U Rwanda rwasubije amerwe mu isaho! Impunzi zagombaga kuva mu Bwongereza zabujijwe kujya mu ndege!

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu taliki ya 15/06/2022 nibwo abakozi ba leta ya Kigali bagombaga kuba bari ku kibuga cy’indege cya Kanombe aho bagombaga kwakira impunzi za mbere igihugu cy’Ubwongereza cyagombaga kohereza mu Rwanda. Kuri uyu wa kabiri taliki ya 14/06/2022, ku buryo butunguranye, hasigaye amasaha 2 gusa ngo indege izanye impuzi 7 mu Rwanda  ihaguruke mu Bwongereza, Urukiko rw’Iburayi rushinzwe uburenganzira bwa muntu (La Cour Européenne de droit de l’Homme CEDH) , rwahise rufata icyemezo cyo kubuza izo mpunzi koherezwa mu Rwanda.

Urwo rukiko rufite icyicaro i Strasbourg mu Bufaransa rwahise rufata n’ikindi cyemezo cyo gukura muri iyo ndege yagombaga kuzana impunzi mu Rwanda, indi mpunzi y’umugabo, Ubwongereza bwari bugiye kohereza mu gihugu cye cya Irak, urukiko rwavuze ko uwo mugabo aramutse yoherejwe mu gihugu cye yahunze ashobora gukorerwa ibikorwa by’iyicarubozo, urukiko rw’uburayi rukaba rwanzuye ko inkiko zo mu Bwongereza zigomba kongera gusuzuma neza ikibazo cy’iyi mpunzi yari igiye koherezwa muri Irak. Naho ku mpunzi zagombaga koherezwa mu Rwanda, urukiko rw’Uburayi rwavuze ko bitemewe kohereza ku ngufu impunzi mu kindi gihugu binyuranye n’ubushake bwazo kandi ko ejo hazaza h’izo mpunzi zagombaga koherezwa  mu Rwanda hadasobanutse neza!

Nubwo igihugu cy’Ubwongereza cyavuye mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi, inkiko z’icyo gihugu zo zizakomeza gukorana n’urukiko rw’ubumwe bw’Uburayi rushinzwe uburenganzira bwa muntu (CEDH)ku buryo ibyemezo by’urwo rukiko bizajya byubahirizwa n’inkiko zo mu Bwongereza. Kubera icyo cyemezo cy’urukiko rw’Uburayi, Ministre w’ubutegetsi bw’igihugu mu Bwongereza « Priti Patel » yavuze ko ababajwe n’icyo cyemezo cy’urukiko maze yongeraho ati: “Ntabwo ibi bishobora kuduca intege, tugiye gutangira ibindi bikorwa byo gutegura urugendo rwa kabiri”. Ishyirahamwe »Care4Calais » rishinzwe kurengera impunzi mu Bwongereza, Ubufaransa n’Ububiligi, ryishimiye icyemezo cy’urukiko cyo kubuza Ubwongereza kohereza impunzi zabuhungiyeho mu Rwanda, ryiyemeza gukomeza kwitabaza inkiko kubindi bikorwa leta iteganya gukora byo kohereza izindi  mpunzi mu Rwanda.

Indege yagombaga kuzana impunzi mu Rwanda izikuye mu Bwongereza yakodeshejwe na leta y’icyo gihugu, ku rugendo rumwe gusa iyo ndege ikaba yaragombaga gukodeshwa amafaranga yo mu Bwongereza agera ku bihumbi 500! Urukiko rw’uburayi rw’uburenganzira bwa muntu rukimara gufata icyemezo cyo kutohereza izo mpunzi mu Rwanda, indege yagombaga kuzitwara yahise isubira mu gihugu cya Espagne! Ku ikubitiro, Ubwongereza bwagombaga kohereza mu Rwanda impunzi zigera ku 130, izo mpunzi zahise zitabaza inkiko kugirango zitoherezwa mu Rwanda ku buryo hari hasigaye impunzi 7 gusa zagombaga koherezwa i Kigali none nabyo biranze! Kugirango ubu bucuruzi bw’impunzi bugende neza, leta ya Kigali yateguye za hoteli zabuze abazigana ko arizo zari kuzakira izo mpunzi ndetse iyo leta yambura abana b’impfubyi za génocide amazu zubakiwe n’abagiraneza kugirango azashyirwemo izo mpunzi zizinjiza ifaranga, « ibi nibyo bita kurya akataribwa », kwambura impfubyi za génocide amazu yazo ukazishyira mu muhanda kugirango Ubwongereza buguhe amafaranga!

Uyu mushinga w’ubucuruzi bw’impunzi hagati ya Kagame na ministre w’intebe w’Ubwongereza yateye amakenga abantu benshi ariko Abanyafurika bakaba bawuvumira ku gahera! Byanze bikunze izi mpunzi zizoherezwa mu Rwanda (niba bizakunda) zishobora kuzavamo ibyihebe bishobora guteza umutekano mucye muri Afurika yose. Twizere ko utazajya mu bikorwa maze amerwe ya kigali agasubira mu isaho!

Veritasinfo.