Uganda: Perezida Museveni na Paul Kagame bakomeje guterana amagambo !

Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo mpuzamahanga y’Abafaransa « France 24 » cyabereye Antebbe muri Uganda, Perezida wa Uganda « Yoweri Kaguta Museveni » yamaganye abasilikare bahiritse ubutegetsi bwa Alpha Condé wayoboraga igihugu cya Guinée, icyo gikorwa cyo guhirika ubutegetsi kikaba cyarabaye ku cyumweru taliki ya 05/09/2021. Museveni abona abo basilikari bagomba kwamaganwa kandi bakirukanwa ku butegetsi. Muri icyo kiganiro Museveni yagarutse ku mubano mubi uri hagati ye n’umuturanyi we Paul Kagame;  Museveni kandi yamaganye imvugo ya Paul Kagame wemeza ko Museveni yitwara nk’umuyobozi w’akarere k’ibiyaga bigari.

Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni yamaganye agatsiko k’abasilikare kahiritse ubutegetsi mu gihugu cya Guinée, kuri we akaba abona icyo gikorwa gifatwa nk’intambwe isubiza inyuma demokarasi muri Afurika yari imaze gutera intambwe ijya mbere. Museveni akaba yarabwiye France 24 ko abo basilikare bakoze igikorwa cyo guhirika ubutegetsi bagomba kwamaganwa kandi bakegezwa ku ruhande.

Museveni yavuze ko yemeye ko impunzi zirenga 2000 z’abaturage b’Afuganistani ziza muri Uganda kuberako leta y’Amerika (USA) yasabye Uganda kuzakira ; Museveni yamaze abantu impungenge bafite kuri izo mpunzi z’uko zishobora guteza umutekano mucye mu gihugu no mu karere, yavuze ko ntakibazo izo mpunzi zizatera, yongereyeho ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zakoze ikosa rikomeye ryo gushoza intambara mu gihugu cy’Afuganistani mu izina ry’ibindi bihugu.

Museveni yatanze integuza ko ashobora gufata icyemezo cyo guhamagaza ingazo z’igihugu cya Uganda zikava muri Somaliya aho zoherejwe kugarura umutekano muri icyo gihugu, bitewe n’uko ubutegetsi bwa Somaliya burangwamo umwiryane udashira uri hagati y’abanyepolitike b’icyo gihugu, ibyo akaba aribyo Museveni yise « Sida ya politiki ».

Uganda yiteguye kohereza ingabo zayo muri Congo kurwanya ADF.

Muri icyo kiganiro, Museveni yabwiye France 24 ko umutwe w’ibyihebe byiyitirira idini ya Islamu byigaruriye agace k’igihugu cya Mozambique gakize kuri peteroli mu mezi ashize ufitanye isano n’ibyihebe by’ADF (Forces Démocratique Alliées) biri muri Congo mu ntara ya Kivu y’Amjyaruguru. [Ndlr : amakuru menshi yasohotse ku mbuga nkoranyambaga yemeza ko ibyihebe bivugwa muri Mozambique ari Inkotanyi zagiyeyo gutezayo umutekano mucye kugirango zibone uburyo zihungabanya umutekano wo mu bihugu bigize SADC kandi ko umutwe wa ADF nawo ufashwa na Kagame, ese niryo sano Museveni yashatse kuvuga ?] Museveni yemeje ko yiteguye kohereza ingabo za Uganda muri Congo kujya kurwanya ibyo byihebe byo muri ADF akaba ategereje gusa ijambo rya nyuma rya perezida wa Congo rimwerera koherezayo ingabo.

Museveni yakomeje gushinja Paul Kagame igikorwa cyo gufunga umupaka uhuza ibihugu byombi muri iki gihe cy’imyaka 2 ishize kandi yamagana imvugo ya Kagame yemeza ko yitwara (Museveni) nk’umuyobozi mukuru w’akarere k’ibiyaga bigari. Museveni kandi yamaganye amatsinda mpuzamahanga y’imiryango irengera uburenganzira bwa muntu nka Human Rights Watch na Amnesty International yivanga mu mitegekere y’igihugu cya Uganda.

Mukurangiza, Museveni yavuze ko raporo y’iperereza ry’ibyavuye mu iyicwa ry’abantu barenga 50 bigaragambyaga mu gihe cyo kwiyamamaza mu Kwezi kwa 11 umwaka ushize izashyirwa ahagaragara mu minsi ya vuba kandi ko abakoze ubwo bwicanyi bazakurikiranwa n’ubutabera. Museveni yabeshyuje amakuru avuga ko yagize ubwoba bw’uko uwo bari bahanganye mu matora ku mwanya wa perezida ariwe Bobby Wine yashoboraga gutsinda ayo matora. Museveni kandi yagaragaje ko afite ubushake bwo kugirana ibiganiro na Bobby Wine.

Inkuru ya France 24 yashyizwe mu kinyarwanda na « Veritasinfo ».

Soyez le premier à commenter

Poster un Commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée.