Uganda: Imvururu zatewe no guta muri yombi Bobi Wine zahitanye abantu 3!

Depite Bobi Wine uhanganye na Museveni

Buri gihe amaherezo y’ubutegetsi bw’igitugu aba ari mabi cyane kandi akagira ingaruka mbi ku gihugu n’abagituye. Yoweli Kaguta Museveni yafashe igihugu cya Uganda mu muvu w’amaraso mu mwaka w’1986; kuva icyo gihe yagera ku butegetsi yanze kuburekura. Nyuma yo gufata ubutegetsi, Museveni yishoye mu bikorwa by’ubwicanyi bw’abaturage ba Uganda batuye mu gice cy’amajyaruguru, ubwo bwicanyi akaba yarabufatanyije n’inkotanyi Kagame ubu badacana uwaka, kandi ubwo bwicanyi yakoze akaba aribwo butuma akomeje kwigundiriza ku butegetsi none igihugu agiye kugisiga mu mvururu n’umuvo w’amaraso bimeze nk’ibyo yagisanzemo! Ubwo se azashimirwa iki? 

Kuri uyu wa gatatu taliki ya 18/11/2020 i Kampala mu murwa mukuru w’igihugu cya Uganda, abantu batatu baguye mu mvururu zatewe n’abaturage bafite uburakari bwinshi batewe na polisi ya Uganda yataye muri yombi umunyepolitiki kandi akaba n’umuririmbyi ukomeye Bwana Bobi Wine, umwe mu bakandida bahanganye ku buryo bukomeye na Perezida Yoweli Kaguta Museveni mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri Mutarama 2021.

Ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP byemeza ko umuvugizi wa polisi ya Uganda Fred Enanga yemeje urupfu rw’abo baturage 3 ba Uganda ndetse avuga ko abandi bantu barenga 34 bakomerekeye muri izo mvururu. Enanga yagize ati: « abashinzwe umutekano bakoresheje intwaro zigizwe n’imyuka iryana mu maso ndetse n’intwaro zidakomeretsa muguhangana n’igitero cy’abantu bafite uburakari bwinshi bagabye kubashinzwe umutekano».

Umuryango Utabara Imbabare muri Uganda (Croix Rouge) washyize ahagaragara itangazo ryemeza ko uwo muryango urimo wita ku nkomere z’abantu barenga 30 bakomerekeye muri izo mvururu; abo bantu bakaba bakomerekeye mu mujyi wa Kampala no munkengero zawo. 11 muri izo nkomere zikaba zakomerekejwe n’amasasu, 9 zikaba zagize ibibazo byo guhumeka imyuka yatewe na polisi naho 10 muri izo nkomere zikaba zataye ubwenge (inconscients).

Museveni ari gukora imyitozo ya siporo imbere y’urubyiruko rumushyigikiye kugirango arwereke ko agikomeye!

Inzego zishinzwe umutekano za Uganda zikaba zaramaze amasaha menshi kuri uyu wa gatatu zihanganye n’urubyiruko rwigaragambyaga; urwo rubyiruko rukaba rwatwitse amapine y’imodoka mu mihanda y’i Kampala ari nako rutera amabuye abashinzwe umutekano. Uburakari bw’urwo rubyiruko bukaba bwatewe n’uko rwari rumaze kumenya inkuru y’uko umunyepolitiki rushyigikiye Bwana Bobi Wine ufite imyaka 38 y’amavuko yari amaze gutabwa muri yombi na polisi ya Uganda. Bwana Bobi Wine ni umuririmbyi ukomeye muri Uganda akaba yaratorewe umwanya wo kuba umudepite muri icyo gihugu , ubu akaba ari mu gikorwa cyo kwiyamamariza umwanya wo kuba umukuru w’igihugu cya Uganda mu matora ateganyijwe ku italiki ya 14 Mutarama 2021.

Izo mvururu zatewe no gufunga Bobi Wine kuri uyu wa gatatu taliki ya 18/11/2020 ntabwo zabaye mu mujyi wa Kampala gusa kuko n’indi mijyi nka Jinja, Masaka, Mukono na Mityana nayo yabayemo imvururu zahanganishije abashinzwe umutekano n’abayoboke ba Bobi Wine nk’uko byemezwa na polisi ya Uganda. Icyo gipolisi kivugako imvururu mu yindi mijyi zarushijeho kugira ubukana bitewe n’uko hari undi munyepolitiki witwa Patrick Oboi Amuriat nawe uri kwiyamamariza umwanya wo kuba umukuru w’igihugu watawe muri yombi afatiwe mu ntara ya Gulu iri mu majyaruguru ya Uganda; uwo munyepolitiki akaba ashinjwa icyaha cyo guhamagarira abaturage gukora imyigaragambyo itemewe n’amategeko.

Kuva yatangaza ko abaye umukandida wo kwiyamamariza umwanya wo kuba umukuru w’igihugu cya Uganda mu ntangiriro z’uku kwezi, Bobi Wine yagiye atabwa muri yombi incuro nyinshi azira gukoresha inama zitemewe n’ubutegetsi bwa Museveni bahanganye mu matora. Twabibutsako Museveni ubu ari kwiyamamariza manda ya 6 yo kuyobora Uganda akaba afite imyaka 76 y’amavuko mu gihe itegeko nshinga ry’igihugu cya Uganda rivuga ko umuntu urengeje imyaka 75 atagomba kuba umukuru w’igihugu, ariko we yabirenzeho! Polisi ya Uganda ishinja Bobi Wine icyaha cyo gukoresha inama zihuje abantu barenga 200 kandi muri ibi bihe byo kwirinda icyorezo cya Covid-19 itegeko ribuza abantu barenga uwo mubare guteranira hamwe!

Ari ku kicaro cy’umuryango w’abibumbye i New York, umuvugizi wa ONU Bwana Stéphane Dujarric yasabye ko ubutegetsi bwa Uganda ko bugomba kureka abanyepolitiki bakagaragaza ibitekerezo byabo muri rubanda bakoresha amanama anyuranye mu buryo bwa demokarasi. Yahamagariye abashinzwe umutekano muri Uganda kubahiriza uburenganzira bwa muntu no kubahiriza amahame y’igihugu kigendera ku mategeko. Umuvugizi wa ONU yahamagariye impande zose ziri mu gikorwa cy’amatora muri Uganda koroherana kugirango amatora azashobore gukorwa mu mutuzo.

Itora ry’umukuru w’igihugu muri Uganda ryitabiriwe n’abakandida 11 barimo umusore ufite imyaka 24 gusa. Ubutegetsi bwa Museveni bukaba bukomeje kugaragaza uburakari buterwa na Bobi Wine ugaragara nk’umukandida ushyigikiwe n’urubyiruko kandi ari narwo rwinshi muri icyo gihugu bikaba bitumaubutegetsi bumuhozaho ijisho no kumukorera ibikorwa byo kumutesha umutwe no guca intege abayoboke be.

Hasi aha televiziyo Al jaazila irerekana amashusho y’uko byari byifashe i Kampala


Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments