Tanzaniya : Bwana Benjamin Mkapa yatabarutse

Nyakwigendera Benjamin Mkapa

William Benjamin Mkapa wabaye perezida wa Tanzaniya yitabye Imana kuri uyu wa kane taliki ya 23/07/2020 afite imyaka 81 nk’uko amakuru aturuka i Dar es salaam abyemeza.

Perezida w’igihugu cya Tanzaniya « John Magufuli » akaba ariwe ubwe watangaje inkuru y’urupfu rwa William Mkapa abinyujije mu ijambo yavugiye kuri televiziyo y’igihugu saa sita z’ijoro ku isaha ya Tanzaniya.

Benjamin Mkapa witabye Imana, yabaye perezida wa gatatu wa Tanzaniya kuva icyo gihugu cyabona ubwigenge, akaba yarayoboye icyo gihugu mu gihe cy’imyaka 10 kuko yabaye perezida wa Tanzaniya kuva mu mwaka w’1995 kugeza mu mwaka w’2005.

Ubuyobozi bwa Tanzaniya ntabwo burashyira ahagaragara impamvu y’urupfu rwa Benjamin Mkapa, gusa icyatangajwe ni uko yitabye Imana ari mu bitaro biherereye mu murwa mukuru w’ubukungu w’igihugu cya Tanzaniya ariwo Dar es salaam.

Imana imuhe iruhuko ridashira kandi ikomeze abaturage ba Tanzaniya babuze umugabo w’intwari wayoboye igihugu cyabo.

Veritasinfo

S’abonner
Notifier de
guest
0 Commentaires
Inline Feedbacks
View all comments