the information you present here.

    Please let me know if this okay with you. Appreciate it!

  5. Somebody essentially help to make seriously articles I’d state.
    This is the very first time I frequented your website page and to this point?
    I amazed with the analysis you made to make this actual post amazing.

    Great activity!

  6. Hello exceptional blog! Does running a blog like this require
    a massive amount work? I’ve no understanding of computer programming
    however I was hoping to start my own blog in the near future.
    Anyway, if you have any suggestions or techniques for new blog owners please share.
    I understand this is off subject nevertheless I just needed to ask.
    Many thanks!

  7. Hey there! This is kind of off topic but I need
    some advice from an established blog. Is it difficult to set up
    your own blog? I’m not very techincal but I can figure things out pretty fast.
    I’m thinking about setting up my own but I’m not sure where to begin. Do you have any ideas or suggestions?

    Cheers

  8. Aw, this was an extremely nice post. Taking a few minutes and actual
    effort to make a really good article… but what can I say… I hesitate a lot and don’t manage to get
    nearly anything done.

  9. Hi, I do think this is an excellent website. I stumbledupon it 😉
    I will return once again since I book marked it. Money and freedom is
    the best way to change, may you be rich and continue to help others.

  10. I have learn several good stuff here. Certainly price bookmarking
    for revisiting. I wonder how so much attempt you set to create
    any such fantastic informative website.

  11. I know this website offers quality depending content and additional material, is there any other site which offers
    these kinds of data in quality?

  12. Hariho abantu bibeshya ko FPR yaje mu Rwanda gukemura ibibazo by’u Rwanda! FPR yarabanje irasahura karahava,inganda za PVC,amamodoka,inganda za Kabuga…Nyuma bazanye ubukoloni bwo kwikubira byose abaturage bagahinduka abacakara nkuko byahozeho ku gihe cya cyami Kagame adahwema gushima ko bategekaga neza na za shiku, uruharo,ubuhake n’ibindi. Kuvuga ngo Rwanda ni Repubulika nta kinyoma kiruta kiriya.Mwabonye ukuntu abarahira bunama imbere y’umwami Kagame? wagira ngo ni kwa Mswati III muri Eswatini (ex Swaziland). Igihe kirageze ngo Republique isubireho n’ibirangantego byayo byose ndetse n’indirimbo yubahiriza igihugu RWANDA RWACU RWANDA GIHUGU CYAMBYAYE.

  13. Ese wowe rukokoma we ko bizwi nawe ufite ubwenegihugu bwu bubirigi ubwo nawe uri umubirigirwanda kuko nimba kagame yarahunze permehutu akabona ubwenegihugu bwa uganda bidakuyeho ubwu rwanda ubwose mwese iyo zaburayi ntimufite ubwenegihugu bwaho ubwose ntimukiri abanyarwanda

  14. Kagame ni umwana w’ingayi, ni indashima kandi azapfa nabi kimwe nabirirwa bamwunamira bose! Ese yumva ari ishema kuba yarabohoje u Rwanda maze akica abamufashije bose nyuma agacira ishyanga n’abanyepolitiki bamuvugiragango natahe mu mahoro nka Rukokoma? Uyu Kagame ameze nka ya nda baha amata ikaruka amaraso!! Koko atinyucye avuge ko Rukokoma azagwa ishyanga ari kuzerera! Mbega inyiturano!!! Ndabona ubuhemu bwa Kagame bugiye kuba umugani mu Rwanda! Abanyarwanda bazajya bavuga bati: « Umwanzi arakagirira Kagame neza! » Ndumiwe peee!! Kwishimira ko Abanyarwanda bagwa ishyanga bazerera witwa ko uri umukuru w’igihugu!!! Mbega ishyano!! Kagame n’Inkotanyi zose ni Abavantara koko!! Izina niryo muntu!!

  15. Mzee Rukokoma akurugutuye amatwi ya Paul Kagame alias David Ndahiro! Mbega weeee!! Iyi nyandiko inyibukije ko se wa Kagame ariwe Rutagambwa nawe yapfiriye muri Uganda arimo azerera asabiriza! Niba na Rukokoma we ari Iburayi!! Kugwa mu ivumbi ryo muri Uganda koko maze shitani yabyaye ngo ni Kagame ikaba icyurira abantu ngo bazagwa ishyanga bazerera? Yewe umuntu ava mu ishyamba koko ariko ishyamba ryo ntirimuvamo!!!

    • Harya uwavuze ko les nègres n’apprennent jamais ntabwo ba Kagame bamwumvise. Ese Kagame ntazi ukuntu Lizinde, Habyara barangije ubuzima bwabo (kandi bo batarishe icya 2% yawe). Ese Zigiranyirazo aka « Z », ubu asigaye warazinze umurizo nk’ imbwa yakanzwe, arumva amurusha iki uretse ubugome, ubwicanyi no kuroga.

      Genda Kagame nibura ni wowe muntu wenyine uzi ikizaba nupfa. Abanyekongo barakuburiye igihe babyina NDOMBOLO na SAKANYONSA kubera ibihuha ku rupfu rwawe. Uko byagenda kwose ibyo wiba ntuzabijyana mu kuzimu, kandi uribeshya ko abana bawe bazabisigarana

Les commentaires sont fermés.