
Ubuyobozi bw’ishyaka RDI-Rwanda Rwiza bwishimiye gutumira abanyamakuru mu kiganiro mbwirwaruhame kizakorwa hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga rya « ZOOM », kubera ibi bihe byo kwirinda icyorezo cya Covid-19.
Icyo kiganiro kizaba kuwa kane tariki ya 28.01.2021 saa cyenda (15H00) ku isaha yo mu Burayi, saa kumi (16H00) i Kigali mu Rwanda.
Muri icyo kiganiro, Nyakubahwa Faustin Twagiramungu, Prezida wa RDI, azageza ku Banyarwanda muri rusange, no ku bayoboke ba RDI by’umwihariko, « ibisabwa Abanyarwanda muri iki gihe, mu guharanira impinduka y’ubuyobozi bw’igihugu».
Ishyaka RDI-Rwanda Rwiza rirasaba abifuza kuzitabira icyo kiganiro, kubimenyeshya ababishinzwe bitarenze kuwa 28.01.2021 saa sita, babinyujije kuri imwe muri izi adresses e-mail :
ntakifaustin@yahoo.fr
faustintwagira@yahoo.fr
Murakaza neza muri icyo kiganiro ; murisanga !
Bikorewe i Siyoni, kuwa 27/01/2021.
Jean-Marie Mbonimpa
Umunyamabanga Mukuru wa RDI (sé)