U Rwanda rurahakana ibirego byuko FPR yishe Abahutu mbere na nyuma y’1994!

Komisiyo yo kurwanya Jenoside (CNLG) yahakanye ibivugwa ko Perezida Paul Kagame n’umutwe wari uw’inyeshyamba wa RPA/FPR yari ayoboye bakoze ibyaha byo mu ntambara bigambiriye kwica Abahutu mu gihe cya mbere y’umwaka w’ 1994, mu 1994 na nyuma yaho.

Mu itangazo yasohoye, CNLG ivuga ko ibyo ari « ibirego bishaje » kandi ko ari « ibinyoma ». Mu mpera y’ukwezi gushize, ibinyamakuru « The Continent » na « The Mail&Guardian » cyo muri Afurika y’epfo byatangaje inkuru yakozwe n’abanyamakuru Judi Rever na Benedict Moran.

Abo banyamakuru basubiramo amagambo y’umuntu utaratangajwe amazina ye ku mpamvu z’umutekano we, aho avuga ko yahoze mu nyeshyamba za RPA, ndetse abo banyamakuru bakagaragaza n’inyandiko 31 z’ubuhamya abahoze ari abasirikare ba RPA bivugwa ko bahaye abakora iperereza ba ONU/UN.

Uwo utaratangajwe izina avuga ko ibyavuzwe na leta y’u Rwanda ko ubwicanyi bwabayeho ari ukwihorera kw’abasirikare bamwe na bamwe ba RPA basangaga abo mu miryango yabo bishwe muri Jenoside, atari ukuri. U Rwanda kandi rwatangaje ko abasirikare nk’abo rwamaze kubacira imanza bakabihanirwa.

Ariko uwo utatangajwe izina wavuganye n’abo banyamakuru avuga ko FPR yatangiye kwica Abahutu na mbere ya 1994, cyane cyane mu bice yari yarafashe byo mu majyaruguru, igamije gufata umutungo wari muri icyo gice no gushakira aho gutura Abatutsi bahunze, mu gihe bari kuba batahutse.

Uwo uvuga ko yinjiye muri RPA mu ntangiriro y’ukwezi kwa karindwi mu 1994 ariko mbere akaba yarigaga ubuvuzi bw’abantu, avuga ko mu ivuriro ry’i Masaka aho barwaniraga yavuraga bagenzi be bakomeretse. Nyuma ngo yagiye akorera n’ahandi nk’i Gabiro.

Avuga ko bamwe bamubwiraga ukuntu ababakuriye barimo kubaha amategeko yo kwica Abahutu barimo n’abana n’abageze mu zabukuru, bakabica, ndetse ko muri abo bagenzi be hari n’abamusabaga kubahimbira ko bacyeneye ikiruhuko kubera uburwayi, kugira ngo baruhuke kwica.

CNLG ivuga ko ibyo byanditswe n’abo banyamakuru atari bishya kuko ngo bihuye neza neza n’ibyagiye bitangazwa mu myaka yashize n’abavuga ko Jenoside yo mu Rwanda itabayeho, abandi bakavuga ko yakozwe n’Abatutsi na FPR.

Gusa Madamu Rever yagiye yumvikana avuga ko adahakana ko Jenoside yabayeho mu Rwanda, ko ahubwo ashaka kugaragaza ubundi bwicanyi ndengakamere butavugwaho mu Rwanda avuga ko bwakozwe na FPR.

Kanda kuri iyi nteruro usome iyi nkuru yose ku rubuga rwa BBC Gahuzamiryango

1 Comment

  1. Ibyiza “FPR INYENZI INKOTANYI zavanye mu gihugu cy’ ” BUSAGYA” , ni: KWICA, KWIBA, KUROGA, KUBESHYA ukongeraho n’UBUSAMBANYI ndenga kamere. ” Nibyo twabonye bavanye mu “BUSAGYA”. kwa “Papa wabo “KAGUTA Yoweri M7”.

Poster un Commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée.