Ukraine: Uburusiya bwafunze imipaka yabwo kugirango abagabo badashaka kujya kurugamba badakomeza guhunga !

Imyigaragambyo y'abadashaka kujya ku rugamba irakomeje mu Burusiya.

Nyuma y’aho mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nzeri 2022, ingabo z’igihugu cya Ukraine zitangiriye ibikorwa byo guhagarika ingabo z’Uburusiya ku rugamba mu karere ka Donbass no kugaba ibitero byo kwisubiza uduce twafashwe n’Uburusiya ; byabaye ngombwa ko Perezida Vladimir Poutine ashyiraho itegeko ryo gusubiza mu gisilikare inkeragutabara z’icyo gihugu kugirango zijye gutera ingabo mu bitugu ingabo z’Uburusiya ziri muri Ukraine.

Icyo cyemezo cyo guhamagarira abagabo gusubira mu gisilikare cyakiriwe ku buryo bunyuranye mu Burusiya ; ubu twandika iyi nkuru, abarusiya benshi bakaba bari guhunga igihugu, abandi bakaba bari mu myigaragambyo ndetse mu bigo bimwe na bimwe bya gisilikare biri kwakira abari gusubizwa mu gisilikare, hakaba hari kubera ibikorwa byo gusubiranamo bakarwana hagati yabo (mutinerie). Iki gikorwa cyo guhamagarira abarusiya barenga ibihumbi 300 bagomba gusubizwa mu gisilikare, kikaba cyahinduye isura n’icyerekezo ku ntambara uburusiya buri kurwana muri Ukraine.

Ubwo igihugu cy’Uburusiya cyatangiraga ibitero ku gihugu cya Ukraine taliki ya 24/02/2022, Perezida w’icyo gihugu Volodymyr Zesensky yahamagariye abaturage bose gufata intwaro bakarengera ubusugire bw’igihugu cyabo, abaturage ba Ukraine bakaba baritabiriye ku bushake bwabo icyo gikorwa cyo kurwanirira igihugu. Muri icyo gihe abagore n’abana nibo bahungaga igihugu bakajya mu bihugu binyuranye by’Uburayi. Mu gihe Uburayi bwakiriye abaturage ba Ukraine, ubu noneho buri kwakira n’abaturage b’Uburusiya bari guhunga igihugu cyabo kuko badashaka kujya ku rugamba.

Bimwe mu bihugu by’Uburayi byegereye Uburusiya nka Letoniya na Estoniya, ntabwo bishaka kwakira abarusiya bari kubihungiramo, ibyo bihugu biri gusaba abo barusiya gusubira mu gihugu cyabo bakajya guhangana n’ubutegetsi bwa Poutine cyangwa se bagasangira nawe ingaruka z’intambara yateje muri Ukraine! Ibindi bihugu nk’Ubudage byo biri guhamagarira abarusiya badashaka intambara gungirayo. Perezida wa Ukraine «Valodymyr Zelensky» we ari gusaba abasilikare b’Uburusiya bari ku rugamba kandi badashaka kurwana, gushyira intwaro hasi bakishyira mu maboko ya leta  ya Ukraine kugirango barengere ubuzima bwabo !

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yatanze ubutumwa mu rurimi rw’ikirusiya maze ahamagarira abasilikare b’icyo gihugu badashaka intambara kwishyira mu maboko ya leta ya Ukraine, Zelensky yagize ati : «Ni byiza kwishyira mu maboko y’ubuyobozi bwa Ukraine kurusha uko mwakwicwa n’amasasu ari kuraswa n’ingabo zacu ziri ku rugamba. Tuzabakira neza buryo bwa gipfura kandi tuzababikira ibanga ry’uburyo mwitanze.» Perezida Poutine  we yashyize umukono ku itegeko, risobanuye ko Abarusiya bahunga urugamba, banga kurwana, batubaha amategeko cyangwa bishyikiriza uruhande bahanganye, ubu bazajya bafungwa imyaka 10. Kugirango abagabo badakomeza guhunga, leta y’Uburusiya yafashe icyemezo cyo gufunga imipaka yose igihuza n’ibindi bihugu, nta mugabo wemerewe gusohoka mu gihugu kiretse aramutse afite icyemezo kidasanzwe kibimwemerera!

Akavuyo ku mupaka gaturutse ku modoka z’abarusiya bari guhungira mu gihugu cya Géorgie

Abahanga mu bya gisilikare basanga ibintu bikomeje uko biri uku mu Burusiya, ingabo z’icyo gihugu zishobora gutsindwa urugamba muri Ukraine kandi zigasenyuka burundu ! Izo mpuguke zisanga bizagora cyane Perezida w’Uburusiya Vladimir Poutine kurwanisha abasilikare badashaka kurwana, hakaba hari n’ikibazo cyo kubatoza urugamba no kubashakira ibikoresho bihagije muri iki gihe Uburusiya bwafatiwe ibihano bikomeye mu rwego rw’ubukungu n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi (Amerika n’Uburayi). Abanyaburayi benshi bakaba batangiye gutekerezako Vladimir Poutine ashobora kwiheba bigatuma akoresha intwaro za kirimbuzi muri Ukraine kuko arizo ntwaro asigaranye atarakoresha muri iriya ntambara!

Abategetsi ba Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bakaba baragabishije leta  y’Uburusiya kwirinda cyane gukoresha intwaro za kirimbuzi muri Ukraine kuko ibyo biramutse bibaye igihugu cy’Uburusiya cyahura n’akaga gakomeye nk’uko byemejwe n’umujyanama wa Joe Biden mu by’umutekano Bwana Jake Sullivan. Impuguke mu mateka y’igihugu cy’Uburusiya zisanga intambara Poutine yashoje mu gihugu cya Ukraine ishobora kumuhindukirana bikamera nk’uko byagenze mu mwaka w’1917 mu gihe cy’intamabara ya mbere y’isi yose ! Muri Icyo gihe umwami  w’Uburusiya (Le Tsar) Nicolas II, yatanze intwaro ku bantu bose, maze ahamagarira abarusiya bose kujya mu ntambara ya mbere y’isi yose ; bitewe n’uko abarusiya batashakaga kurwana muri icyo gihe, bafashe za ntwaro maze bahindukirana umwami Nicolas II, bamukuraho ndetse n’ubwami buvaho muri icyo gihugu.

Ni iyi ntambara ya Poutine muri Ukraine nayo ishobora kuzatungurana maze amateka y’icyo gihugu akisubiramo! Tubitege amaso.

Veritasinfo.