Umwunganizi wa Paul Rusesabagina Me Vincent Lurquin yirukanywe mu Rwanda!

Gushimuta Bwana Paul Rusesabagina bikomeje kubyinisha muzunga ubutegetsi bwa leta y’Inkotanyi! Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 21/08/2021 ku isaha ya saa kumi n’imwe i Kigali, niho leta ya FPR yafashe icyemezo cyo kwirukana umwunganizi  mu by’amategeko (avocat) wa Paul Rusesabagina ku  butaka bw’u Rwanda.

Me Vincent Lurquin ni umunyamategeko w’umubiligi wa Bwana Paul Rusesabagina kuva cyera. Ubwo Leta ya FPR Inkotanyi yashimutaga Bwana Paul Rusesabagina mu kwezi kwa Kanama 2020; leta y’inkotanyi yamugejeje imbere y’itangazamakuru arimo amapingu. Umuvugizi w’ubushinjacyaha bw’Inkotanyi Bwana Murangira yavuze ko ifatwa rya Rusesabagina ryagizwemo uruhare n’ibihugu byinshi, aboneraho umwanya wo gutanga ubutumwa ku Banyarwanda batemera leta y’Inkotanyi baba mu mahanga ko akabo kashobotse , ko bose bagiye gufatwa nk’uko Rusesabagina yafashwe!

Uko iminsi yagiye ishira niko urwego rw’ubushinjacyaha RIB ndetse na leta ya FPR guhera kuri Paul Kagame kugera kuri ministre w’ubutabera Johnson Busingye  bagiye bivuguruza ku ifatwa rya Rusesabagina kugera ubwo bemeye ko bamushimuse. Mu kwerekana Rusesabagina kukarubanda, Kigali yashakaga kwereka Abanyarwanda n’amahanga ko ikomeye cyane kandi ko igiye kwereka amahanga ko ifite ubutabera butajegajega! Rusesabagina yahise agaragaza urutonde rw’abanyamategeko 7 bavuye mu bihugu binyuranye bagomba kumwunganira, Leta y’inkotanyi ikaba yarahise yanga abo banyamategeko nta mpamvu igaragara itanze.

Me Vincent Lurquin akaba ari umwe muri abo banyamategeko 7 bagombaga kunganira Paul Rusesabagina, ukomoka mu gihugu cy’Ububiligi wiyemeje kunganira Rusesabagina i Kigali akurikije amategeko ari hagati y’u Rwanda n’Ububiligi yemerera abanyamategeko bo mu bihugu byombi gukora umurimo wabo muri buri gihugu. Bitewe n’uko urubanza rwa Rusesabagina rurimo ibinyoma byinshi, byabaye ngombwa ko leta ya Kigali yanga ko umunyamategeko Vincent Lurquin arukozamo ikirenge; Rusesabagina nawe ahita afata icyemezo cyo kwikura muri urwo rubanza kuko ntabutabera ateze kubona ku Nkotanyi!

Bwana Vincent Lurquin ntabwo yacitse intege kuko kuwa mbere taliki ya 16/08/2021 yafashe indege ajya mu Rwanda nk’umunyamahanga witemberera, ariko kuwa gatanu taliki ya 20/08/2021, Vincent Lurquin yagaragaye mu rukiko nk’umwunganizi wa Paul Rusesabagina . Perezida w’urwo rukiko akimukubita amaso yahise ahinda imishyitsi ahita asubika urubanza arushyira ku italiki ya 20/09/2021. Leta y’Inkotanyi yose yahise ifatwa n’igihunga maze ifata icyemezo cyo kwirukana Vincent Lurquin ku butaka bw’u Rwanda!

Me Vincent Lurquin yicaye mu rukiko i KigaliIyo witegereje neza icyemezo Lurquin yafashe cyo kujya mu rukiko, biragaragara ko ari umutego yateze leta y’inkotanyi kugirango yereke isi yo ko nta butabera buri mu Rwanda! Kuba noneho yirukanywe ku butaka bw’u Rwanda bishimangiye ku buryo budakuka ko Inkotanyi zikoresha iterabwoba muri byose! Muri macye kwanga ko Lurquin yunganira Rusesabagina akanirukanwa ku butaka bw’u Rwanda birushijejeho guhindanya isura mbi y’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi mu mahanga kandi Me Vincent Lurquin akaba ahakuye amanota yo kwerekana ko ari intwari yanze gutererana Rusesabagina!

Ishimuta rya Rusesabagina rikaba rigiye kuzabera leta y’inkotanyi nka ka « gapfunyika ka kabutindi barenza urugo kakagaruka »!

Veritafinfo.

 

Soyez le premier à commenter

Poster un Commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée.