Ubuholandi: Madame Espérance MUKASHEMA yatabarutse

Inkuru ibabaje cyane y’urupfu rwa Madame Esperance MUKASHEMA yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu taliki ya 24/07/2021. Madame Espérance Mukashema azwi cyane nk’impirimbanyi y’Amahoro n’ubumwe n’ubwiyunge by’Abanyarwanda kandi akaba yari no mu bayobozi b’ishyaka RRM akaba ari nawe washinze Umuyoboro wa Youtube wa RTV-UBUMWE yanyuzagaho ibitekerezo bye ari nako atabariza Abanyarwanda bari mu kaga. Imana imuhe iruhuko ridashira kandi ikomeze umuryango we n’abamukunda bose. Ikiriyo cyo kumuherekeza kikaba zitangira kunyura kuri RTV-UBUMWE .

Iyi nkuru y’urupfu rwa Madame Espérance Mukashema ikimara gusesekara, impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu Bwana Joseph Matata yatanze ubutumwa bwo kwihanganisha umuryango we n’Abanyarwanda bose ku mbuga nkoranyambaga. Joseph Matata yagize ati: »

ESPÉRANCE yatubereye AMBASSADRICE mushya mw’Ijuru. RIP Ntwali yacu.

Uyu n’umunsi utazibagirana mu mateka y’Igihugu cy’u Rwanda kuko Impirimbanyi twari DUFATANIJE urugamba rwo kurwanya AKARENGANE k’ibihekane igihumbi kibasiye abanyarwanda YAGIYE KURUHUKIRA imuhira kwa DATA wa twese.

Nubwo twe dusigaranye agahinda kenshi, Espérance Mukashema we ubu yatangiye ibyishimo byo guhura n’Imfura ye SHEJA wamubanjirijeyo tariki ya 05/06/1994 mu gikorwa cy’Ubwicanyi bwaciye umutwe Kiliziya Gatorika yo mu Rwanda yatakaje abasenyeri n’abapadiri n’abandi bihayimana benshi biciwe mu Rwanda no muri Congo kuva FPR-INKOTANYI yashora intambara ku banyarwanda tariki ya 01/10/1990.

Impirimbanyi Espérance Mukashema araza kutubera AMBASSADRICE mwiza hariya mw’ijuru, kuko azi neza amoko y’abagizi ba nabi duhanganye nayo. Sinshidikanya ko ubuvugizi bwe buzihutisha uru rugamba turiho. Ndihanganisha imfubyi n’abavandimwe be ntibagiwe inshuti z’Umuryango wo kwa Muzehe MUKULIRA na SISI Evariste.

Dufate mu mugongo uyu muryango kandi dukomeze ICYIZERE cyo KUZAKOMEZA uru urugamba adusizeho hano kw’Isi kuko no mw’ijuru yatangiye kutuvuganira.

Twibuke ko umuntu upfuye asohoka muri uyu mubiri wa kimuntu, agataha yambaye wa mubiri wa kabiri waremewe kuzajyana na ROHO yacu igihe cyo kwimukira hakurya kigeze.

Notre Espérance est immortelle.

Matata Yozefu, 24/07/2021. »

 

 

52 Comments

  1. It really is ideal occasion to generate some options for the possible future. I’ve go through this posting and if I should, I want to recommend you handful of intriguing ideas.

  2. Good day! This post could not be written any better!Reading through this post reminds me of my old room mate! He always kept chattingabout this. I will forward this article to him.Pretty sure he will have a good read. Thank you for sharing!

  3. Thanks, I have recently been searching for information approximately this topic for ages and yours is the greatest I’ve discovered so far. But, what in regards to the conclusion? Are you positive concerning the source?

  4. A motivating discussion is worth comment. I think that you ought to publish more on this subject matter, it might not be a taboo matter but typically people do not talk about such issues. To the next! Best wishes!!

  5. When I originally commented I clicked the « Notify me when new comments are added » checkbox and now each time a comment is added I get foure-mails with the same comment. Is there any way you can removepeople from that service? Cheers!

Poster un Commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée.