Sinatinyuka gukandagiza ikirenge mu Burundi kiretse nshaka kwiyahura! (Petero Buyoya)

Bwana Petero Buyoya wabaye perezida w’Uburundi agahirika ubutegetsi incura 2 yakatiwe n’inkiko z’icyo gihugu igihano cyo gufungwa ubuzima bwe bwose bitewe n’uko yahamwe n’icyaha cyo guhirika ubutegetsi, gukurura imvururu no kwica perezida Melchior Ndadaye mu mwaka w’1993. 

Ari imbere y’abanyamakuru mu mujyi wa Bamako mu gihugu cya Mali kuri uyu wa Gatanu taliki ya 23/10/2020, Buyoya yabwiye itangazamakuru aya magambo , yagize ati: ” nkurikije uko uburenganzira bw’ikiremwamuntu bwubahirizwa i Burundi, nzi nezako gukandagizayo ikirenge kuri njye bingana no kwiyahura!” Ibi bikaba bisobanura ko Buyoya agiye kuba impunzi.

Buyoya asanga igihano yahawe kitanyuze mu kuri, akaba abona icyo gihano kijyanye n’inyungu za politiki cyane ko urwo rubanza rwaburanishijwe adahari, Buyoya akaba avugako azajuririra icyo gihano yahawe mu nkiko z’igihugu cy’Uburundi yabona akomeje kurengana akazashyikiriza ikirego inkiko mpuzamahanga!

Twabibutsa ko Perezida Melchior Ndadaye yishwe ku italiki 21/10/1993, leta y’Uburundi ikaba yaratanze impapuro zo guta muri yombi Petero Buyoya hamwe n’abandi bantu 18 bashinjwa kugira uruhare mu rupfu rwa Ndadaye no gukurura imvururu mu Burundi zahitanye abantu barenga ibihumbi 300 mu mwaka w’2018.

Bwana Petero Buyoya wahawe igihano cyo gufungwa ubuzima bwe bwose n’urukiko rw’igihugu cye cy’Uburundi, ubu ni intumwa idasanzwe y’umuryango w’Ubumwe bw’Afurika mu bibazo byo kugarura amahoro mu gihugu cya Mali. Kuva Buyoya yahabwa icyo gihano ntacyo umuryango w’Ubumwe bw’Afurika wari watangaza.

Birumvikana ko Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika ugomba kwitandukanya n‘umunyabyaha Petero Buyoya kuko udashobora gukomeza kumukoresha kandi yarakatiwe n’inkiko z’igihugu cye cyane ko n’igihugu cy’Uburundi ari kimwe mu b’abanyamuryango b’Ubumwe bw’Afurika.

Ku mbuga nkoranyambaga abantu benshi bagaragaje ko bashima leta y’Uburundi yafashe icyemezo cyo gutanga ubutabera ku muryango wa perezida Ndadaye bakaba bayisaba no kuzatanga ubutabera ku bantu bagize uruhare mu rupfu rwa perezida w’Uburundi Cyprien Ntaryamira waguye mu ndege yarasiwe i Kigali ku italiki ya 6/04/1994!

Amaraso arasama!! Agatinze kazaza ni amenyo ya ruguru.

Veritasinfo.

Subscribe
Notify of
guest
5 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Venuste
Venuste
26 October 2020 3 h 13 min

Ariko kuki abantu bica abandi hanyuma ubutabera bwajya kubageraho ugasanga barisharirije bigize isogi yo mu cyi. Bravo bashingantahe Barundi guca akanyaro. Mukurikizeho za nsoresore ngo ni “sans échec” nazo zashinzwe na Buyoya na Kagame.

CESAR
CESAR
26 October 2020 15 h 18 min
Reply to  Venuste

Buyoya reconnaît la compétence des tribunaux de son pays car il entend interjeter appel contre la décision des juges de première instance. Mais pour lui, le fait d’être ancien président lui accorde le droit de ne pas répondre de ses crimes.

CESAR
CESAR
27 October 2020 17 h 50 min

Si Buyoya prétend être innocent, il sera équitablement jugé. Par conséquent, il ne peut nullement s’inquiéter. En tout état de cause, le Gouvernement Burundi devra être ferme c’est-à-dire émettre un mandat d’arrêt international à l’endroit de Buyoya.

Byenaku
28 October 2020 15 h 47 min

Ariko muzansobanurire! Kuki abicanyi KABOMBO, aribo ba mbere b’ibigwari imbere y’urupfu?

Nibo batinya urupfu cyane.

Ingero ni nyinshi…Idi Amin, Mussolini…

Vava
Vava
5 November 2020 7 h 58 min
Reply to  Byenaku

Ahahaha